IGIHE

U Buholandi : Hatanzwe ibiganiro muri Kaminuza ya Wageningen mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

0 22-05-2019 - saa 21:27, Karirima A. Ngarambe

Tariki ya 18 Gicurasi 2019, muri Kaminuza ya Wageningen bibutse ku nshuro ya 25 Abatutsi bishwe muri jenoside, hanabera ibiganiro binyuranye. Iyi Kaminuza yigamo abanyeshuri barenga 100 baturuka mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika.

Ni igikorwa cyitabiriwe na Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, Christine Safari uyobora umuryango Ibuka-Hollande, umuyobozi w’umujyi wa Wageningen, Geert van Rumund, Umuyobozi w’umujyi wa Rheden, Carol van Eert n’umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Wageningen, Bram de Vos.

Muri gahunda y’uwo munsi hakozwe urugendo rwo Kwibuka, hanerekanwa filimi mbarankuru y’ubuhamya bw’amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi.

Geert van Rumund yahaye ikaze abitabiriye iki gikorwa, avuga ko ako karere gafite amateka yo kwibohora k’u Buholandi, aho buri mwaka abaturage bishimira intsinzi bagize batsinda aba-Nazi bari barigaruriye icyo gihugu, bakanica Abayahudi mu Ntambara ya kabiri y’Isi.

Ati "Ibi bikaba biduha ubunararibonye mu kuba hafi mwebwe Abanyarwanda bakorewe Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Kwibuka rero tuzi icyo bivuze, bifasha kandi urubyiruko gukura bazi amateka mabi ntibazayakore na rimwe, ariko utabibabwiye ngo uhozeho byakongera."

Bram de Vos we yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka ari ikintu gikomeye gihuza abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye bakaganira ku mateka n’iterambere rigaragarira buri wese mu Rwanda nta vangura ruhu, ubwoko n’akarere n’ibindi bijyana no gukumira umuntu, kandi bakaba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Carol van Eert we yavuze ko anaherutse mu Rwanda, aho yishimiye kubona uko u Rwanda rutaheranywe n’amateka y’agahinda, ubu rwiyubaka no ku muturage usanzwe.

Amb. Jean Pierre Karabaranga yashimiye cyane abanyeshuri batekereje gutegura iki gikorwa cyo Kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko bavutse, ashimira n’ubuyobozi bwa Kaminuza bwatumye iki gikorwa gishoboka.

Yagarutse ku mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, uburyo yateguwe igashyirwa mu bikorwa izuba riva, ariko nk’uko yakozwe n’Abanyarwanda bicaga abaturanyi babo, yahagaritswe n’Abanyarwanda bari mu ngabo za FPR Inkotanyi, mu gihe amahanga yose yari yabateye umugongo ubwicanyi bugakomera.

Ati "Ni byiza ko imyitwarire y’izi ngabo za FPR Inkotanyi ibabera urugero mwe bakiri bato, mukamenya uko mwakwitwara mu bihe bikomeye, bibaye ngombwa."

Amb. Karabaranga yababwiye ko abakora Jenoside ikibaranga ari uko batangira umunsi wa mbere bica ariko banahakana ibyo bakora mu kwikingira ikibaba, kuko baba barabiteguye. Ikibabaje ni uko usanga banabifashwamo na bamwe mu ba nyamategeko, abanyamakuru, n’inzego za Kaminuza.

Ati "Iyi ni inshingano yacu ya mbere yo kurwanya twivuye inyuma aba bahakanyi kuko ni uburyo bwo gukomeza ikibi batangiye. Ibi mujye mubikoresha mu kudufasha guhashya aba banzi b’amahoro ku Isi kuko jenoside ntabwo ireba u Rwanda gusa cyangwa ibindi bihugu yabayemo, kuko igira ingaruka kuri twese dutuye Isi uko byagenda kose."

Amb. Karabaranga yanerekanye uko u Rwanda rwibuka ariko runiyubaka, akoresha ingero zifatika n’imibare mu bijyanye n’ubukungu, gushora imari mu Rwanda, ati « ibi byose tubigeraho kubera ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo. »

Gakire Dieudonné warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’uko umuryango we wari warabujijwe epfo na ruguru kugeza ubwo igice kinini bishwe mu 1994, we akagira amahirwe yo kurokoka, intego ye ubu akaba ari ukubaho kandi neza.

Ni bimwe mu byamuhaye ibakwe ryo kwandika igitabo yise "Un enfant rêveur".

Christelle Uwineza wavuze mu izina ry’abandi banyeshuri, yagaragaje ko u Rwanda rwa nyuma ya jenoside ruha icyizere urubyiruko, avuga ko mu gihe ruhabwa amahirwe yo kwiga nta vangura, rugomba kuyabyaza umusaruro.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza