IGIHE

Umunyarwanda ahataniye kuba umudepite muri Canada

3 12-09-2019 - saa 14:42, Ishimwe Israel

Umunya-Canada Hakizimana Joseph ufite inkomoko mu Rwanda ari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada, binyuze mu matora ateganyijwe muri Nzeri uyu mwaka.

Hakizimana ushaka umwanya mu Nteko ya Canada, mu migabo n’imigambi bye harimo ko azita ku guhangana n’ikibazo cy’akazi kadafite abagakora muri Canada.

Uyu Munyarwanda rukumbi uri mu bakandida-depite bashaka kwicara mu Nteko igizwe n’abantu 338; afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Miyoborere, aho yazobereye mu bijyanye na Serivisi z’Ubuzima.

Inyandiko ya gahunda y’ibyo yifuza gukora (manifesto) ivuga ko yiyemeje kurengera ubuzima bw’abatagira kivugira mu muryango.

Intego ye y’ibanze ni ukurwanya ivangura n’iheza binyuze mu gukuraho imbogamizi zituma hari abatagerwaho na serivisi z’ubuvuzi n’izindi bakenera muri sosiyete.

Nk’umuyobozi kandi afite impungenge z’akazi kenshi kadafite abantu bagakora muri Canada. Muri Canada imirimo idafite abayikora yari ku kigero cya 5.6 % mu mpera za 2018, ingano iri hasi kuva mu 1976. Muri Kanama uyu mwaka byari 5.7%.

Hakizimana afite intego yo guteza imbere ihame ryo gukorera ahantu hanyura abakozi, bagahabwa imishahara ikwiye. Uyu Munyarwanda ahagarariye Akarere ka Rivière des Mille Îles kari mu Ntara ya Québec, gahagararirwa mu Nteko kuva mu 1997.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Canada, Rwigimba Théophile, yabwiye KT Press ko iyi ari inkuru nziza.

Yagize ati “Birashimishije. Ni intambwe nziza ku Munyarwanda muri politiki ya Canada. Aramutse atowe, byaba ari ingenzi gukora akazi keza.’’

Abakandida bemerewe kwiyamamaza ni abafite ubwenegihugu bwa Canada. Inteko Ishinga Amategeko itorwa mu buryo bunyuze mu mucyo. Mu iheruka harimo abadepite 308 biganjemo abinjiyemo mu 2011 ariko biyongereye bagera kuri 338 nyuma y’amatora aheruka yo ku wa 19 Ukwakira 2015.

Rwigamba yavuze ko igishobora guha umuntu amahirwe yo gutsinda ariko uko “Aba azwi n’abantu bo mu gace yiyamamarijemo, afite itsinda rimufasha kwiyamamaza n’amafaranga yo kwifashisha muri ibyo bikorwa.’’

Abanyarwanda baba muri Canada kuri ubu babarirwa mu 10,000.

Hakizimana Joseph ari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko muri Canada
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bugingo Nathanael jazz 2019-09-12 21:25:53

iki ni igikorwa kiza buri munyarwanda wese yakagombye kwishimira.

2
Kamanzi 2019-09-12 17:39:20

Iyi nkuru ni nziza, kuba umunyarwanda yaba muri Parliament ya Canada. Ibi nibyo bita kwihesha agaciro nk’abanyarwanda ndetse n’abanyafurika muri rusange.

3
Muneza Jean d'Amour 2019-09-12 15:40:18

Ku Mana byose birashoboka,Joseph H.tumwifurije kugira ishya n’ihirwe mu gikorwa cyo kwiyamamariza uriya mwanya

Kwamamaza