U Bubiligi : Hasabwe ubushakashatsi n’ubufasha ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside

2 15-02-2017 - saa 11:10, Karirima A. Ngarambe

Ihohoterwa ryakorewe abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu bimenyetso by’umugambi mubisha wo kurimbura ubwoko, bikanasigira ibikomere bikomeye ababashije kurokoka, abashakashatsi babona ari ngombwa cyane mu kubitaho kandi ayo mateka akabikwa .

Tariki ya 10 Gashyantare, ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Bruxelles habereye ikiganiro mpaka cyateguwe n’Urugaga rw’abashakashatsi biyemeje gukora ubushakashatsi ku Rwanda no ku bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari (RESIR), rufatanyije na Ibuka-Belgique, Diaspora nyarwanda mu Bubiligi (DRB – Rugari), babitewemo inkunga na Ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi.

Iki kiganiro mpaka ku bushakashatsi bwakozwe na Patrick Rwagatare yakoze ashaka impamyabumenyi y’ikirenga mu byo kwigisha no kubungabunga imyitwarire y’abantu (Doctorat en sciences psychologiques et de l’éducation).

Iyo mpamyabumenyi yayibonye kuwa 1 Gashyantare 2017 muri Kaminuza Gaturika ya Louvain (UCL).

Yasobanuye ko ubu bushkashatsi bwe yabukoze abitewe n’abagore yafashaga mu kazi ke mu rwego rwo kubavura ihahamuka batewe muri jenoside, nyuma yo kumva uburemere bwabyo yiyemeza kubikoraho ubushakashatsi.

Yagaragaje ko ari agahomamunwa ibyo abagore bakorewe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko na kera na kare no mu ntamabara zabayeho umugore yubahwaga.

Yagize ati “Kera mu muco nyarwanda, umwari cyangwa umutegarugori yafatwaga nk’amata y’abashyitsi, akubahwa, agasigasirwa ngo adasitara, akabungabungwa kugira ngo atavunika, yewe n’igihe cy’urugamba hicwaga, abagabo gusa, abagore bagatwarwa bunyago kugira ngo uwatsinze yereke uwo bahanganye ko ntacyo amaze, bitewe n’uko yananiwe no kurengera umugore we. Bikaba bitumvikana ukuntu umunsi k’uwundi ibyo byose byahindutse, umugore akagaraguzwa agati, agashinyagurirwa birenze ukwemera, akicwa urubozo, kugera n’aho imyanya itanga ubuzima ihindurwa isibaniro.”

Yasobanuye ko akora ubushakashatsi yaganira n’abafashwe ku ngufu bagakorerwa ibya mfura mbi. Abona ko iyo yari intwaro ikomeye yo kurimbura inyoko Tutsi aho iva ikagera, bahereye mu mizi.

Ubuhamya bwatanzwe n’aba bagore barokotse, bwerekanye ubunyamaswa bwakorerwaga abagore, bikagaragara ko bitari ukwishimisha ahubwo harimo ubugome burengeje, nko gusuka aside mu wo bamaze gukorera ibya mfura mbi, kujombamo ibintu bitandukanye, kubasambanyiriza imbere y’urubyaro rwe, n’ibindi byinshi bibabaje.

Aya mateka Rwagatare yagaragaje ko igikenewe ari ubu ari ugutega amatwi abafashwe ku ngufu, bagakorerwa ubuvuzi ku bamugajwe, bakanaterwa inkunga mu buzima bwa buri munsi (kwiga, gucuruza, n’ibindi..), kugira ngo bongere bumve ko nabo ari abantu nk’abandi.

Déo Mazina uyobora Ibuka-Belgique yahamagariye buri wese ubishoboye kwitabira no kwitanga mu gutera inkunga abagore bahohotewe.

Yavuze ko benshi bashobora kuba baramaze kwitaba Imana bazize ingaruka z’ibyo bakorewe nko kwandura agakoko ka Sida, ariko ko abasigaye bagomba kwitabwaho by’umwihariko.

Yasabye ko buri wese yaba umuvugizi w’aba bagore batagira aho bavugira cyangwa badatinyuka kuvuga kubera amarorerwa bakorewe.

Yasabye ko ubushakashatsi bwimbitse kuri iki kibazo bwakomeza gukorwa kandi bugashyirwamo ingufu kuko hakiri byinshi bikeneye kumenyekana no gushyirwa ahagaragara, cyane ko n’abahohotewe bashobora kuzasaza badasize ubuhamya.

Yasabye ababishoboye bose mu bakiriho gutanga ubuhamya no kwandika aya mateka kugira ngo ibi bizamenyekane kandi bimenyeshwe n’abazavuka mu imyaka iri imbere.

Yagize ati “Ibuka-Belgique ifatanyije n’izindi nzego zibishinzwe igiye gushyira ingufu mu gukusanya no kubika ubu buhamya, kugira ngo na nyuma y’imyaka myishi buzakoreshwe mu kwibutsa no kwigisha amateka mabi yaranze igihugu cyacu, mu rwego rwo kukirinda no gukumira uwashaka wese kuyagarura.”

Umujyanama wa mbere muri Ambassade y’u Rwanda mu bubiligi , Musare Faustin, yashimiye abateguye ibiganiro.

Bitabiriye ari benshi kuganira ku ihohoterwa ryakorewe abagore muri Jenoside
Dr Rwagatare Patrick (Hagati) wakoze ubushakashatsi ku bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside
Déo Mazina, Umushakashatsi muri ULB akaba na Perezida wa Ibuka-Mémoire & Justice – Belgique
Abantu batandukanye bitabiriye kumva ubushakashatsi ku ihohoterwa ryakorewe abagore muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Emery Rwigema abaza
Umunyarwandakazi Nadia Kabarira atanga ibitekerezo
Rutayisire Boniface
Nadine Nduwumwe nawe yagize uruhare mu gutanga ibitekerezo
Pascal Kanandekwe
Emmanuel Rutabana nawe witabiriye ibiganiro

[email protected]

Amafoto: Jessica Rutayisire

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kuku 2017-02-16 07:04:30

Rwose aba bantu barababaje cyane .
Njye mfite umuvandimwe wakorewe ibya mfura mbi muri genocide yanduzwa sida gusa ubu ariho ariko mumuha pariative care gusa. Simfite ubushobozi buhagije ngo mwiteho uko bikwiye ariko ndagerageza kuko mufata nka mama
Hari n’abandi nzi bakeneye ubufasha rwose.
Nanjye ndabashyigikiye kdi icyo nzashobora kubafasha muri ubwo bushakashatsi nzagikora.

2
Niyongere Therance 2017-02-15 08:23:52

jew Ivyobintu Birababaje Ni Burundi Vyarabay ahubwo ni mugir amatohoza neza ham mubibike ok merci

Kwamamaza