IGIHE

USA: Amb. Mukantabana yabwiye abahakana n’abapfobya Jenoside ko bagosorera mu rucaca

0 22-04-2019 - saa 12:06, Rutsobe Nsengiyumva

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yibukije Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, baba muri Leta ya Michigan, ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari byo bizabaha imbaraga zo gukomera ku gaciro ko kuba Abanyarwanda, bagahangana n’abayihakana n’abayipfobya.

Abanyarwanda baba muri leta ya Michigan imwe mu zigize USA, bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’inzirakarengane zisaga miliyoni mu gihe kitageze ku minsi ijana.

Uwo muhango wabaye kuwa Gatandatu tariki ya 20 Mata 2019, uteguwe n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iyo leta ndetse n’abanyeshuri benshi biga muri kaminuza ya Michigan State University, imwe mu zifite izina riremereye muri icyo gihugu.

Nk’uko tubikesha One Nation Radio ya Diaspora Nyarwanda, batangiye bakora urugendo rwo kwibuka, aho bibukaga kandi bazirikana inzira y’ububabare abatutsi bamazemo iminsi 100, bahigirwa hasi no hejuru ngo hatagira uwo kuzabara inkuru urokoka.

Mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse, bavuze uburyo abazaga kubahiga akenshi babaga bagizwe ahanini n’abaturanyi babo n’abandi bantu bazi bari baturanye hafi aho.

Ubwo buhamya bakaba barabushyize mu bitabo mu buryo burambuye kugira ngo n’abandi bazibonere agahinda baciyemo kandi berekane ko nubwo ibyo byose byabaye, biteguye gukomeza bibuka biyubaka, bakomeza gusenyera umugozi umwe mu nzira yo kubabarira abakoze jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr. Jean Kayitsinga umwe mu barimu bigisha muri kaminuza ya Michigan akaba n’umwe mu bagize uruhare mu gutegura gahunda yo kwibuka muri iyi kaminuza, yashimiye abayobozi ba kaminuza ya Michigan, kuba batazuyaza mu gushyigikira ibikorwa byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, kuko bibaye ubugira kabiri muri kaminuza.

Umuyobozi wungirije wa Michigan State University, Satiph Udpa, yatangajwe n’uburyo Jenoside yabaye Isi yose irebera, kugeza aho iba urugero rubi mu bwicanyi bwabayeho mu gihe kingana kuriya bugahitana abasaga miliyoni.

Yashimiye u Rwanda cyane cyane urubyiruko uburyo rugaragaza ubushake bwo guhindura amateka kandi iyi nzira yashyizwe imbere n’ubuyobozi bw’u Rwanda ikaba ari imbaraga zo gushimwa.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, witabiriye icyo gikorwa na we yavuze ko iyo twibuka, twibuka guteshwa agaciro kw’igihugu, ubunyarwanda, icyubahiro n’ibindi.

Yavuze ko uyu ari umwanya wo kugaruka ku gaciro k’abanyarwanda.

Ati “Umubabaro abanyarwanda bafite, bagomba gufatanya ngo bomorane ibikomere kugira ngo izina ry’umunyarwanda ritere imbere”.

Kabasinga Florida, wakoze imyaka icyenda mu rukiko mpuzamahanga rwa Arusha ari umushinjacyaha, yatanze ikiganiro avuga ko ‘tugomba kwibuka ngo dukuremo isomo’.

Ati “Urubyiruko nitwe tugomba kuyobora ejo hazaza h’u Rwanda, dushaka aheza tuganisha u Rwanda”.

Kabasinga yasabye ko abantu bose bazi aho abakoze jenoside baherereye, bazi amazina bakoresha n’ibihugu bagenda bihishamo, bafasha inzego z’ubutabera bagahanwa.

Amb. Mukantabana yavuze ko nubwo abakoze jenoside bari bagamije kurimbura, bikabananira, ubu abanyarwanda bakomeye ku rukundo bakunda igihugu cyabo.

Yavuze ko kuba urubyiruko rukomeza kugaragaza imbaraga zo kubaka u Rwanda, kandi abenshi jenoside yarabaye bataravuka, bitanga icyizere.

Amb. Mukantabana yagarutse ku bakomeje gupfobya no guhakana Jenoside, ababwira ko bagosorera mu rucaca kuko ibyo ubu abanyarwanda bahuriyeho atari ugukora gusa ngo ibyabaye bitazongera ahubwo ari no guharanira imbere heza.

Yashimye inshuti z’u Rwanda, avuga ko ubufatanye bwabo busobanuye guharanira ko ibyabaye bitazongera kuba ahari ho hose.

Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Michigan cyatangijwe n'urugendo rwo kwibuka
Urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside rukomeje kugaragaza imbaraga mu guharanira ko itazongera kubaho ukundi
Amb. Mukantabana (uwa gatatu uturutse ibumoso) yabwiye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko bagosorera mu rucaca
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza