Turikiya: Amb. Nkurunziza yasabye Abanyarwanda kwigira ku mateka bagashyira imbere ubumwe bwabo

0 9-04-2017 - saa 15:54, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda n’inshuti zabo bahuriye mu ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Ambasade y’ Rwanda muri Turikiya, bahamagarirwa gukomeza ubumwe bwabaranganga butagendera ku ivangura.

Tariki ya 7 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo ziganjemo abanyafurika bo muri bihugu nka Kenya, Zambia, Ghana na Burundi, bahuriye mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatuts mu Mujyi wa Ankara.

Umuhango watangijwe no gucana urumuri rw’icyizere, nyuma hakurikiraho ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku Banyarwanda mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Aba Banyarwanda n’inshuti zabo bari bateraniye i Ankara, barebye filime ndangamateka zagaragaje uko jenoside yateguwe, igashyirwa mu bikorwa guhera igihe cy’u Bukoloni, muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Zanerekanye ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu kwishakamo imbaraga n’icyizere bifitiye mu kongera kubaka igihugu no kubaho kandi bakabaho neza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Nkurunziza Williams, yagarutse ku butumwa bwa Perezida Paul Kagame, ati “Abanyarwanda bagomba kubaho kandi bakagena icyerekezo cy’igihugu cyabo.”

Ambasaderi yasabye Abanyarwanda kwigira ku mateka yabo, bakamenya ko politike n’imiyoborere mibi aribyo byatumye igihugu kigwa mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ariko na none, bakanazirikana ubwitange bw’abana b’u Rwanda barwanyije ivangura bakanahagarika Jenoside.

Ati “Amateka yacu kandi atwereka umurava n’ubwitange byaranze izahoze ari ingabo za RPF zahagaritse Jonoside yakorewe Abatutsi, atwereka kandi ko dukwiye gukomeza gushyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, imiyoborere myiza twubaka igihugu cyacu.”

Yasabye Abanyarwanda bari aho n’ishuti z’u Rwanda gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ambasade yanatumiye abazabishobora bose kuzitabira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro 23 Jenoside yakorewe Abatutsi kizabera muri Keçiören (agace ko muri Ankara), tariki ya 5 Gicurasi 2017. Uyu muhango uteganyijwe ko uzanitabirwa na bamwe mu bayobozi muri Turikiya, abahagarariye ibihugu byabo, inshuti z’u Rwanda n’abandi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Nkurunziza William
Ambasaderi w’u Rwanda muri Turukiya, Nkurunziza William yacanye urumuri rw'icyizere
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza