U Bubiligi: Umunyarwandakazi yishwe n’umusore w’inshuti ye

30 28-05-2017 - saa 19:57, IGIHE

Umukobwa w’Umunyarwanda witwa Ingabire Joselyne wari utuye mu gace ka Zeebruge mu Bubiligi, yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu n’umusore w’inshuti ye.

Ingabire yari atuye muri aka gace ari naho yiciwe ku wa 26 Gicurasi.

Uyu mukobwa wari usanzwe uba muri iki gihugu yari imfubyi kuko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, yavuze ko uyu musore w’Umubiligi wari inshuti na Ingabire ukekwaho urupfu rwe, yatawe muri yombi ndetse agezwa imbere y’Ubugenzacyaha.

Abaturanyi b’umuryango wa nyakwigendera, bavuga ko Ingabire n’uwo mugabo w’imyaka 32, witwa Benjamin J, bari bamaze umwaka babana mu nzu nk’umugore n’umugabo. Byongeye uyu mugabo akaba yajyaga amukubita.

Ku wa Gatanu nijoro bwo uyu mugabo yaramukubise bikomeye, avira mu bwonko bimuviramo kwitaba Imana.

Bavuze ko aba bombi batonganye cyane maze bararwana umugabo akubita umugore mu buryo bukomeye, abonye bikomeye ngo ahamagara imbangukiragutabara gusa ihagera Ingabire yamaze kwitaba Imana.

Uyu mugabo ukekwaho urupfu rwa Ingabire biteganyijwe ko azagezwa imbere y’ubutabera ku wa Kabiri w’iki cyumweru kugira ngo aburanishwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ingabire Joselyne yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w'iki cyumweru
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
rubayita athanase 2017-06-03 10:46:44

kwibuka bituma umuntu akomeza kubaho!kandibidakozwe ni nko kwishira ibyabaye n’ ubwo ntabubasha byaribifitiwe nayiguyemo.

2
Bebe 2017-05-30 11:08:07

Reka nsubize johnson mucyo:: Uyu mwali wishwe ntabwo yishwe n’abanyarwanda yishwe n’umuzungu. so, ni gacye umuzungu yakwita kubyo usabye kuko n’ubundi nibo baduteye ibibazo byazanye jenoside. inzego zabo mu bubiligi ntabwo wabizisaba mu kinyarwanda kuko simpamya ko bari bushobore kubisoma hano.

3
Fujy 2017-05-30 08:36:54

Ingabire Joselyne! May she RIP.Imana ikwakire mu bwami bwayo!Njye ndamuzi uyu mukobwa twariganye kera ahitwa Butare Catholique,na Groupe Scolaire de Butare, ahita ajya mu bibiligi mu 1999 gusanga Nyina wabo we na murumuna we! Yari umukobwa uri smart cyane kandi uzi kwiga kuri buri wese!Mana komeza cyane Sangwa Yvette,Sangwa, na Mama Sangwa na Tante we muri belgique!

4
katabirorakandikabireba 2017-05-30 04:03:36

Ndabona amakuru atangwa n’abaturanyi yerekana ko uriya MUZUNGU w’inshuti ye (Benjamin) anywa urumogi rwinshi n’inzoga nyinshi. Iyo ubana n’umuntu nk’uwo aba ashobora kukwica yanyoye ibiyobyabwenge byinshi cyangwa se yabibuze. Kubona umukobwa nk’uriya (imyaka 33) ajya kubana n’umusore w’ikirara (voyou) ni ibyo kwibazaho. Abakobwa bacu babona umuzungu bakamera amababa, n’iyo yaba ari dayimoni itembera.

5
jiriberi 2017-05-29 23:37:35

birababazecyaneuwimugabonafatwenkumugome

6
Lu pour vous: 2017-05-29 19:56:54

Lu pour vous :

ICYO NAKWISABIRA ABATUYE MUBUBIRIGI NO MUBURAYI KU IYICWA RYA INGABIRE JOSELYNE

MBERE NA MBERE DUSABIRE INGABIRE JOSELYNE KANDI IMANA IMWAKIRE MUBAYO.

INGABIRE JOSELYNE MUSHIKI WACU TUZAHORA TUKUZIRIKANA KUKO UGIYE UKIRI MUTO CYANE URYOHEWE NO KUBAHO UBUTO BWAWE. IMANA IKWAKIRE.

