IGIHE

Toronto: Brig. Gen Nyakarundi yibukije urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe kubaka igihugu

0 23-04-2019 - saa 21:35, Karirima A. Ngarambe

Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, yibukije urubyiruko kugera ikirenge mu cy’abitanze bahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, rugasigasira ibyo igihugu cyagezeho.

Ubu butumwa yabutanze ku wa 20 Mata 2018, ubwo Abanyarwanda baba Toronto muri Canada n’inshuti zabo bifatanyaga mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu muhango wateguwe n’urubyiruko rwiganjemo urwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, uhuza abanyarwanda baba mu mujyi wa Toronto n’iwukikije nka Hamilton, Brampton, Mississauga, Ajax n’ahandi.

Witabiriwe na Brig. Gen Nyakarundi, Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Canada, Shakilla Umutoni, Depite w’Intara ya Ontario, Aris Babikian n’abandi.

Brig. Gen Nyakarundi, yibanze ku mateka y’ivangura n’amacakubiri yaranze u Rwanda mbere ya 1990, yatumye igice cy’abanyarwanda babuzwa uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, bagahezwa mu buhungiro.

Icyo byatumye ingabo za RPA zifata intwaro zitangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda kuko nta yandi mahitamo zari zifite ndetse bamwe bahasiga ubuzima.

Brig. Gen Nyakarundi yashimye urubyiruko ku kuba rwumva ko ibyakozwe na bamwe mu babyeyi barwo birureba ndetse rugomba kwifatanya n’abari imbere mu gihugu kucyubaka.

Umwe muri urwo rubyiruko yamubajije uko yabwira ugishakisha ubuzima, ngo yitangire igihugu kandi akeneye kubanza gushaka imibereho.

Brig. Gen Nyakarundi yamubwiye ko u Rwanda rwifuza ko urubyiruko rubanza kwiyubaka mbere yo kugira icyo rumarira igihugu ariko rutakibagiwe.

Undi yamubajije ati “Ko ibihe bidasa, mwe mwitangiye igihugu kuko ntacyo mwagiraga, ubu twe tukaba turi mu bihe bitandukanye, wadukangurira ute kwitangira icyo gihugu kandi aho turi haratwakiriye neza, tukaba ntacyo tubuze, nta vangura duhura naryo, nk’iryo mwabayemo mu buhunzi?”

Brig. gen Nyakarundi yamusubije ati “No kuba wibuka ko aho u Rwanda ruri hari ibitambo byifashishijwe, wakagombye kugira uwo mutima wo kugera ikirenge mu cyabo. Rero ntimuzaryame umugondorajosi ngo mwibaze ko twageze iyo tujya.”

Depite Babikian yagarutse ku mateka ya Jenosde yakorewe abanya-Armenia mu myaka 103 ishize ariko n’ubu bakaba bagihanganye n’abayihakana, asaba abanyarwanda kudacika intege mu kubarwanya.

Yasabye abitabiriye uwo muhango gushyira umukono ku nyandiko y’ubusabe bwe, mu kwihutisha umushinga w’itegeko risaba Inteko ya Ontario ko ukwezi kwa Kane guharirwa ibikorwa byo kwibuka Jenoside.

Uhagarariye inyungu z’u Rwanda muri Canada, Shakilla Umutoni, yashimiye urwo rubyiruko ku gutegura kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko ahazaza h’u Rwanda hazakomeza kubakwa n’urubyiruko.

Nyuma abana bahwe umwanya wo gusoma amazina 100 ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, buri zina risobanura umunsi umwe mu minsi 100 yamaze.

Nyuma y’umuhango kandi Brig. Gen Nyakarundi yaganiriye na bamwe mu nararibonye z’abanyarwanda batuye muri uyu mujyi, yongera kubakangurira gukunda igihugu, gukorera hamwe, bakirinda ibibatandukanya.

Abateguye iki gikorwa bavuga ko kwibuka bituma Abazize uko bavutse kuko ari Abatutsi cyangwa barengera Abatutsi batibagirana, bikanafasha abatarumva ubukana bwa Jenoside kubwumva.

Imijyi myinshi yo muri Canada igenda yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 27 Mata 2019 hazibuka ababa mu wa Hamilton.

Shakila Umutoni uhagarariye inyungu z'u Rwanda muri Canada na Brig. General Vincent Nyakarundi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza