IGIHE

U Bubiligi: Umujyanama mu by’ubuzima arashaka kubyutsa ‘ikoranabuhanga ry’abakurambere’ ryasenywe mu Rwanda

8 11-07-2019 - saa 09:04, Karirima A. Ngarambe

Umujyanama mu bijyanye n’ubuzima, Gatera Emmanuel uba mu Bubiligi, agaragaza ko hari imfatiro z’imibereho y’Abanyarwanda zasenywe zigomba guhabwa agaciro zigashyigikirwa.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Gatera yavuze ko ikoranabuhanga yise iry’abakurambere, arisobanura agendeye ku muco warangaga abo hambere, batarinjirirwa n’abakoloni.

Ahereye ku muco, avuga ko abakurambere b’u Rwanda, uko amasekuruza yasimburanaga, bari bunze ubumwe n’abatabarutse bakagira imbaraga ku bakiriho bakanahererekanya ubuhanga butangaje mu mibereho yabo yarangwaga n’ubupfura.

Yifashisha urugero ryo kwita izina umwana wavutse, na byo asangamo ubwo buhanga agaragaza nk’ikoranabuhanga rihanitse.

Ati “Igihe cyose uhamagaye izina ry’umuntu ni nko kumuha umwuka w’ubuzima…uriya muhango abakurambere bakoraga wo kwita izina waduhuzaga n’abakurambere. Iyo uvuga igisekuru cyawe uba uhamagara abakurambere bawe ngo ugire imbaraga bakurinde.”

Gatera ashimangira ko icyo kiraro cyahuzaga Abanyarwanda cyaciwe, bamburwa izina, batangira kwitwa ayo bazaniwe n’amadini (ba Petero, Yohani, n’andi).

Kubw’ibyo avuga ko igihe cyose bahamagara umuntu mu izina ry’undi, izo mbaraga baba bazohereza aho iryo zina ryaturutse.

Uretse no kwita izina, avuga ko kuva kera abakurambere bari bafite n’ubuhanga bwo kureba ahazaza kugeza n’aho umwami yatumizaga abahanuzi (abapfumu) ngo barebe ko intsinzi izataha i Rwanda.

Agaragaza ko imihango abakurambere bakoraga irimo kuragura, guterekera, kuvurisha imiti ya gakondo na byo bwari ubuhanga kandi budakwiye gusibangana.

Uretse mu Rwanda, Gatera avuga ko kuva kera Abanyafurika bari bafite ubuhanga butangaje, nk’abanya-Misiri b’abirabura’ bubatse kera za Pyramide. Kugeza n’iyi saha, ubumenyi bakoreshejwe ntawe ushobora kubwiyumvisha.

Kuvura indwara

Agaragaza ko na mbere y’umwaduko w’abazungu, wasangaga abantu batonze umurongo ku muntu uzi kunga ku musozi w’ibunaka.

Muri iki gihe, Gatera uvuga ko yagize amahirwe yo kureba uko Abashinwa, Abayapani n’Abahinde bakoresha imbaraga zabo gakondo mu kuvura indwara, ati “Iwacu rero niryo nita ikoranabuhanga ry’abakurambere.”

Akomeza avuga ko iryo koranabuhanga ryakwifashishwa mu gukira indwara cyangwa kwivura imihangayiko ‘stress’.

Gatera mu nzira yerekeza i Kigali

Gatera yavuze ko mu mpera za Nyakanga 2019, ateganya kujya i Kigali gutanga ibiganiro ku buhanga bw’abakurambere, bukwiye gukomeza gukoreshwa.

Ati “Nzanezerwa no kuganiriza abantu, mbabwire ko hari uburyo umuntu ashobora gukoresha akoresheje umutwe we n’ubwenge bwe.”