Kugiti cyanjye iyo nakwisabira ababishoborye: Njye nkurikije uburyo ubwicanyi bukorerwa abategarugori b’abirabura cyane cyane b’abanyarwanda bugenda
buba icyorezo muri iki gihugu cy’ububirigi ndetse ukabisanga no mubindi bihugu birimo abanyarwanda, ndisabira abanyarwanda b’impande zose ko twese twazahura muri iyi minsi tukamagana ubu bugizi bwa nabi tugasaba n’ubutabera.
Abakurikira amakuru muribuka ko no muri iyi minsi ya vuba ishize hari n’undi mukobwa muto warangizaga universite mu Bubirigi wishwe n’umugabo w’umwenegihugu bari batangiye kubana.
Duhaguruke rero turengere UBUNYARWANDA AHO TURI HOSE. Niturengera bashiki bacu tuzaba turengeye abategarugori bose nta n’umwe turobanuyemo.

Tugomba kwerekana ko abanyarwanda tutari insina ngufi zicibwaho amakoma kuburyo buri wese uwo ariwe wese najya kwica mugenzi we babana azajya yibukako bitazahera burundu kuko hari gikurikira. Uyu munsi ni Joselyne ejo nundi ejobundi nundi. Iyo mutamaganye ikibi bagirango ntimuhari cyangwa ntimubyitayeho.

Duhaguruke twamagane ubugiranabi nubwicanyi mumiryango turengere abategarugori bose. Duhaguruke turengere UBUNYARWANDA aho turi hose.

Kubintu nkibi ntamunyarwanda wagombye kwivangura mubandi cyangwa ngo yishyireho umupaka mu kwifatanya n’abandi mu kwamagana ikibi cyugarije abanyarwanda n’abatuye isi muri rusange.

Twese duhaguruke dufatane mumugongo dusabe ubutabera kuri Ingabire Joselyne n’abandi benegihugu bose bahura n’ibyo bibazo ndetse turangurure amajwi tubwire n’isi yose. Ntabwo umuntu abereyeho kwamburwa ubuzima.
Bruxelles, le 29/5/2017
RUTAYISIRE Boniface
Tel : 32 466 45 77 04

7
Johnson Mucyo 2017-05-29 19:55:45

Ndagirango kandi mbonereho gusaba inzego zibishinzwe kwita ku mutekano w’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi kuko baragenda bicwa urusorongo! Uwo si Ingabire? Iminsi ishize ntihishwe undi Kicukiro nawe wabaga iyo? Abo ni abavuba, hari imibare myinshi y’abishwe namwe murabizi cg mujya mu byumva! Njyewe rero mfite impunge kuko wasanga n’urupfu rwa Ingabire rufitwemo uruhare n’abibasiye bacitse ku icumu i Rwanda! Niba nta gikozwe...nimwiyuzurize namwe muri bakuru!

8
Johnson Mucyo 2017-05-29 19:45:11

Ingabire arambabaje cyanee!
Tumwifurije iruhuko ridashira!

9
Innocent GAHUNGU 2017-05-29 17:52:37

Uwiyita Jeff cyangwa yitwa Jeff (6) yagize ati: "Biteye agahinda ariko uburyo baba bakoze identification y’umukobwa.. Ni mu rwego rwokwerekana ko niba umuhungu yari umuhutu... Habaye ingengas...!! Urupfu rurababaza ariko abanyamakuru si ngombwa buri igihe ko uwacutse ku icumu iyo apfuye bigomba no gutanga identification mu bwoko bwe. Rwanda uragana he?????".
Ni wowe ahubwo ufite ikibazo cy’amacakubiri kubona ukora interprétation érronée (kuvuga ibyo utekereza ubisobanura nabi). Hari aho waba wabonye umunyamakuru aganisha ku macakubiri? Yaduhaye inkuru nawe ashobora kuba yayihawe uko yayanditse, ntacyo we yagize icyo ayivugaho (ni analyse, ni commentaires), wenda iyo aza kuzigira wari kugira icyo uzivugaho nawe. Nta "NGEGAS" irimwo, nta MUHUTU urimo. Impfu za hato na hato nk’izo zisanzwe zibaho kjw’isi hose; n’abashakanye bamaranye imyaka 100 byababaho! Imana yaduhishe twese ikintu kimwe: KUTAMENYA ICYO ICYIHISHE MU MUTIMA WA MUNTU, kandi ga burya "INZIRA NTIBWIRA UMUGENZI". Tujye tuba POSITIVE mu bitekerezo, imvugo n’ingiro! Izihirwe munyarwanda!

10
Mayele 2017-05-29 13:55:16

@ Bimawuwa
ngo abanyamahanga n abicanyi? ko watangiye uvuga ko iwabo babishe se si bene wabo b’ abanyarwanda babishe? ubwo se abo banyamahanga b abicanyi kurusha abanyarwanda n ibande? ese izo ngo uvuze z abera n abirabura zidatinda ingo z iwanyu i Rwanda zo wakoze statistic usanga zo nta kibazo ? nge mbona discours nk izi zo kumva ko abagabo cyangwa abagore b ahandi nta kiza cyabo ari complexe tuba twibitsemo gusa

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza