Abahagarariye ibihugu byabo muri Angola bifatanyije n’Abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora

0 6-07-2017 - saa 21:41, IGIHE

Ambasade y’u Rwanda muri Angola yatumiye abahagarariye ibihugu byabo n’abandi banyacyubahiro bifatanya kwizihiza ku nshuro ya 23 ukwibohora k’u Rwanda, kuwa 4 Nyakanga.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byabereye muri Hotel de Convenções do Talatona (HCTA) mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, byitabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma y’icyo gihugu, barimo Minisitiri w’Ubanyi n’Amahanga, Isabel Rezendre n’Umuyobozi mukuru ushinzwe iby’ubanyi n’amahanga, Dr. Maquento Lopes ahagarariye ishyaka riri ku butegetsi rya MPLA; hari n’abandi banyacyubahiro batandukanye bahagarariye ibihugu byabo muri Angola, abacurizi n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred Gakuba Kalisa, yanyuriye muri make abitabiriye ibirori ku mateka y’u Rwanda kuva mbere y’ubukoloni kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, anabereka ko nyuma ya Jenoside igihugu kiri gutera imbere byihuse kubera ubuyobozi bufite icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Yanakomeje avuga ko mu myaka hafi itatu ishize u Rwanda rufunguye Ambasade muri Angola, ibihugu byombi bikorana bya hafi mu kugarura amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Mu gihe u Rwanda ruri kwitegura amatora, Ambasaderi Kalisa yanababwiye ko Perezida Kagame [wari uyoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda] ari we mukandida FPR Inkotanyi yatanze kuzahatana kuya 3 Kanama ku baba mu mahanga n’iya 4 ku Banyarwanda baba mu gihugu mu matora ya Perezida wa Repuburika y’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred Gakuba yakira Ambasaderi wa USA muri Angola, Helen La Lime
Ambasaderi w'u Rwanda aramukanya na Ambasaderi w'u Bushinwa muri Angola, Aimin Cui
Ambasaderi wa Morocco, Saadia EL Alaoui (Iburyo) nawe yitabiriye ibirori by'umunsi wo kwibohora
Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Alfred Gakuba Kalisa ari kumwe n'Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Khalid Salem Almheiri
Abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye iborori byo kwishimira ko u Rwanda rwabohowe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza