Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Burayi bahuriye mu bikorwa byamamaza Kagame

1 31-07-2017 - saa 19:00, Karirima A. Ngarambe

Kimwe no mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Bufaransa bahuriye hamwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’iri shyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama.

Muri iki gikorwa,cyabaye kuri iki Cyumweru, Abanyarwanda batuye mu Bufaransa bashishikarijwe kuzitabira amatora ateganijwe ku itariki ya 3 Kanama. Icyari kigenderewe ni ukwibukiranya ko kwitabira amatora ari ngombwa kandi ko ari uburenganzira bwa buri munyarwanda wese, no kugaragaza ko ibikorwa bya Paul Kagame bikwiye kuzirikanwa maze akaba ari we uzahundagazwaho amajwi.

Icyo bashingiraho ngo ni uko yagaragaje ubushobozi mu kugeza igihugu ku rwego rwiza bigaragazwa n’ibikorwa byinshi by’indashyikirwa umuryango FPR Inkotanyi wagejeje k’u Rwanda birimo kubohora igihugu, kubaka umutekano urambye, ubukungu, kurwanya ruswa, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi.

Ubwo busabane bwabereye mu busitani bw’ahitwa Champs de mars, iruhande rwa Tour Eiffel muri Paris, bwahuriwemo n’abanyarwanda b’ingeri zose, bwari bwitabiriwe kandi na ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale.

Abanyarwanda batuye mu Bufaransa mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe ku itariki ya 3 Kanama

Ibikorwa nk’ibi byanabereye mu Bubiligi bibanzirizwa n’imyidagaduro y’urubyiruko irimo umukino w’umupira w’amaguru nk’uko byatangajwe na Alphonse Bizimana uhagarariye FPR Inkotanyi muri iki gihugu.

Bizimana yavuze ko impamvu nyamukuru yo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida ubereye kuyobora u Rwanda zirimo kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,kugarura umutekano mu gihugu no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’’abaturage.

Hari kandi ibikorwa byabereye mu Buholandi byaranzwe n’indirimbo zirata ibigwi bya FPR Inkotanyi n’izindi zirimo ubutumwa bwo gukunda igihugu zaririmbwe n’Abanyarwanda batuye mu Bihugu by’i Burayi bari bitabiriye umwiherero bahuriramo buri mwaka baganira ku byateza imbere igihugu cyabo cyababyaye.

Aba banyamuryango ba FPR i Burayi bavuga ko ibikorwa by'indashyikirwa bya Kagame ari byo bimugira umuyobozi ubereye u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
masengesho 2017-07-31 13:40:40

muzeehe wacu ndakwinginze muriyi manda muzanyibuke kuko kuva urugamba rwatangira niyumvagamo ubunyarwanda ?

Kwamamaza