IGIHE

U Budage: Urubyiruko rwahawe umukoro wo gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

0 14-04-2019 - saa 15:44, Evariste Nsengimana

Abanyarwanda baba mu Budage n’inshuti zabo bibutse ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rushishikarizwa gusigasira amateka yayo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muhango wabereye mu Mujyi wa Kaiserslautern mu Ntara ya Rhenanie Palatinat ku wa 7 Mata 2019 witabirwa n’abarenga 200.

Wateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bibumbiye mu ihuriro ry’abiga mu Mujyi wa Kaiserslautern (AERK).

Uyu muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rugamije kuzirikana ivangura n’itotezwa Abatutsi bakorewe guhera mu 1959 kugera 1994 ubwo bicwagwa urw’agashinyaguro, nyuma bacana n’urumuri rw’icyizere rushushanya ejo hazaza heza.

Hatangiwe ibiganiro byibanda ku ruhare rw’urubyiruko mu kurinda no gusigasira amateka ya Jenoside cyane ko urwavutse nyuma ya 1994 rurenga 60% by’abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yagaragaje ko ibihuha, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikigaragara mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko urubyiruko rugomba guhangana nabyo.

Umwarimu muri kaminuza yigenga ya Bruxelles akaba n’umwe mu bashinze Umuryango Ibuka i Bruxelles, Deo Mazina, yavuze ko ari inshingano za buri munyarwanda gufasha urubyiruko kumenya gusigasira amateka ya Jenoside nk’umusingi w’iterambere rirambye.

Yavuze ko ari urubyiruko rwavutse mbere na nyuma ya Jenoside, urukomoka ku babyeyi bayihamijwe, urukomoka ku babaye intwari ntibayikore, urukomoka ku bacitse ku icumu, urwakuriye mu Rwanda n’urwakuriye hanze bose bagomba gutozwa kwibuka aya mateka mu gutegura ejo heza no guharanira ko Jenoside itizongera ukundi.

Inararibonye mu by‘amategeko akaba n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Rugina Hategekimana Valentin, yasobanuye icuraburindi igihugu cyarimo nyuma ya Jenoside aho ibikorwa remezo byari byarasenyutse, abarokotse bakeneye ubutabera n’ibindi.

Yasobanuye ko inzira y’ubumwe, demokarasi, ubutabera n’iterambere abanyarwanda banyuzemo ari ndende, asaba cyane cyane urubyiruko kwirinda icyabisubiza inyuma.

Mu buhamya yatanze, Irène Uwanyirigira warokotse Jenoside afite imyaka irindwi, yagarutse ku buzima bushaririye yabayemo mu minsi 100 Jenoside yamaze, uko ababyeyi be na musaze we bishwe.

Yababwiye ingaruka byamugizeho nyuma ya jenoside, ashima Inkotanyi zitanze akarokoka, ndetse asaba abarokotse kudaheranwa n’ihungabana, bakegera abaganga bakabafasha.

Nyuma y’ibiganiro hakurikiyeho ijoro ryo kwibuka, aho abarokotse Jenoside, bafashe umwanya bakibuka imiryango yabo yishwe muri jenoside, hanatangwa ubutumwa butandukanye burimo umuvugo wa Kankindi Donatha n’indirimbo yariririmbwe n’abanyeshuri b’abanyarwanda biga mu ishuri ry’imyuga rya Rockenhausen.

Hanabaye ikiganiro urubyiruko rwagaragarijemo uruhare rwarwo mu bikorwa byo kwibuka, imbogamizi n’uko zashakirwa umuti.

Mbere yo kwinjira mu cyumba ibiganiro byabereyemo, habanje gucanwa urumuri rw'icyizere
Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye aho gari ya moshi ihagarara i Kaiserslautern rurangirira kuri Kaminuza ya Kaiserslautern
Bacanye urumuri rw'icyizere nk'ikimenyetso cy'ahazaza heza h'u Rwanda
Hacanywe na buji mu rwego rwo kunamira inzirakarengane za Jenoside
Bafashe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro inzirakarengane za Jenoside
Cansilde Kayiteye yavuze uburyo umuryango we benshi biciwe mu yahoze ari Butare (ubu ni Huye) ku itegeko rya Nyiramasuhuko
Deo Mazina atanga ikiganiro
Donatha Kankindi nawe warokotse Jensoside yagaragaje agahinda yasigiwe n'amahano yabaye mu Rwanda
Fabrice Iradukunda niwe watangije igikorwa cyo kwibuka hifashishijwe amafoto
Vital Kwizera na Emmanuel Niyodusenga bacurangiye itorero Karame ryaririmbye muri uyu muhango
Uyu mubyeyi witwa Liliane Ngarambe yavuze ko umuryango we watakaje abantu bagera kuri 86
Amb. Igor Cesar, Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage ubwo yatangaga ikiganiro
Nyuma y'igikorwa cyo kwibuka, urubyiruko rwegereye Ambasaderi Igor baraganira

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza