IGIHE

Sénégal: Abanyarwanda n’Inshuti z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

0 19-06-2019 - saa 20:36, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yifatanije n’abanyarwanda n’inshuti zarwo zibumbiye mu itsinda ryitwa CAR, mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyane cyane abajugunywe mu mazi.

Abantu bagera ku 150 nibo bitabiriye uyu muhango wabaye ku cyumweru bava kuri Place du souvenir Africain, ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, rwubatswe mu 2018, bazenguruka mu Mujyi wa Dakar, bucece bagaruka aho urugendo rwatangiriye.

Iki gikorwa cyatangijwe n’umusangiza w’amagambo Olivia Mutunge, wasabye abitabiriye uru rugendo gukoresha uyu umwanya udasanzwe batekereza ku bubabare bw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi batawe mu mazi barimo umuryango wa Se watikiriye mu mugezi wa Nyabarongo.

N’intimba nyinshi, Mutunge yavuze ko umuryango wose wahasize ubuzima, usibye nyirasenge wamaze iminsi mu mazi atunzwe n’imisundwe n’isayo.

Umuyobozi w’abanyarwanda baba muri Sénégal, Patrick Karamaga, yagarutse ku mateka ya Jenoside, cyane cyane ku magambo abiba urwangano n’amacakubiri ya bamwe mu bayobozi bo mu gihe cya mbere ya Jenoside.

Yatanze urugero ku magambo ya Leon Mugesera yo mu 1992 i Kabaya, aho yakanguriye abahutu gusubiza abatutsi iwabo muri Ethiopia banyujije muri Nyabarongo, nyamara bikaza kuba koko abatutsi benshi bakicwa bajugunywa mu mazi abandi bagatabwamo ari bazima.

Yibukije kandi urubyiruko ko rufite inshingano yo kubaka igihugu kizira amacakubiri no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Umukuru w’Ihuriro ry’Inshuti z’u Rwanda muri Sénégal, Dr. Sakhoudia Thiam, yavuze ko kwibuka Jenoide yakorewe Abatutsi ari ibya buri wese.

Yashimye urubyiruko rwitabiriye uyu muhango, anakomoza ku bufatanye bw’abanyarwanda n’abanya-Sénégal, mu bikorwa birimo umuganda n’ibindi birimo isuku, aho Perezida wa Sénégal Macky Sall, yabwiye abaturage be ko Kigali, ari icyitegererezo ku isuku.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal Dr. Mathias Harebamungu, yasobanuye ukuntu abakoloni baciyemo ibice abanyarwanda nk’imwe mu nzira zo kubatandukanya kuko basanze bunze ubumwe, bahuriye ku mwami umwe, umuco umwe, ururimi rumwe kandi baturanye.

Yagarutse ku iyicwa ry’abatutsi muri 1959, aho ari bwo abambere batawe mu mazi, n’abakomeje kwicwa mu bihe bitandukanye ku ngoma za Kayibanda Gregoire na Habyarimana Juvenal.

Yagarutse ku ntwaro kirimbuzi z’abakoze Jenoside arizo amategeko icumi y’abahutu n’Ijambo rutwitsi rya Leon Mugesera, yashishikarizaga abahutu kwica abatutsi.

Yasabye ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi n’umuco, UNESCO, ryakongera inzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 hirya no hino ku Isi nk’inzira yo kurinda ayo mateka yihariye, anasaba abafite inyandiko zivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi kuzisangiza abanyarwanda.

Uyu muhango wasojwe no gushyira indabo mu Nyanja ya Atlantique, abari aho bose biyemeza kuzaba abarinzi b’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Uyu muhango wabaye mu gihe abanyarwanda bakiri mu minsi 100 yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wateguwe na Ambasade y'u Rwanda witabiriwe n'abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda
Bakoze urugendo bucece mu murwa mukuru wa Senegal
Abari baje kwibuka bashyize indabo mu nyanja ya Atlantique mu rwego rwo kuzirikana abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal Dr. Harebamungu Mathias, yagarutse ku buryo abakoloni batandukanyije abanyarwanda
Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Sénégal, Karamaga Patrick
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza