IGIHE

Umunyamakuru wa IGIHE i Burayi yagenewe igihembo n’Abanyarwanda batuye muri Denmark

0 11-03-2024 - saa 21:38, Iradukunda Serge

Umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w’i Burayi, Karirima A. Ngarambe yagenewe igihembo n’Abanyarwanda batuye muri Denmark, cyizwi nka ‘RCA Journalism Excellence Award’.

Iki gihembo yagihawe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango witabiriwe n’imiryango y’Abanyarwanda yaturutse mu Ntara za Jylland na Fyn.

Nkubana Paul uyobora Diaspora nyarwanda muri Denmark, yavuze ko igihembo cyahawe Karirima, gishingiye ku bikorwa bye bya buri munsi byo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda batuye mu mahanga, by’umwihariko i Burayi.

Ati “Turashima Karirima Ngarambe, umuyobozi wa IGIHE-Belgique, ishami rya IGIHE ku mugabane w’u Burayi, kubera uruhare yagize mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye by’abanyarwanda batuye muri aka karere kacu.”

“Mu gihe kigera ku myaka icumi yatubaye hafi kandi uretse kumenyekanisha ibikorwa yatugiriye inama muri byinshi bitandukanye, byatumye tubona ko twamushimira nk’indashyikirwa no ku bwitange mu kazi ke yatugaragarije.”

Jackiline Hansen wari umuhuzabikorwa mu itegurwa ry’uyu munsi, yashimye by’umwihariko Karirima umuhate agira mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye, cyane cyane ibigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turanezerewe cyane kubona uyu munsi tubashije kumugezaho igihembo akwiye, kuko yadufashije mu bikorwa byinshi bitandukanye harimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anadufasha aduha ibitekerezo nk’umuntu wari ubimenyereye. Kugeza ubwo natwe dushinze umuryango Ibuka-Denmark.”

Yakomeje agira ati “Wateguye bwa mbere igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Tariki ta 30 Mata 2022 mu karere k’Amajyepfo ya Denmark mu Mujyi wa Vejle. Ibikorwa byose twakoze muri aka karere yabimenyekanishije ku Isi hose kandi bitanga umusaruro mwiza.”

Karirima amaze guhabwa igihembo, yashimiye abateguye iki gikorwa.

Yagize ati "Gushima ni ubupfura, kandi ugushimye aba aguhaye umwenda mwiza wo gukomeza gukora ibyiza".

Ni igikorwa cyabaye nyuma ya gahunda zitandukanye zaranze tariki 9 Werurwe 2024 zateguwe n’Abanyarwanda baba mu Gihugu cya Denmark mu Ntara za Jylland na Fyn.

Mu masaha y’igitondo Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Vejle ho muri Denmark bahuriye mu nama rusange, baganira uko bakomeza inshingano zabo mu kumenyekanisha igihugu no kwegera abashoramari bakaza gutangiza imishinga mu Rwanda.

Ikindi gikorwa cyabaye ku gicamunsi, Abanyarwanda batuye muri Denmark bizihirije hamwe Umunsi mpuzamahanga w’umugore , habaho n’ibiganiro bitandukanye

Jackiline Hansen wari umuhuzabikorwa mu itegurwa ry'uyu munsi, yashimye by’umwihariko Karirima umuhate agira mu kumenyekanisha ibikorwa bitandukanye, cyane cyane ibigamije kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Jackiline Hansen (iburyo) na Dr Ngoga Jim Innocent bishimira igihembo RCA-Denmark yageneye Umunyamakuru wa IGIHE Karirima
Nkubana Paul uyobora Diaspora nyarwanda muri Denmark yavuze ko igihembo cyahawe Karirima, gishingiye ku bikorwa bye bya buri munsi byo kumenyekanisha ibikorwa by’Abanyarwanda batuye mu mahanga, by’umwihariko i Burayi
Nkubana Paul (ibumoso) uyobora Diaspora nyarwanda muri Denmark na Teajeni Misago uhagarariye RCA-Copenhague bashyikiriza igihembo Karirima
Ni igikorwa cyabaye nyuma ya gahunda zitandukanye zaranze tariki 9 Werurwe 2024 zateguwe n’Abanyarwanda baba mu Gihugu cya Denmark mu Ntara za Jylland na Fyn
Abanyarwanda ba Vejle banejejwe no guhemba umunyamakuru wa IGIHE kubw’ibikorwa bye
Dr Ngoga Jim Innocent avuga ijambo ryo gushima abateguye iyi gahunda y’ igihembo RCA-Danmark yageneye Umunyamakuru wa IGIHE Karirima
Urubyiruko rwishimiye iki gihembo RCA-Danmark yageneye Umunyamakuru wa IGIHE
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza