IGIHE

U Budage: Haganiriwe ku ngamba zigamije kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi

0 24-03-2024 - saa 15:11, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda mu Budage yateguye ibiganiro byahuje abo mu ngeri zitandukanye, bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, aho hifashishijwe ingero z’iyakorewe Abatutsi mu 1994 n’ingaruka yateje.

Ni ibiganiro iyi ambasade yateguye ifatanyije n’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Budage uzwi nka ‘Ibuka-Deutschland’, bikaba byakorewe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage.

Ni ibiganiro byatangiye ku wa 22 Werurwe mu 2024 bimara umunsi wose, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Habayeho hagati mu biganiro kumva indirimbo Jules Sentore yise “Amateka yacu”.

Byitabiriwe n’abarimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, Perezida wa Ibuka-Deutschland, Judence Kayitesi, Dr. Eric Ndushabandi , Ernest Sagaga uyobora Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique n’abandi.

Hitabiriye kandi umunyamategeko Richard Gisagara, Dr. Wolfgang Reinhardt, Umunyamabanga w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Heike Raab ari nabo batanze ibiganiro.

Me Richard Gisagara, yagarutse ku bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi baherereye mu Burayi, no kureba uko hashyirwa imbaraga mu gufata ingamba zigamije kubarwanya.

Me Gisagara yagaragaje ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bidatangiye ubu, “kuko ababikora babanza gutegura uko bazayihakana.”, kuyihakana bikaba ari byo bya nyuma."

Yavuze ko ibyo byagaragaye muri Jenoside zitandukanye zakozwe, icyakora yerekana uko amategeko y’u Burayi yafasha ngo guhangana n’ibyo bibazo birusheho gukorwa neza.

Ati “Mu Bufaransa, itegeko ryo gupfobya Jenoside ryagezweho ari uko Abanyarwanda batuyeyo bashyize hamwe bagasaba leta babicishije mu mategeko n’ubutabera.”

Me Gisagara yavuze ko ubu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyizeho itegeko ry’ibanze rikangurira ibihugu byose gushyiraho amategeko ahana abahakana Jenoside zose zemewe n’amategeko.

Ernest Sagaga we yagarutse ku rugendo rw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, uko bagerageje kwiyubaka no gutera imbere babifashijwemo no kurenga ibihe bibi baciyemo, ubugome bakorewe n’ibindi.

Dr. Eric Ndushabandi we yagarutse cyane ku buryo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwirakwiye ndetse yerekana n’uko yahawe intebe mu Karere k’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo, ibikomeje kugira ingaruka ku mahoro n’umutekano waho.

Amb Cesar yavuze ko ibiganiro byerekanye isura n’ibikorwa n’uburyo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside muri rusange bigaragaza.

Yavuze ko hibanzwe ku kureba uko gupfobya no guhakana byagiye birwanywa no ku zindi Jenoside zose zabayeho, ubwo buryo bugakomeza no gukoreshwa ku babikora kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo byose birandurwe.

Ati “Byabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, hagamijwe ko hamenywa ibyaganiriweho hano no mu Burayi bwose. Ibi bifasha gukurikirana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu buryo bwisumbuye.”

Amb. Igor César yanashimiye abatanze ibiganiro n’abitabiriye bose, by’umwihariko akomeza uwatanze ubuhamya witwa Sakina Denise Uwimana Reinhardt.

Yashimangiye ko ari “ubuhamya bugaragaza ko amateka twaje kuvugira hano hari abayabayemo atari ukuvugira mu kirere.”

Perezida wa Ibuka-Deutschland, Judence Kayitesi yavuze ko gukorera ibiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage, bizafasha kurwanya abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko ari ibintu byazakomeza.

Ibi biganiro byateguwe mu Budage nyuma y’igihe gito muri iki gihugu hafunguwe Urwibutso rwa mbere rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 20 mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Ibyo birimo ibyo mu Burayi, Canada no muri Afurika, ibyitezwe ko ziziyongera uko amahanga agenda arushaho kumva uburemere bwo kuba harakozwe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni inzibutso zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ibi bihugu n’abandi bose babyifuza kubona aho bibukira Abatutsi bishwe mu 1994.

Ikindi ni uko ari n’imfashanyigisho ku rubyiruko n’amashuri atandukanye bikaba imbarutso yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ahandi ku Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar yavuze ko ibiganiro byakozwe bizafasha gukurikirana abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu buryo bwisumbuye
Dr. Eric Ndushabandi yagaragaje uko ingengabitekerezo ya jenoside ikomeje guhabwa intebe mu Karere
Ernest Sagaga yazirikanye urugendo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 banyuzemo, agaragaza uburyo bakomeje kurenga ibyo bihe bakiteza imbere
Me Gisagara yavuze ko ubu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi washyizeho itegeko ryibanze rikangurira ibihugu byose gushyiraho amategeko ahana abahakana Jenoside zose zemewe n’amategeko
Dr. Wolfgang Reinhardt atanga ikiganiro
Valentin Hategekimana, Perezida wungirije wa Ibuka-Deutschland niwe wayoboye ibiganiro
Perezida wa Ibuka-Deutschland, Judence Kayitesi yavuze ko gukorera ibiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage bizafasha kurwanya abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi,
Perezida wa Ibuka-Deutschland, Judence Kayitesi ubwo yari akurikiranye ibiganiro
Abatumvaga ururimi rwakoreshwaga bari bahawe utwuma tubasemurira mu rwo bumva
Ibiganiro byitabiriwe n'abo mu Budage barimo n'abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu
Dr. Eric Ndushabandi (ibumoso) ari kumwe na Ernest Sagaga
Umunyamabanga w’Intara ya Rhénanie-Palatinat, Heike Raab
Buri wese yatanze igitekerezo gishyira ku kwirinda ko hari ahandi jenoside yakongera kuba ukundi
Uyu mubyeyi yakurikiranye ibiganiro ahetse umwana
Ibiganiro byitabiriwe n'abatuye mu Budage n'abaturutse mu Rwanda
Umuhanzi Jules Sentore yaririmbiye abitabiriye indirimo yise 'Amateka yacu'
Haganiriwe ku ngamba zitandukanye zafatwa kugira ngo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi bicike
Abakiri bato bo mu Budage na bo bakurikiranye ibiganiro bigaruka ku kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza