IGIHE

Minisitiri Sezibera yafunguye Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique

2 22-06-2019 - saa 08:10, IGIHE

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga Ambasaderi Dr. Richard Sezibera, yafunguye ku mugaragaro Ambassade y’u Rwanda muri Mozambique iherereye mu Mujyi wa Maputo.

Uyu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique Claude Nikobisanzwe, uhagarariye Abadiplomate muri Mozambique Ambasaderi Prof Antoine Kola Masala Ne Beby na Ambasaderi Mónica Patrício Clemente Mussa uhagarariye Mozambique mu Rwanda.

Muri uyu muhango wasusurukijwe n’itorero Inganzo Yacu rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Maputo, Minisitiri Dr. Richard Sezibera yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi ndetse ashimangira ko Ambasade izakomeza kuwubungabunga ifasha abashoramari b’Abanyarwanda bifuza gukorera muri Mozambique n’Abanya-Mozambique bifuza gusura cyangwa gushora imari yabo mu Rwanda.

Dr. Sezibera yakanguriye Abanyarwanda batuye muri Mozambique guhoza u Rwanda ku mutima, bakarushakira amaboko ndetse bagateza imbere imiryango yabo, yaba iba muri Mozambique cyangwa iyo basize mu Rwanda.

Umuhango wo gufungura Ambasase y’u Rwanda mu Mujyi wa Maputo uje ukurikira ubusabane bwabaye ku itariki ya 16 Kamena 2019 aho Ambasaderi Claude Nikobisanzwe yaganiriye n’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Maputo basaga 400.

Ku itariki ya Tariki 3 Mata 2019, nibwo Ambasaderi Claude Nikobisanzwe yashyikirije Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi, impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique.

U Rwanda na Mozambique ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ndetse byasinye amasezerano y’ubufatanye mu myaka ya 2016 na 2018 mu byerekeranye na politiki, imiyoborere, umuco, ubukerarugendo, ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuyey’agaciro, ingendo zo mu kirere, guteza imbere ishoramari, ubumenyi n’ikoranabuhanga, n’amahugurwa y’ubunyamwuga.

Muri Nyakanga 2018, Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasuye u Rwanda; uru ruzinduko rwe rwari ruje rukurikira urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Mozambique mu 2016, aho yaganiriye n’abashoramari baho akabashishikariza gushora imari mu Rwanda.

Kugeza ubu muri Mozambique haba Abanyarwanda basaga 3500 bakora imirimo itandukanye.

Minisitiri Sezibera afungura Ambasade y'u Rwanda i Maputo
Ubwo hazamurwaga ibendera ry'u Rwanda ahari icyicaro cya ambasade yarwo i Maputo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Bakame 2019-06-23 00:09:03

Embassy irakaza neza yarikinewe mutuzanire na Rwandair kuko hano turagenda cyane mu Rwanda dukoresheje izindi company muze twizamurire igihugu cyacu

2
Kanyarwanda 2019-06-22 07:58:45

Ko ntabimenye ngo njyeyo di

Kwamamaza