IGIHE

Misiri: Kaminuza yatanze buruse ku Banyarwanda nyuma yo kumva ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi

1 25-04-2019 - saa 22:58, IGIHE

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko bigizwemo uruhare n’itangazamakuru, Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Al-Ahram Canadian (ACU) yo mu Misiri bwatangaje ko hakwiye gukorwa ibishoboka byose hagatangwa uburezi butuma amacakubiri akumirwa hose.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje abanyeshuri basaga 500 biga Itangazamakuru muri iyi Kaminuza ku wa 21 Mata 2019.

Muri uyu muhango, ubuyobozi bw’iri shuri bwashimye intambwe y’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma y’amahano yarugwiririye, bwiyemeza no gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo ruha buruse eshatu abanyarwanda buri mwaka.

Usibye abanyeshuri biga muri iyi kaminuza, uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 witabiriwe n’Abanyarwanda 30 n’abahagarariye ibihugu 11 bikora ku ruzi rwa Nile birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, Érythrée, Ethiopie, Sudani na Misiri.

Isoko y’uruzi rwa Nile ikomoka mu Rwanda, aho amazi yayo n’aya Nyabarongo agera muri Sudani nyuma agakomeza yinjira mu Misiri.

Ikiganiro cyatangiwemo cyagarutse ku ‘ruhare rw’itangazamakuru mu gusenya no kubaka hafatiwe urugero ku Rwanda nk’igihugu cyabibayemo, kikabisohokamo neza.’

Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku buryo u Rwanda rwabanishije neza abarutuye bari banganye, nyuma y’ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Kaminuza ya ACU, Prof. Dr Farouk Ismail, yavuze ko bidakwiye ko abantu bongera kwicwa bakajugunywa mu ruzi nkuko byakozwe muri Jenoside.

Yavuze ko mu 1994, u Rwanda rwari igihugu kitagendwa ariko ubu ruza mu bireshya ishoramari n’ubukerarugendo, rukanagira Umujyi mwiza wa Kigali wubahiriza ihame ryo kurengera ibidukikije, isuku n’umutekano.

Yasabye ko Nile yarindwa kuzongera gukorerwamo ubugome nk’ubwo Abatutsi barohwagwamo, ashimangira ko ari ibintu buri wese akwiye kugiramo uruhare ari naho yahereye yemerera ibihugu bihurira kuri uyu mugezi za buruse.

Yagize ati “Niyemeje kubanisha neza abatuye mu bihugu bihuriye kuri Nile, ndetse buri mwaka Kaminuza yacu izajya yakira abanyeshuri batatu bafashwe kwiga barihirwa byose.’’

Perezida wa Kaminuza ya ACU, Prof. Dr Farouk Ismail, yavuze ko bidakwiye ko abantu bongera kwicwa bakajugunywa mu ruzi nkuko byakozwe muri Jenoside

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, yasobanuriye abitabiriye uwo muhango uko itangazamakuru ryagize uruhare mu kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ku kinyamakuru nka ‘Kangura’ cya Hassan Ngeze cyasakazaga ubutumwa busenya ubumwe bw’abanyarwanda nuko ryatije umurindi amagambo ya Mugesera yo kujugunya Abatutsi muri Nile.

Dr Léon Mugesera wari mu bahanga mu gihugu, yabwiye intagondwa z’Abahutu ko yicuza amakosa yakozwe mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga mu gihugu, amatungo yabo akicwa, imitungo yabo ikangizwa.

Ku wa 22 Ugushyingo 1992, ubwo yari muri mitingi y’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu Rwanda ahitwa ku Kabaya, Mugesera yavuze ko “Mperutse kubwira umuntu wari unyiraseho ngo ni za PL. Ndamubwira nti ‘ikosa twakoze muri 59 n’ubwo nari umwana ni uko twabaretse mugasohoka’. Mubaza niba atarumvishe inkuru y’aba Falasha, basubiye iwabo muri Isiraheli bavuye muri Ethiopia ambwira ko atayizi, nti ‘Ntabwo uzi kumva no gusoma? Njye ndakumenyesha ko iwanyu ari muri Ethiopia, ko tuzabanyuza muri Nyabarongo mukagerayo bwangu.”

Nyuma y’imyaka ibiri avuze iri jambo, Jenoside yashyizwe mu bikorwa, Abatutsi basaga miliyoni baricwa.

Ambasaderi Habimana yavuze ko ubu itangazamakuru ry’u Rwanda rigendera ku mategeko kandi rifite inshingano zo kubaka igihugu.

Yagize ati “Byose bikorwa n’abayobozi bashyiraho amategeko azasenya cyangwa akubaka. Abakoze Jenoside bashyizeho amategeko yo kwirengagiza uburenganzira bwa muntu. Igihugu ubu kigendera ku mategeko kandi itangazamakuru rifite ayo rigenderaho n’umurongo w’ubumwe n’ubwiyunge ridakwiye kurenga.’’

Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri, Sheikh Habimana Saleh, yasobanuriye abitabiriye uyu muhango uko itangazamakuru ryagize uruhare mu kubiba urwango mu banyarwanda

Mu gihe cya Jenoside, hari Abatutsi bishwe, imibiri yabo ijugunywa muri Nyabarongo kugeza n’aho imwe yatowe mu ruzi rwa Nile, ndetse buri mwaka baribukwa.

Abayobozi bo mu bihugu bikora kuri Nile batangiye kugaragaza icyizere gishingiye ku gukemura amakimbirane no kubanisha neza abaturage.

Muri Nyakanga 2018 , Ethiopie na Érythrée byasinye amasezerano ashimangira izahurwa ry’umubano hagati y’ibihugu byombi byari bimaze imyaka isaga 20 birebana ay’ingwe.

Saami El Nas wahoze ari Minisitiri w’Itumanaho muri Koweït yashimangiye ko ‘‘U Rwanda rwatanze urugero mu gukemura amakimbirane, birakwiye ko uburyo rwakoresheje bwandikwa bukagirira akamaro ibihugu by’Abarabu biri mu icuraburindi bitazwi igihe rizashirira.’’

Muri iki gikorwa, u Rwanda rwateguye imurika ryo gusobanura uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa n’inzira yo kwiyubaka kw’igihugu.

ACU yatanze buruse eshatu kuri buri gihugu mu bikora ku ruzi rwa Nile ni Kaminuza yigenga yashinzwe mu Ukwakira 2005; iherereye mu Mujyi wa 6th of October mu Misiri.

Yashinzwe n’Ikinyamakuru Al-Ahram kiri mu bikuze mu Misiri cyatangijwe mu 1876. Al-Ahram yatangijwe na nyakwigendera Ibraheem Nafea afatanyije na Prof. Dr. Farouk Ismail uyiyobora, wanabaye Umuyobozi wa Kaminuza ya Cairo.

Iyo kaminuza yatangiranye amashami ajyanye n’Itangazamakuru, Imiyoborere mu by’Ubukungu, Farumasi n’Ubumenyi mu bya Mudasobwa, Ubuvuzi bw’amenyo n’Ubwubatsi (Engineering). Irateganya no gutangiza ibindi byiciro birimo Ubugeni, Indimi n’Ubusemuzi.

Ambasaderi wa Ethiopie mu Misiri, Dina Mufti , yavuze ko umubano w'ibihugu bihurira ku ruzi rwa Nile uri kurushaho kuba mwiza muri iki gihe
Saami El Nas wigeze kuba Minisitiri w'Itangazamakuru wa Koweït yavuze ko u Rwanda rukwiye kubera ibihugu by'Abarabu urugero bigakemura amakimbirane abirangwamo
Dr Inaas ukuriye Ishami ry'Itangazamakuru muri iyi Kaminuza niwe wagize uruhare runini kugira ngo iki gikorwa kiyiberemo ku bufatanye na Ambasade y'u Rwanda mu Misiri
Abanyeshuri barenga 500 biga itangazamakuru bari bahuriye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi
Abanyeshuri basobanuriwe uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse itangazamakuru rikayitiza umurindi
Muri uyu muhango herekanywe filimi zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi
Perezida Kagame yashimiwe byihariye ku ruhare rwe mu iterambere ry'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
ISAAC 2019-05-05 09:49:31

Kuri uyu munsi nsuhuje abasilamu mwese mwarokotse HUTU Power ,MRND na CDR MOBS muri 1994 hariya mu KIYOVU . AMBASSADOR WACU MU MISIRI komerezaho mukubwira amahanga how muslims they became resilients mugukumira ikibi cyo kwica abanyarwanda batari bahuje ubwoko ahubwo, majority b’idini ya ISLAM muri icyo gihe bahisemo kwimakaza umuco amahoro,impuhwe, ubumuntu bigishwa muri QURAN no mumigenzo y’intumwa yayo MUHAMMAD wavuze ati:(Uwishe umuntu umwe kumaherere aba yishe imbaga yose ,bintu bitatu Intumwa y’Imana yavuze bitavogerwa:( ICYUBAHIRO,UMUTUNGO N’AMARASO BYA MUNTU NI INTAVOGERWA) Impuhwe mukungabunga ababaganaga muribyo bihe abayobozi bicyo gihe , bashishikarizaga guhiga bukware icyitwa umutsi wese.Abahutu b’abasiramu muri rusange mugihugu banze kwisiga amaraso mukumvira IMANA N’INTUMWA YAYO bimakaza IMANA yukuri no kumvira ibyo intumwa MUHAMMAD ibigisha. Icya kabiri :Bimakaza umuco nyarwanda wo kuzimanira ubagannye no gutabara umuturanyi wari mu maga icyo gihe warenganaga kubera ko ari umututsi . Basangiraga akabisi nagahiye ,ibyo bikaba byari muri zimwe ndanga gaciro z’ubunyarwanda usibye ubu twanga gusangira ukifuza ko umwana w’umuturanyi aburara naho uwawe amena mungarane. Ibyo rero byatumye bamwe mubanyarwanda bashakishwaga ngo bicwe bahitamo kujya aho abasiramu bateraniye bose kuko ariho hantu hari amahoro gusa uvanyeho aho inkotanyi za RPF zari zafashe aho habiri gusa niho harangwaga amahoro nzi .Abasiramu bonyine mugihugu bari abakabiri mukwigisha amahoro no gutabara ikiremwa kiri mukaga bakoreshe ubugenge ,impuhwe no gsangira duke bari bafite mubihe by’amaga . .Majority of muslims in RWANDA 1994 they were advocates of
PEACE,COMPASSION AND HUMANITY AND AS RESULT,AFTER GENOCIDE OUR FELLOW CHRISTIANS WHO SURVIVED IN THE HANDS OF ISLAM ,A RELIGION WHICH WAS READY TO SACARIFICE EVERYTHING FOR THEIR SURVIVAL ,THEY WERE READY NOT TO FORSAKE RATHER, TO EMBRACE AND STICK ON THAT RELIGION OF ETHIC, MORAL AND CULTURAL CILIVILISATION .Ayo ni amateka nindangagaciro nyarwanda abasiramu basize agomba kuvugwa abana bacu bakayamenya kuko abenshi ntibayazi. IMANA IKOMEZE GUHUMURIZA U RWANDA .

Kwamamaza