IGIHE

U Bwongereza: Abanyarwanda bizihije Kwibohora25 bibutswa gushyira imbere ubumwe n’amajyambere

0 23-07-2019 - saa 20:38, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda biga, abakorera n’abatuye mu Bwongereza, bagize ibihe by’ubusabane n’ibiganiro, aho bahuriye mu murwa mukuru Londres, bagera kuri 500 bavuye mu mijyi itandukanye igize icyo gihugu.

Mu ijambo ry’uwo munsi yagejeje ku bitabiriye umuhango w’ubusabane Amb. Yamina Karitanyi uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza, yabahaye ikiganiro cyibanze ku butwari bw’ingabo zari iza FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, bwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Karitanyi yavuze ko ubu ubumwe bw’abanyarwanda no gukomeza urugamba rw’amajyambere, ari cyo gishyizwemo imbaraga n’ubuyobozi bw’u Rwanda.

Habayeho umwanya wo kubyina aho abasore n’inkumi bagize amatorero y’abana bato bize kubyina no guhamiriza kinyarwanda bashimishije cyane abari aho bose.

Uyu munsi waranzwe kandi n’umwanya wo gushimira abagize ubutwari bwo gutabara igihugu bari mu bateraniye aho.

Inshuti z'u Rwanda zaje kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza umunsi wo kwibohora 25
Itorero Inyange rigizwe n’urubyiruko rwakuriye n’urwavukiye mu Bwongereza babyina kinyarwanda batojwe n’ababyeyi babo
Amb. Yamina Karitanyi ageza ku banyarwanda ijambo ry'uwo munsi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza