U Butaliyani: Umuryango nyarwanda washyizeho umuyobozi uwuhagararira

0 22-03-2017 - saa 14:18, Karirima A. Ngarambe

Umuryango Nyarwanda mu Butaliyani yatoye Enatha Marekabiri w’imyaka 49 y’amavuko kuwubera umuyobozi, kuwa 18 Werurwe 2017.

Amatora y’uyu muyobozi w’umuryango nyarwanda yabereye mu mujyi wa Milan, hari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa no mu Butaliyani, Jacques Kabale.

Marekabiri watorewe izo nshingano yabwiye IGIHE ko yishimiye uwo mwanya yatorewe, avuga ko igisigaye ari ukwicara hagashyirwaho itsinda bazafatanya mu buyobozi.

Yakomeje avuga ko mu gufashanya no kwiteza imbere aho Abanyarwanda batuye no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo, u Rwanda, bagiranye ibiganiro na Ambasaderi Kabale.

Mu byo baganiriye harimo uko u Rwanda ruhagaze ubu, banemeranya aho amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azabera mu Butaliyani.

Marekabiri yavuze ko banaganiriye ku mibereho y’Abanyarwanda batuye mu Butaliyani, banavuga ku gutegura uko bazakora igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byavuye muri ibyo biganiro akaba ari uko bagiye kurushaho gukomeza gukora ubuvugizi bujyanye n’umuco nyarwanda, indangagaciro no gukorana neza hagati y’Abanyarwanda n’inshuti zabo.

Enatha Marekabiri watorewe kuyobora Umuryango nyarwanda mu Butaliyani (uwa gatatu imbere uturutse ibumoso)
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa no mu Butaliyani, Jacques Kabale
Bamwe mu bagize Umuryango Nyarwanda mu Butaliyani baganiriye na Amb. Kabale

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza