U Bwongereza: Abanyarwanda bagiye guhurizwa mu gikorwa kizatangirwamo impanuro zisigasira umuco

3 11-10-2018 - saa 10:05, IGIHE

Abanyarwanda baba mu Bwongereza bateguriwe igikorwa kizibanda ku muco gakondo, uburyo bwo gusigasira indangagaciro zawo no kugira ishema z’urwabibarutse.

Iki gikorwa kigamije ‘Kubaka urubyiruko n’umuryango’ cyateguwe n’Abanyarwanda batuye mu Gace ka Birmingham n’inshuti zabo.

Giteganyijwe ku wa 13 Ukwakira 2018 mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.

Mu kiganiro na IGIHE, Masozera Brigitte yatangaje ko impanuro zizatangirwamo zizibanda ku kamaro k’umuryango n’agaciro ko kubana mu bwumvikane mu ngo.

Yagize ati “Iki gikorwa kigamije kwigisha imiryango Nyarwanda ituye mu Bwongereza indangagaciro zishingiye ku muco ikwiye kubakiraho. Twibanda cyane ku rubyiruko kugira ngo rukure rufite ubunyarwanda muri rwo n’icyerekezo kizima. Ruzi aho rukomoka ngo ruve mu rujijo.”

“Ni ukwigisha uko umuryango Nyarwanda ugomba kwitwara mu mahanga binyuze mu kwibukiranya za kirazira. Imiryango yacu ntikwiye gusenyuka kuko ifite abana bazavamo abayobozi b’ahazaza.”

Muri iki gikorwa hazanatangizwa itsinda ry’Abanyarwanda babyina gakondo rya ‘Inyange.’

Mu bazatanga ibiganiro harimo Brigitte Antonio; Kalisa Karemera Jonathan; Dr David E Earle uzaganiriza urubyiruko ku mico ikwiye kururanga mu mahanga; Pasiteri Bishweka Jacques azatanga impanuro ku ‘muryango nk’inzira y’impinduka n’inkingi mwikorezi ku mibereho myiza ya sosiyete.’

Mu gusigasira indangagaciro, Rev Dr Munyaneza Malachie azatanga ikiganiro kivuga ku ‘Umurage w’u Rwanda, umuco, indangagaciro n’ururimi biganisha ku iterambere ry’imiryango Nyarwanda mu Bwongereza.’

Iki gikorwa cyanatumiwemo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Karitanyi Yamina.

Mu Mujyi wa Birmingham mu Bwongereza ni ho iki gikorwa kizabera
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndumiwe 2018-10-12 11:48:28

Kuki comment yange muyinyonga?! Ntabwo iki gikorwa kizaba Birmingham ifite kwitirirwa abanyarwanda ahatuye kuko ntidushyigikiye ko cyatwitiriwe , sicyabanyarwanda nicyabanyafrika bose. Abayarwanda bazakizamo nimwe kwijana. Cyari gikwiye kwitwa ikindangagaciro nyafrica.

2
ali 2018-10-11 06:38:16

bibaye byiza leta ndumva yaha nabaturage amahirwe yo gusana inzu zacu zitaratugwaho kuko kugeza ubu ntacyangombwa cyo gusana wabona udatanze akayabo ka mafaranga mbyita akayabo kuko umuyobozi anshiye nkibihumbi 50.000f azi ko ntakazi nawe ibaze

3
Kabas 2018-10-11 05:52:59

Abanyagwanda bo muri aka gace ka Birmingham na Coventry bakeneye ubufasha nimba ari ubw’amasengesho canke brain wash ntawamenya...bafite inzangano amatiku nta numwe ukivugana nundi...birababaje! emwe na Embasy yabo yarananiwe.

Kwamamaza