By’umwihariko yibutsa ko no mu byaranganga Abanyarwanda harimo urugendo rwo kubaka ubupfura mu bantu, bakarangwa n’urukundo, ubunyangamugayo, ubudahemuka, kuvugisha ukuri, ubutwari, ubunyangamugayo.

Izo ndangagaciro zikaba ari nazo asanga zafashije abasirikare b’ “Inkotanyi” kubohora igihugu, zigahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi yamugize imfubyi.

Ubwo bwenge butari ubwo mu ishuri, bukurwa mu mutima nibwo yifuza ko Abanyarwanda bakoresha.

Hari uburyo bwo guceceka iminota itanu, umuntu akitekerezaho buzwi nka ‘meditation’ buri mu byo azigisha gukoresha.

Gatera warokokeye Jenoside mu Bugesera, yinjiye mu gushakashaka iby’abakurambere, ashakisha ahaburiye ubumuntu, Abanyarwanda bakica bagenzi babo basangiraga.

Ikiganiro muri Vidéo

Gatera Emmanuel avuga ko hari ikoranabuhanga ry'abakurambere ryasenywe mu Rwanda
Gatera Emmanuel ubwo yaganiraga n'umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi Karirima A. Ngarambe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kanyarwanda 2019-07-14 09:02:13

yewe burya ngo no kuragura byari ikoranabuhanga! Sinkubeshye rero! uyu nawe araducurika yishakira amaramuko. Yaje agatura mu Rwanda arakora iki mu Bubiligi?

2
Fweo 2019-07-11 17:10:15

Rwose turi kumwe kuko uravuga ukuri,icyo ahubwo utavuze ni uko bibiliya yahinduwe abazungu bagakuramo amazina y abanyafurika kugirango bayiyitirire ariko ubundi bibiliya ni amateka y abanyafurika"muzarebe ibiri mu muco wacu bisa neza n ibirimo ukibaza uti abo bazungu bahuriyehe n abanyarwanda kugirango bandike umuco wabo muri bibiliya,ugahita wibuka ko amateka atubwira ko ba sogokuruza baturutse Afrika ya ruguru mu burasirazuba ari nayo mpamvu biyutaga ibimanuka kuko baramanutse baza aha kandi bo ubwabo mu bisigo byabo bavuga ko Imana yabazanye ikabaha iki igihugu ari naho bakiyituye bari u Rwanda rw Imana n Imana y i Rwanda ibyo byose bugaragaza isano abakutambere bari bafitanye n Imana kandi bakiyita benimana bisobanura nyine abayikomotseho,rero iyo usomye bibiliya neza usanga ko abavugwamo ari abanyarwanda nuko amazina yabo yakuwemo n abo banyamahanga bashakaga kubyiyitirira,yewe na samusoni ntiyogoshaga imisatsi yari iri mu miba aribyo ma dreads nta muntu usuka muri iyi si kereka umwirabura bandi bose bamwigiraho ariko ntibimara kabiri kuko imisatsi yabo ntisukika.

3
Innocent 2019-07-11 12:14:33

@ Hitimana, kura ubwo bwoba ahongaho, dore ubwoba babateye nibwo bwatumye abirabura baba ibigoryi, bariyibagirwa, ibyiza byabo byose abazungu barabyitwarira, badusigira amadeshe, nyamara ubuzima kwisi n’ubwenge bwose kwisi byazanywe n’abirabura, Imana abayahudi biyitirira ni Imana yacu y’abirabura bibye, barayiyitirira. Niba ukunda ubumenyi bugezweho( ureke ibipapirano nibinyoma byabihayimana dufite uyu munsi), niba ukunda kumenya ubwenge nyabwo, dore ibintu bimwe uzamenya
1) Ubwenge bwose bukoreshwa kwisi uyu munsi, bwatangijwe nabirabura bo mu Misiri, nibo baremye inyandiko mbere yabandi bantu Bose, ndetse nusoma, uzasanga philosophia yabagiriki, nta handi bayigiye hatari mu Misiri.
2) Nta kintu nakimwe (evidence scientifique) cyerekana ko abayahudi babaye mu Misiri nkabacakara(Nkuko babyanditse muri bibiliya yabo), ahubwo biriya nubucakura bakoresheje, bahimba ikinyoma turakemera(Mythology), ahubwo icyo abayahudi bakoze, bagiye mu Misiri, biba Imana yabirabura barayiyitirira, amasezerano yose yagiranye na ba sogokuru bayagira ayabo.
Barabeshya ariko nta bapfira gushira, abirabura bintwari bagomba guhaguruka, bakabwira isi ko nubwo dusuzugurwa kwisi yose, dufite isezerano twahawe n’Imana yacu, kandi byanga bikunda ibyo Imana yatuvuzeho bizasohora, abazungu biyitirira ibitari ibyabo bazatangara babonye noneho abana b’Imana barabagirana mu bwiza yabateganyirije, bazamenya ko turi ubwoko butavumika.

