IGIHE

Mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Budage hagiye kubera ibiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

0 15-03-2024 - saa 22:16, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda mu Budage ku bufatanye na Ibuka-Deutschland, yateguye inama n’ibiganiro bizabera mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu, hagamijwe kurebera hamwe uko ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya byarwanywa, hafatiwe urugero kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama biteganyijwe ko izaba ku wa 22 Werurwe mu 2024, ikazaba iri mu murongo wo Kwibuka ku nshuro ya 30 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni inama izitabirwa n’abantu batandukanye barimo Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar; Perezida wa Ibuka-Deutschland, Judence Kayitesi n’abandi bayobozi batandukanye haba ku ruhande rw’u Rwanda n’u Budage.

Abayitabiriye bazaganira ku mateka y’ukuri yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse n’ibyagezweho mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge u Rwanda rwahisemo.

Mu bazatanga ibiganiro harimo Dr. Eric Ndushabandi uzaba wavuye mu Rwanda, aho azagaragaza uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yakwirakwiye ndetse n’ingaruka zayo ku mahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, aho u Rwanda ruherereye.

Indi ngingo izibandwaho ni iyo kurebera hamwe uko gupfobya no guhakana Jenoside bihagaze, ndetse n’inzira z’amategeko zashyizweho i Burayi kugira ngo ibi bikorwa bihashywe.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nabo bazahabwa umwanya wo kugaragaza urugendo rw’ ubudaheranwa bamazemo iminsi nyuma yo kurokoka. Ni ikiganiro kizatangwa na Ernest Sagaga.

Nyuma yaho hazaba umwanya wo kungurana ibitekerezo, mu kiganiro kizagirwamo uruhare na Ernest Sagaga, Dr. Eric Ndishabandi, Prof. Jens-Christian Wagner, Richard Gisagara, na Kordula Schulz-Asche, uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage.

Ibi biganiro n’inama kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bigiye kuba nyuma y’igihe gito muri iki Gihugu hafunguwe Urwibutso rwa mbere rw’iyi Jenoside yabaye mu 1994.

Magingo aya u Rwanda rumaze kugira inzibutso za Jenoside zirenga 20 mu bihugu bitandukanye ku Isi harimo ibyo ku mugababe w’u Burayi, Canada no muri Afurika kandi zikomeza kwiyongera uko amahanga agenda arushaho kumva no guha agaciro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi nzibutso zifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri ibi bihugu n’abandi bose babyifuza kubona aho bibukira Abatutsi bishwe mu 1994, ndetse no kubera imfashanyigisho urubyiruko, amashuri bikaba imbarutso yo kuganira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ahandi ku Isi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar
Perezida wa Ibuka-Germany, Judence Kayitesi
Me Richard Gisagara
Kordula Schulz-Asche, uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Budage
Prof. Jens-Christian Wagner
Mu bazatanga ibiganiro harimo Dr. Eric Ndushabandi uzaba wavuye mu Rwanda
Ernest Sagaga

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza