IGIHE

U Bubiligi: Abanyamuryango ba FPR -Inkotanyi batuye Charleroi bahuriye mu Nama Rusange

0 17-03-2024 - saa 16:25, Karirima A. Ngarambe

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Mujyi wa Charleroi mu Bubiligi bakoze inama rusange batoreyemo Komite Nyobozi nshya, ndetse baganira ku matora rusange ateganyijwe muri Nyakanga mu 2024.

Ni inama yateraniye mu Mujyi wa Charleroi ku itariki ya 16 Werurwe 2024. Hashyizweho Komite Nyobozi nshya igiye kuyobora Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo Mujyi wa Charleroi mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

Abatowe muri iyo komite nshya biyemeje gukorana bya hafi n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu gukomeza gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere nk’Abanyarwanda kandi bakabana neza n’abaturage b’aho batuye.

Bagarutse kandi ku gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 30. Biyemeje gushyira hamwe kandi bakazafatanya n’u Rwanda mu kuzirikana amateka y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ndetse n’ubutwari bwa FPR inkotanyi yahagaritse ayo mahano ubu mu Rwanda amahoro akaba ahinda.

Biyemeje kandi gukomeza kwegera urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya amateka nyayo y’Igihugu bakomokamo no kukimenyekanisha uko bikwiye mu rungano rwabo.

Amatora ya Perezida yahujwe n’ay’Abadepite uyu mwaka ateganyijwe ku minsi itatu itandukanye. Ku itariki ya 14 2024 Nyakanga Abanyarwanda baba hanze y’Igihugu bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo.

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite imbere mu Gihugu azaba ku itariki 15 Nyakanga 2024 mu gihe ku itariki 16 hazatorwa Abadepite 24 b’abagore batorwa n’inzego zihariye, babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko; n’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri ayo matora yombi bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga imbere mu Gihugu.

Iyi nama rusange yabaye umwanya w’ibiganiro bitandukanye
Jack-Abby Habimana, uyobora Abanyamuryango wa FPR-Inkotanyi batuye mu Bubiligi
Kennedy Bizimana (ibumoso) uyobora urubyiruko mu banyamuryango yakanguriye abanyamuryango kuba hafi y’urubyiruko
Kennedy Bizimana (ibumoso) uyobora urubyiruko mu banyamuryango yakanguriye abanyamuryango kuba hafi y’urubyiruko
Abatowe muri iyo komite nshya biyemeje gukorana bya hafi n’andi mashyirahamwe y’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, mu gukomeza gukorera hamwe ibikorwa bibateza imbere

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza