Abanyarwanda baba i Brazzaville bizihije umunsi wo #Kwibohora23

0 6-07-2017 - saa 07:55, IGIHE

Ku wa 4 Nyakanga 2017, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo yateguye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 u Rwanda rumaze rwibohoye kibera mu Mujyi wa Brazzaville.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville basaga 80 bari bazindukiye kwishimira ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma y’imyaka 23 rwibohoye imiyoborere mibi n’izindi ngoyi zabaye intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye iki gikorwa, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye u Rwanda none rukaba rufite icyerekezo kibereye abanyarwanda b’ingeri zose.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda basobanukiwe ko kwibohora nyakuri ari ukurinda no guha agaciro ibyagezweho muri iyi myaka 23, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje gahunda yo guteza imbere abanyarwanda ari nako ruharanira kugera ku iterambere rirambye rwifatanya n’ibindi bihugu mu guteza imbere umugabane wa Afurika.

Ambasaderi Habyalimana yagarutse kandi ku ndangagaciro ziranga umunyarwanda wibohoye by’ukuri, ashimangira ko ari usigasira ibyagezweho ndetse akanaharanira gukora ikintu cyose cyamuteza imbere, kikanagirira igihugu akamaro.

Mu kungurana ibitekerezo no gusangira ijambo, bamwe mu banyarwanda bahoze ari impunzi batanze ubuhamya bavuga ko bamaze gutaha (kureka ubuhunzi), bakabona ibyo u Rwanda rwagezeho, byabateye ishyaka ryo kwihangira imirimo ndetse no kwiteza imbere kugira ngo baheshe ishema u Rwanda, ndetse binatere abo basize umuhate wo gutaha.

Ambasaderi Habyalimana yashimiye abanyarwanda baba i Brazzaville cyane cyane abatanze ubuhamya, abashimira ubwitange no kudahwema kwitabira gahunda zose za leta, abibutsa kuzitabira igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganijwe tariki 3 Kanama 2017 (ku baba mu mahanga) ndetse anabasaba gukomeza gufatanya no kunga ubumwe kugira ngo biyubakire u Rwanda.

Ambasaderi Habyalimana ageza ijambo ku bitabiriye uyu munsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza