USA: Bwa mbere abatuye Dayton bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

1 26-04-2017 - saa 12:35, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa Dayton, bahuriye muri Kaminuza ya Dayton bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa 23 Mata 2017.

Iki gikorwa gikozwe bwa mbere muri icyo gice, hatangiwemo ubuhamya busobanura neza uburyo Abatutsi bahizwe, bagakorerwa Jenoside.

Umuhoza wari ufite imyaka 14 mu gihe cya jenoside yibuka neza iyicwa ry’abo mu muryango kugeza ku iyicarubozo bakorewe ubwo basabwaga kugura amasasu yo kubica, ariko kubera ikiguzi cyari gihanitse ntibabibasha maze we n’abandi babiri bo mu muryango we batabwa mu rwobo babona mu gihe abandi bo bari bamaze kwicwa.

Kuri ubu Umuhoza agereranya abarokotse Jenoside n’igiti batemye bashaka kukirimbura burundu nyamara kigashibukana amashami menshi n’imbuto ziryoshye, buri wese yifuza gusoroma.

Yifashishije urugero rwo muri Bibiliya, Frida Umuhoza we mu buhamya bwe yifurije abacitse ku icumu kumera nka Nehemiya wo muri Bibiliya uyu akaba ataraciwe intege n’ibyo yumvaga cyangwa se abamurwanyaga bakoraga igihe yasanaga inkike z’i Yelusalemu /Yeruzalemu, abibutsa ko bakwiye kurwana kigabo bagakomeza kwiyubaka kandi ntibaceceke mu gihe hari abashaka guhindura amateka bayita andi mazina.

Yagize ati “Ukuri ni kumwe: Ni Jenoside yakorewe Abatutsi nta rindi zina ibyatubayeho bifite.”

Rutsobe Nsengiyumva wari uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda muri Diasporaya Midwest muri uyu muhango, yagarutse ku butwari no gushyira hamwe kw’Abanyarwanda b’ingeri zose bahagutse bakarwanya akarengane no guhagarika jenoside, agaragaza ko gushyira hamwe ari byo bitsinda.

Yagize ati “Ubumwe ni zo mbaraga zacu kandi tugomba kubiharanira. Kubifuza guca Abanyarwanda mo ibice nta mwanya bafite mu Rwanda kandi bazatsindwa kuko babiri baruta umwe”.

Prof. Aimable Twagirimana uyobora Umuryango w’Abanyarwanda muri Diaspora ya Amerika yagarutse ku icengezamatwara n’ihemberwa rya jenoside, aho habaye gutesha Umututsi agaciro agereranywa n’inyezi, inzoka n’ibindi bidafite agaciro maze aba igihigwa nk’i nyamaswa karahava.

Yavuze ko ubusharire bw’amateka ya jenoside bwabyajwemo ibyiringiro bitanga imbaraga zigejeje u Rwanda ku iterambere rugezeho, anavuga ko hakwiye kurwanywa abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayiha izindi nyito.

Frank Kayijuka wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Amerika we yashimiye Abanyarwanda baba i Dayton abasaba gushyira hamwe bagakundana kandi bakabyaza umusaruro amahirwe bafite yo kuba bari mu gihugu nka USA benshi bifuza kubamo.

Kirenga Eugenie, umwe mubateguye igikorwa cyo kwibuka muri Dayton yashimiye abafatanyabikorwa bose nawe yongera gusaba Abanyarwanda b’i Dayton gukora uko bashoboye bagatahiriza umugozi umwe, bakemera amateka yababayeho kuko ntaho bayahungira.

Kaminuza ya Dayton ni imwe muri kaminuza zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye ku ikubitiro kwigisha no gukora ubukangurambaga bwo kwita ku kiremwa muntu nk’uko byatangajwe na Prof. Theo Majka na Melissa Bertolo ushinzwe gahunda yo kwakira abimukira mu Mujyi wa Dayton.

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta ya Ohio mu Mujyi wa Dayton bitabiriye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Frank Kayijuka wari uhagarariye Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu Kwibuka23 i Dayton
Rutsobe Nsengiyumva wari uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda muri Diasporaya Midwest
Kirenga Eugenie, umwe mu bateguye igikorwa cyo kwibuka muri Dayton
Frida Umuhoza, umwe mu barokotse Jenoside watanze ubuhamya
Prof. Aimable Twagirimana uyobora Umuryango w’Abanyarwanda muri Diaspora ya Amerika
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Gisele Iraguha(Nida) 2017-04-27 07:22:35

Njyewe Birandenze,gusa ndumwe mubarokotse Genocide,uwo mubyeyi Frida Umuhoza no muri bicye yari afite yemeye kundera nkumwana we kuva imyaka 12 yamavuko mvuye mukigo kipfubyi,ubuhamya bwe n’ubumuntu afite byatumye niyubakamo ikizere kandi nkabwira nabandi babuze ababo Ko hakiri ibyiringiro hamwe n’Imana

Kwamamaza