IGIHE

U Budage: Uko abanyarwanda biteguye kwakira Rwanda Day izabera i Bonn (Amafoto)

4 27-09-2019 - saa 15:48, Karirima A. Ngarambe

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César yatangaje ko mu gihe habura icyumweru kimwe ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo bahurire i Bonn mu Budage muri Rwanda Day, imyiteguro irimbanyije kandi biteguye kwakira neza ibi birori by’imbonekarimwe.

‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo. Kuri iyi nshuro uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019.

Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye n’Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bakomeje imyiteguro y’uyu munsi mu gihe habura iminsi mike ngo habe igikorwa nyirizina cyitezweho guhuriza hamwe abanyarwanda baturutse imihanda yose.

Mu kiganiro na IGIHE, Amb. Igor César yavuze ko imyiteguro irimbanyije kandi abazitabira ibi birori bazakirwa neza nk’uko bisanzwe mu muco Nyarwanda.

Yagize ati “Twiteguye iki gikorwa cya Rwanda Day, nabwira abazitabira ko baje batugana, natwe turabiteguye rwose. Tubiteguye bijyanye n’umuco nyarwanda, bazagubwa neza ariko ibyo byose tubahishiye n’agashya nakwita gusangira no kuganira ku bitekerezo byinshi binyuranye bitwungura ubwenge, byerekana ubunyarwanda bwacu aho buva aho bugeze, tubyaza umusaruro amahirwe dufite.”

Yakomeje agira ati “Turifuza ko u Rwanda muri ayo mahirwe byarenga imbibi bikabera urugero rwiza n’amahanga, kuko ibyiza biryoha bisangiwe, mbese amahirwe yacu akaba aya Afurika n’Isi yose. Tugomba gutekereza kure kandi tukaguka mu ndoto zacu.”

Amb. Igor César yavuze kandi ko “Ikindi cyiza kuri iyi Rwanda Day, izaha umwanya uhagije urubyiruko, nicyo ishyize imbere cyane. Rubyiruko mushaka inzira yo kumenya uko mwakora uko mwafatanya n’abandi mu kubaka, mu gukorera mu Rwanda cyangwa kuhashora imari, iyi Rwanda Day ni igisubizo.”

Bonn izakira Rwanda Day, iri mu mijyi itandatu minini y’u Budage hamwe na Cologne, Hambourg, Munich, Frankfurt ndetse n’Umurwa Mukuru Berlin, ari naho hakoraniye za Minisiteri n’ibindi biro mpuzamahanga, aha hakaba ari naho kandi hari ibiro bikuru by’Ambasade y’u Rwanda mu Budage.

Umujyi wa Bonn uherereye ku nkengero z’uruzi rwa Rhin, mu Majyepfo ya Leta ya North Rhine-Westphalia mu ntera y’ibilometero 25 uvuye mu Majyepfo y’Umujyi wa Cologne no mu bilometero 54 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Coblence.

Itsinda ry'abanyarwanda bo mu Budage riteraniye i Bonn bategura Rwanda Day
Ibumoso ni Musoni Vedaste uyobora Diaspora Nyarwanda ku rwego rw'igihugu mu Budage, hagati ni Nshimiyimana Benedicto Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Budage, na Claudette Umulisa Birori, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade
Bakurikiye ibiganiro byo gutegura Rwanda Day
Gakuba Philbert atanga ibitekerezo
Vedaste Musoni uyobora Diaspora avuga ijambo
Jean Pierre Ntunda atanga ibitekerezo
Prosper Hicuburundi Apollo atanga inama
Bernard Habumugisha hagati atanga inama
Rudasingwa Martin akurikiye ibiganiro
Iburyo, Isaac Mugabi atanga ibitekerezo mu gutegura Rwanda Day
Clinton Ingabire atanga ibitekerezo nk'uhagarariye urubyiruko muri Diaspora nyarwanda ku rwego rw'igihugu mu Budage
Amb. Igor César atanga ikiganiro uwo munsi
Nyuma y'inama Amb. Igor César yakiriye IGIHE bagirana ikiganiro ati tubahishiye udushya muzaze muri benshi tuzabakira bya kinyarwanda

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ndoruhirwe 2019-10-03 14:32:17

ICH LIEBE RWANDA UND DEUTCHLAND

2
Denise 2019-09-27 23:31:49

Amabassade y’ababiligi hari abo itari guha visa yo kwitabira Rwanda Day kandi bafite ubushobozi. Leta ibasabe borohereze abanyarwanda bashaka kujyayo!!

3
Denise 2019-09-27 23:28:51

Amabassade y’ababiligi ko hari abo iri kwima visa bashakaga kujya muri Rwanda Day kandi bafite ibushobozi. Leta ibasabe baborohereze!!!

4
OLLY 2019-09-27 11:17:34

RWOSE TWARI DUKUMBUYE IBYIZA NKIBI

Kwamamaza