Minisitiri Mushikiwabo yashimye Abanyarwanda bashyigikiye Perezida Kagame mu Bubiligi

8 7-06-2017 - saa 18:31, Karirima A. Ngarambe

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda barenga 450 baba mu Bubiligi bagaragarije urugwiro Perezida Kagame witabiriye inama yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere.

Hafi y’inyubako yabereyemo iyi nama, Abanyarwanda bitwaje ibyapa n’utubendera tw’u Rwanda, bagaragazaga ko batewe ishema no kuba ari Abanyarwanda, ko Perezida Kagame afitiye u Rwanda icyerecyezo cyiza, ko ubukungu bwarwo buzamuka, n’ubundi butumwa butandukanye buvuga ibyiza by’igihugu bakomokamo.

Nyuma yo kugaragaza ko bashyigikiye Kagame, aba Banyarwanda bakoze ubusabane, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w ‘u Rwanda ahanyura kubasuhuza no kubashimira.

Nubwo Mushikiwabo atamaze akanya muri ubu busabane, mu butumwa bwe yavuze ko ashimira abanyarwanda uko baje kwakira no gushyigikira Perezida Kagame, ababwira ko bazongera guhurira muri Rwanda Day ku wa Gatandatu, tariki ya 9 Kanama 2017.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe, nawe yashimiye Abanyarwanda bigomwe imirimo yabo ari benshi ku munsi w’akazi, bakazindukira kugaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame, n’ishema baterwa no kuba ari Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n'amahanga, Louise Mushikiwabo, yashimiye Abanyarwanda barenga 450 baba mu Bubiligi urugwiro bagaragarije Perezida Kagame
Perezida wa DRB Rugali yashimiye Abanyarwanda uko bitabiriye ari benshi mu gushyigikira Kagame
Abanyarwanda baba mu Bubiligi bahuriye mu busabane nyuma yo kwakirana urugwiro Perezida Kagame

Indi nkuru bifitanye isano : U Bubiligi: Abanyarwanda bakoze imyiyereko yo gushyigikira Perezida Kagame

Amafoto : Karirima A. Ngarambe

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Jovit 2017-06-09 02:39:27

@Ayirwanda. Oya di! Nawe urabizi ko abigaragambya kuri Prezida Kagame baba bikoza ubusa kuko aho aba ahagaze nta mibu ihegera. Wikwigiza nkana. Sibyo?

2
Ayirwanda 2017-06-08 04:09:10

Perezida nta jambo yabagejejeho se ? Cyangwa abigaragambyaga bamubujije kwinjira?

3
Marie-Grace 2017-06-07 14:46:32

Umugongo wahetse H.E.uragahoraho.Imana izadutsindire ibirura byose bihora bihunahuna Ubutegetsi bwacu twitoreye tukanazongera kubutora.

4
Munyarwanda 2017-06-07 14:08:19

Wahora niki ko mbabaye ukuntu rwanda day ya Bxl incitse ntagiye gushyigikira MUZEHE WACU HE PK

rwose abayitegura turabinginze mujye mubitumenyesha nka 2 months before twitegure !!!

Nkubu kuva ejobundi hashize aho nabimenyeye mbisomye ku igihe.com nashatse indege inkura Canada inzane Bxl Nayibuze amatariki ntarimo guhura !!!!

Bya mbabaje !!!!

Abatubereye yo mugire ishyaka nu butwari muzamure moral mwigishe na banga urwababyaye bave ibuzima bagane ibumuntu ,Viva viva afande wetu viva wana inchi wa Rwanda

5
kidum Kelly 2017-06-07 13:34:55

birakwiye ko dushyihikira uyu musaza arame nkenyAnja

6
Mary Kayitare 2017-06-07 13:02:14

Birashimishije nanjye ntewishema no kugira H.E Paul Kagame nka president wacu namahirwe ku BANYARWANDA

7
Karimunda 2017-06-07 12:38:25

Yewe wagombye kuba wanagaye za nyangabirama zadusebyaga zitwaje ibyapa.Buriya mugitondo nibo ibinyamakuru bizandika.Nabo bari benshi dore ko nabakongomani baba bavanze

8
niyonzima justin 2017-06-07 12:08:06

Paul KAGAME turamukunda kubera imiyoborere myiza ,guhesha Abanyarwanda agaciro,amahoro n’umutekano.nibindi bynshi byiza .

Kwamamaza