U Bufaransa: Ubuhamya bw’abarokotse Jenoside mu 1994 bwashyizwe mu rwibutso rw’iyakorewe Abayahudi

0 5-06-2017 - saa 15:21, Mukaneza M.Ange

Amakayi akubiyemo ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, bwamuritswe ku mugaragaro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Ubu buhamya bukubiye mu cyiswe ‘Les Cahiers de mémoire’, bwamuritswe ku itariki ya 4 Kamena 2017, bwanditswe n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 15.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ivuga ko batangiye kuva mu 2014, ubwo habaga amahugurwa yo kwandikira mu matsinda ubuzima bwabo bwa mbere, muri Jenoside na nyuma yayo, ndetse buri wese agasoma mu ijwi riranguruye ibyo yanditse.

Florence Prud’Homme watangije iyi gahunda yavuze ko yagize iki gitekerezo Jenoside ikimara guhagarikwa, ariko ahitamo kubisaba abarokotse nyuma y’imyaka 20 n’abo bakabyakira neza.

Mukamugema Annonciata, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi banditse ubuhamya bwabo, yavuze ko uretse kuba byaramubereye inzira yo gukira ibikomere, ari n’uburyo bwo gusigasira amateka.

Ati “Mu gihe nandikaga ntabwo natekerezaga ko izaba ikayi ikubiyemo amateka, ariko ndatekerezako bishoboka ko hari uwayifashisha. Niba hari umuntu, Umunyarwanda wifuza kwandika amateka y’u Rwanda, ashobora kuyifashisha.”

’Les Cahiers de mémoire’, amakayi akubiyemo ubu buhamya, ari mu rwibutso rwa rwa Jenoside yakorewe Abayahudi mu Mujyi wa Paris, ariko uyifuza wese ashobora kubimenyesha amasomero ari hirya no hino mu Bufaransa.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza