IGIHE

Texas: Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Austin bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

0 5-05-2019 - saa 14:27, IGIHE

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Austin wo murwa mukuru wa Leta ya Texas, bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana inzirakarengane zisaga miliyoni imwe.

Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi batangiye ibikorwa byo Kwibuka mu 2013, iyi ikaba ari inshuro ya karindwi bahuriye hamwe bazirikana abazize Jenoside mu 1994.

Icyo gikorwa cyabaye ku wa 27 Mata cyatangiriye ku rwibutso rwubatswe n’abagize Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Austin (Austin Rwandan community, ARC), biyemeje no gushaka ubushobozi bwisumbuyeho kugirango barusane ndetse barugire rwiza kurushaho.

Iki gikorwa cyari kigizwe n’ibice bibiri aho babanje gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagacana n’urumuri rw’ikizere, bakomereza ibiganiro kuri Hyatt Place Austin Airport.

Ibiganiro byatanzwe n’abahagarariye Abarundi, Abanye-Congo n’Abayahudi, byagarutse cyane ku kumvikanisha ko Jenoside idakwiye gusubira ukundi.

Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda muri uwo mujyi, Nshimiyimana Emmanuel, yakanguriye cyane cyane urubyiruko kwiremamo icyizere, rugahora rushishoza kandi rukarwanya ikibi aho kiva kikagera.

Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda benshi batuye mu mujyi wa Austin
Hanatanzwe ikiganiro cy'uhagarariye Abanye-Congo
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda muri uwo mujyi, Nshimiyimana Emmanuel, yakanguriye cyane cyane urubyiruko kwiremamo icyizere, rugahora rushyishoza kandi rukarwanya ikibi aho kiva kikagera
Uhagarariye Abayahudi yasangije Abanyarwanda amateka na bo banyuzemo
Urubyiruko rwahawe umukoro wo kuba umusingi w'ahazaza heza h'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza