Abanya- Canada benshi bitabiriye kwerekwa isura nyayo y’u Rwanda

0 12-07-2017 - saa 14:07, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda muri Canada yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti zabo kwizihiza mu buryo budasanzwe kwizihiza ku nshuro ya 23 umunsi wo kwibohora, aho hafashwe umwanya wo gusobanurira Abanya-Canada isura nyayo y’u Rwanda.

Hirya no hino muri Diaspora bagiye bategura umunsi wo kuzirikana itariki ya 4 Nyakanga, umunsi ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritseho Jenoside yakorerwaga Abatutsi, hakajyaho ubuyobozi bukumira ivangura iryo ariryo ryose.

Muri Canada uyu munsi wateguwe mu buryo budasanzwe, aho Ambasade y’u Rwanda ifatanyije na Guverinoma ya Canada, bawuhuje’n’isabukuru y’imyaka 150 Canada imaze ibaye igihugu kimwe.

Ibirori byamaze umunsi wose kuwa 7 Nyakanga 2017, Ambasade y’u Rwanda yari yabitumiye Abanyarwanda batandukanye kuza kwamamaza ibikorwa byabo, byaba ibijyanye n’ubucuruzi, ishomaramari, ubukerarugendo n’ibindi. Hari hanatumiwe amatorero atandukanye kuza kwereka umuco nyarwanda Abanya-Canada benshi batari bawuzi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Canada, Shakilla Umutoni, asobanura uko uwo munsi wagenze yagize ati “Umunsi wiswe uw’u Rwanda muri Canada wabaye uburyo bwo kwereka Abanya-Canada isura nyayo y’u Rwanda. Mu gihe hakiri benshi bagitekereza u Rwanda rwo muri 1994, twabashije kubereka u Rwanda nyarwo, rufite imiyoborere myiza, rwita ku rubyiruko, ruteza imbere abari n’abategarugori, u Rwanda rufite gahunda yo kwivuza ku baturage barwo , u Rwanda rubereye gukora ubucuruzi, u Rwanda rutekanye kandi rusukuye”.

Ambasade y’u Rwanda ivuga ko uwo munsi witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bagera ku bihumbi bine kureba ibyiza by’u Rwanda.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Ambasade y'u Rwanda muri Canada, Shakilla Umutoni aha ikaze abatumirwa
Umuco gakondo w'u Rwanda weretswe Abanya - Canada
Abanya- Canada bigishijwe kubyina Kinyarwanda
Abanyarwanda n'Abanya- Canada barasabanye mu byino
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza