Umwana w’imyaka icyenda yiyigisha Ikinyarwanda asoma ibinyamakuru

3 5-07-2017 - saa 22:09, Karirima A. Ngarambe

Caleb Ngenzi Museminari w’imyaka icyenda y’amavuko, umwana ubana n’ababyeyi i Berlin mu Budage, afite inyota yo kumenya neza ururimi rw’igihugu bakomokamo, akiyigisha Ikinyarwanda yifashisha ibinyamakuru.

Uyu mwana wishimiye guhura n’umunyamakuru wa IGIHE, yavuze ko avukana n’abandi bana batatu, akaba ari we muto. Yiga mu mwaka wa Kane mu mashuri abanza i Berlin.

Caleb Ngenzi avuga ko ubusanzwe akunda umukino w’amaguru, akanakunda ibijyanye n’ikoranabuhanga yifuza kuziga. Mu biranga uyu mwana bikome, akunda gusoma bikamufasha kwiga Ikinyarwanda.

Yagize ati “Nkunda cyane gusoma no kumva ibitangazamakuru byino birimo televiziyo zitandukanye. Mu Rwanda nsoma cyane IGIHE.com kuko nkunda ko mpigira Ikinyarwanda, ibyo ntumvise nkabibona mu mafoto, cyangwa nkabaza mama akansobanurira, nkajya no kurebera mu nyandiko z’Igifaransa kugira ngo numve byose.”

Uyu mwana avuga ko anakunda kureba filme iyo afite akanya atari ku ishuri.

Umubyeyi we yabwiye IGIHE ko nawe atungurwa akanashimishwa no kubona Caleb akunda cyane gusoma amakuru y’iwabo, ibyo atumva akamubaza cyangwa akabyifindurira ubwe kubera amafoto.

Caleb Ngenzi ari mu basomyi bato ba IGIHE muri iki gihe yizihiza isabukuru y’imyaka umunani itangiye gutangaza amakuru.

Caleb Ngenzi Museminari ubana n’ababyeyi i Berlin mu Budage agakunda kwiyigisha Ikinyarwanda asoma amakuru
Caleb Ngenzi Museminari yishimiye kubonana n'umunyamakuru wa IGIHE i Burayi
Caleb Ngenzi Museminari yiga mu mwaka wa Kane mu mashuri abanza i Berlin
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kotaniro 2017-07-06 21:12:58

Uyu muryango nuwo gushimwa nuyu mwana kubwimbaraga ashira mukwiga ururimi rwe! Ubundi ukunze gusanga imiryango myinshi yabanyarwanda iba mudayaspora ikubita cyangwa se ntishake ko umwana avuga ikinyarwanda murugo ugasanga bahatira umwana kuvuga indimi zamahanga gusa kandi abasanzwe arizo yigamwo ntabwo yabura kuzivuga ariko murugo nibura akavuga ururimi rwe rwababyeyi be. Ingero zifatika aho ngaho mubudage hatuye abimucyira babanyaturukiya ninabo bahagyeze bwambere mu bandi bimucyira ariko usanga umwana womugisekuruza cyagatatu avuga igituruki atitega kandi atahavucyiye ahajya mubiruhuko gusa ikijyerumani aba asanzwe akivuga kuko nicyo yigamwo abashinwa nuko wajya kumugabane wamerika nuko abataliyani irish bariyo kuva kubinyejana bingahe abana babavukaho none usanga bazikuvuga ururimi rwabasekuru zababo .Iki kibazo kiri mubanyarwanda cyane bahora batwigisha agaciro nibura abana bavucyira mudayaspora bababakwiye kuvuga ururimi kavucyire rwababyeyi babo

2
mamy 2017-07-06 02:04:17

Aka gasore urabona ko gasobanutse.Komeza imihigo mwana wacu

3
elvanie 2017-07-06 01:22:46

Bravo Caleb!! Bravo mama Caleb! Turishimye! Ntuzatatire igihango!! Nubwo ni ubutwari Caleb!! Na bya bitabo by’ Imana nabyo uzakomeze ubisome mû kinyarwanda! Imana Iguhe umugisha!

Kwamamaza