Mugire Imana y’ u Rwanda.

4
vedaste 2019-07-11 07:09:54

njyewe nareka Yesu kristo. muzigishe mugezehe abamumenye tuzi akamaro adufitiye naho abo bakurambere muvuga ababizera ibyo babakorera turabibona . YESU KRISTO niya mamare(biliya ntwaro yanjye ntagitabo kizagusimbura).

5
Ntare 2019-07-11 05:14:58

Biranshimisha kubona ko hakiri abantu nkaba, ntituzashira. Umuzungu yarambwiye ati, dore impamvu abirabura ari ibigoryi kuruta abandi bantu bose kw’isi:

1. Nibo bantu bonyine kw’isi bitwa amazina batazi icyo avuze, nka kumwe duha amazina imbwa zo mu rugo. Burya Nyarubwana ntizimenya igisobanuro cy’amazina tuzihamagara. Ndabeshya Eric Wee??? Nako Yan Weee???

2. Ni muri Africa gusa uzasanga umuntu avuga ururimi rwo hanze bikaba ikimenyetso cy’ubwenge! Nyamara abahanga bavumbuye ibintu bikomeye kw’isi nta numwe wavugaga ururimi rurenze urwa Nyina. Na Yesu yavugaga Igiheburayo gusa.

3. Abirabura nibo bantu bonyine kw’isi badakora ubukwe bushingiye ku mico yabo ahubwo bakigana abanyamahanga, kenshi ukabona binateye iseseme kubera kwigana babikora nabi. NGO BABYITA GUTERA IVI HARYA?

4. Ni muri Africa uzasanga insengero n’amadini birusha ubwinshi amashuri, amavuriro, inganda nibindi bifitiye rubanda akamaro.

Twigishe tugarukire umucu, tube abanyarwanda bashyitse!

6
Jean 2019-07-11 03:48:24

azatanga icyo kiganiro ryari/hehe?

7
hitimana 2019-07-11 03:26:20

Ntabwo numva icyo uyu mugabo yita Ikoranabuhanga ry’Abakurambere.Mfite ubwoba ko ashaka ko dusubira guterekera abakurambere bacu.Imana yaduhaye bible kugirango tuyimenye neza.Kera ntabwo twari tuyizi neza.Niyo mpamvu twaterekeraga abazimu (demons).Yatwoherereje umwana wayo kugirango atwigishe Imana n’ibyo idusaba.Yatweretse icyo twakora kugirango imana izaduhe ubuzima bw’iteka ibanje kutuzura ku munsi wa nyuma.Yesu yerekanye ko yoherejwe n’imana,igihe yazuraga abantu bapfuye.Nta mukurambere wacu wazuye abantu.Tugomba gukora ibyo Yesu yadusabye,aho guhera mu bya kera,niba dushaka kuzabaho iteka.

8
Rurangirwa 2019-07-11 02:28:44

Usa na placide wakubyaye!!

Kwamamaza