IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bubiligi bizihije Umunsi wo Kwibohora (Amafoto)

0 8-07-2019 - saa 14:48, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bifatanyije n’inshuti kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 ishize u Rwanda rubohowe ubuyobozi bubi bigizwemo uruhare n’Ingabo zari iza RPA, zanashyize iherezo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Busitani bwa "Rwanda House", inzu Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ku wa 4 Nyakanga 2019. Byitabiriwe n’abasaga 1000 barimo Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Bubiligi, imiryango Mpuzamahanga n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yashimiye abitabiriye uyu muhango baje kwifatanya n’Abanyarwanda gushimira Ingabo za FPR Inkotanyi zahagaritse Jenoside, zikabohora igihugu cyari kiyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu, buvangura abantu.

Yagarutse byimbitse ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu n’impamvu rwabayeho kugera rurangiye, ashimira Perezida Kagame wari uruyoboye n’ingabo barufatanyije.

Yavuze ko kuri ubu Abanyarwanda bari mu gihugu bishimira ubuyobozi kandi bose bafite uburenganzira bungana ntawe uhejwe.

Yagize ati “Ubu u Rwanda umwana wese ariga akarangiza, ufite ubushobozi agakomeza muri za kaminuza mu gihe ibi byaharirwaga bamwe mu gihe cyashize.”

Ambasaderi Rugira yabwiye abitabiriye ibi birori ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu n’iterambere.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubukungu bw’u Rwanda bwari bwarasenyutse ku rwego rubabaje, icyo gihe izamuka ryabwo ryasubiye inyuma kuri -41.9%.

Gusa bijyanye na gahunda leta yashyizeho zo kuzamura ubukungu bw’igihugu, hagati ya 2001-2015 bwazamukaga ku gipimo kiri ku 8%, ndetse muri uyu mwka byitezwe ko buzazamuka kuri 7.8. %.

Ingengo y’imari y’igihugu yikubye inshuro 14, mu gihe ingengo y’imari ituruka imbere mu gihugu yo yazamutse inshuro 20 mu myaka 20 ishize.

U Rwanda kandi rumaze kuba igihugu cyiza cyo gukorerwamo ubucuruzi, aho Raporo ya Banki y’Isi ku buryo ibihugu byorohereza abakora ubucuruzi, u Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 29 ku Isi mu bihugu byakoze amavugurura menshi agamije korohereza abakora ubucuruzi.

Ibyo byatumye abashoramari barushaho kurugana, aho ishoramari rishya ryandikwa buri mwaka ryavuye kuri miliyoni $400 mu 2010 zikagera kuri miliyari 2.0 mu 2018. Ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Ambasaderi Rugira yavuze ko ibigaragazwa n’ubu bushakashatsi byerekana neza akazi gakomeye kakozwe na Leta y’u Rwanda iyobowe na FPR Inkotanyi ari nayo mpamvu Abanyarwanda bakwiye kwishimira Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25.

Ibirori byasojwe n’imbyino zigaruka ku butwari bw’Ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100.

-  Ambasaderi Rugira Amandin na Madamu bakira Abanyarwanda n’inshuti z’igihugu mu birori by’Umunsi mukuru wo Kwibohora

Ambasaderi Rugira na Madamu bahaye ikaze abitabiriye ibirori byo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora
Babahaga ikaze, babakirana urugwiro
Ambasaderi Rugira Amandi asuhuzanya na Rutayisire Jessica, umunyamakuru wa IGIHE ukorera ku Mugabane w'u Burayi
Abakiri bato na bo bahawe ikaze muri ibi birori
Nyuma yo guhabwa ikaze hafatwaga ifoto y'urwibutso

-  Hibutswe abitangiye igihugu bakakibohora mu maboko y’ubutegetsi bubi

Ubwo haririmbwaga indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Hafashwe umunota wo kwibuka abatabarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda
Ibirori bikorwa buri mwaka aho Abanyarwanda bifatanya n'inshuti zabo
Ibirori byatangiye haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi
Ni ibirori byitabiriwe n'abantu basaga 1000
Hafashwe umwanya wo kuzirikana ubutwari bw'Ingabo za FPR Inkotanyi zitangiye kubohora igihugu
Ibi birori byizihirijwemo ku nshuro ya 25 imyaka ishize u Rwanda rubohowe
Umunsi wo Kwibohora ufite amateka yihariye ku Banyarwanda kuko aribwo igihugu cyatangiye imibereho mishya
Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora biba buri mwaka

-  Ibirori byabereye mu busitani bw’ahakorera Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi “Rwanda House”

Inshuti z’u Rwanda na zo zitabiriye ibi birori
Abanyarwanda batuye mu Bubiligi bizihije Umunsi wo Kwibohora
Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yasangije abitabiriye ibirori urugendo rwo kubohorwa k’u Rwanda n’uko rwiteje imbere
Amb. Rugira Amandin yari agaragiwe na Madamu muri ibi birori
Basangijwe amateka y'urugamba rwo kubohora igihugu rwamaze imyaka ine
Nsabimana Norbert ni we wayoboye ibi birori
Ambasaderi Rugira yabwiye abitabiriye ibirori ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu

-  Ibirori byasojwe hakorwa ubusabane

Ambasaderi Rugira yatumiye abitabiriye umunsi mukuru gusangira icyo kunywa
Basabanye mu kwishimira iterambere igihugu kimaze kugeraho
Bataramye karahava. Bari bafite ingoma gakondo yaramvuwe mu bikoresho bigaragaza umuco w'u Rwanda rwo hambere
Ambasaderi na Madamu bacinya akadiho
Itorero ry'abakiri bato ryitwa Itetero ryasusurukije abitabiriye ibirori mu mbyino gakondo
Berekanye ubuhanga mu kubyina bya Kinyarwanda
Ababyeyi bakuru ni bo babafashije gutera indirimbo zijyanye n'umuhamirizo wabo
Ibirori byasojwe n'ubusabane

Amafoto: Jessica Rutayisire & Karirima A Ngarambe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza