IGIHE

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

17 21-06-2019 - saa 19:49, IGIHE

Umunyarwanda Ndoli Kiso Rufuku w’imyaka 33 yasanzwe muri hotel yitabye Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ndoli wari utuye mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana, yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari muri hotel kuwa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019. Ni umwana wa Dr Rufuku Charles, umwe mu banyarwanda baba muri Amerika bazwi cyane.

Polisi iracyakora iperereza ku cyaba cyahitanye nyakwigendera.

Yari asanzwe ari umushoferi w’ikamyo ndetse agakunda no gusetsa mu itsinda South Bend’s Drop Comedy Club.

Ndoli n’umuryango we batangiye kuba muri South Bend mu 1988 ubwo yari afite imyaka itatu. Bavuye mu Rwanda bahunze ubutegetsi bubi.

Ku rubuga kaniewski.com rwa sosiyete Kaniewski Funeral Home iri gutegura imihango yo kumushyingura, bigaragara ko nubwo Ndoli yari umushoferi, mu buzima bwe yari yarihebeye ibyo gusetsa.

Yarangije amashuri yisumbuye mu 2003 mu ishuri rya Clay High School.

Ndoli azashyingurwa ku Cyumweru mu irimbi cya St. Joseph Valley Memorial Park, Granger. Imihango yo gusezera izatangira kuri uyu wa Gatandatu guhera saa kumi n’imwe kugeza saa mbili z’umugoroba muri Kaniewski Funeral Home, byongere bikorwe ku Cyumweru guhera saa tatu n’igice za mu gitondo kugeza saa yine n’igice za mu gitondo mu rusengero rwa South Bend First Seventh Day Adventist Church.

Ndoli yitabye Imana mu buryo butunguranye ubwo yari muri hotel kuwa Gatandatu ushize
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Assuman 2019-06-29 17:54:31

Nihanganishije umuryango wa Nyakwigendera. Bwana Omar, bitandukanye no muri Africa, Muri America umushoferi yaba uwa kamyo cg imodoka iyariyo yose ntaho ahuriye n’abo mwita civil servants. Yewe umutungo yinjiza ntaho unahuriye nuwa benshi mubayobozi cg abandi ubona ko binjiza menshi.Aha ndavuga umutungo usukuye uzira ruswa. Urugero umushoferi w’ikamyo muri America abona $19 kw’isaha=19290frw hafi, akoze amasaha tuvuge 40 buri cyumweru, mu kwezi ntiyajya munsi ya 3000$ hafi 2.5 millions frw. Yego America si mw’ijuru ariko nanone barakataje pe.

2
Nsabimana William 2019-06-23 10:13:56

Ndabakuda Uwonyakwigendera Imana Imuhe iruhuko Ridashira

3
hitimana 2019-06-22 08:37:10

Oh lala!!! Birababaje cyane.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape death.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka.

4
paul habimana 2019-06-22 06:04:25

Twihanganishije Umuryango wa Nyakwigendera, harimo na Mukuru we twakoranye muri MINICOM bwana Albert Bizimana Rufuku, Imana ibakomeze mur’ibi bihe bikomeye by’akababaro!

5
Demobe 2019-06-22 05:17:15

Yooo imana imwakire mubayo .nicyo nkundira umugabane wa Australia ibibintu bibera iburayi,Canada,Amerika muri Australia ntibibaho rwose burimnsi abantu bapfuye bimaze kutubera urujijo rwose dushatse twisubirire murwagasabo iwabo wabantu haratekanyeeee harakabaho mzheeee wacu dukunda

6
Dieudonne Hakizayezu 2019-06-22 03:45:57

Kuki impfu zidasobanutse zibasira abanyarwanda baba mu mahanga?

7
Umukunzi 2019-06-22 03:37:51

Uyu rwose ni umuhungu wa Dr Rufuku uvuka i Gitwe-Buhanda-Ruhango. Imana imuhe iruhuko ridashira.

8
Umukunzi 2019-06-22 03:37:22

Uyu rwose ni umuhungu wa Dr Rufuku uvuka i Gitwe-Buhanda-Ruhango. Imana imuhe iruhuko ridashira.

9
NP 2019-06-22 03:34:32

Uyu nibyo ni umuhungu wa Dr Ruku uvuka i Gitwe. Imana imuhe iruhuko ridashira

10
NP 2019-06-22 03:34:30

Uyu nibyo ni umuhungu wa Dr Ruku uvuka i Gitwe. Imana imuhe iruhuko ridashira

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza