IGIHE

Maroc: Abanyarwanda baserukanye ishema mu munsi nserukiramuco w’i Settat

0 23-04-2019 - saa 19:56, Karirima A. Ngarambe

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Maroc, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize berekanye umuco nyarwanda mu munsi nserukiramuco wabereye ku nshuro ya 22 i Settat muri iki gihugu.

Uyu munsi wateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyeshuri n’abimenyereza umwuga b’abanyamahanga ariko bakomoka ku mugabane wa Afurika biga muri Maroc. Watangiye kuva kuwa 17 kugeza kuwa 22 Mata, mu mujyi wa Settat uri mu bilometero 60 uvuye i Casablanca.

Ku bufatanye na Diaspora Nyarwanda muri Maroc, Abanyarwanda bitabiriye uwo munsi nserukiramuco, barangajwe imbere n’itsinda riyobowe na Uwineza Marie Solange, umunyarwandakazi utuye i Settat.

Mu byo abanyarwanda berekanye harimo ibendera ry’u Rwanda (mu mwiyereko w’amabendera), ibihangano by’umuco n’ubukorikori biranga umuco nyarwanda, umwihariko w’imbyino za kinyarwanda, n’umwiyereko w’imyambaro gakondo.

Mu ndirimbo za Masamba Intore (Uzaze urebe) na Kayirebwa Cécile (Iwacu), imbyino nyarwanda ziri mu zashimishije cyane abari bitabiriye ibirori, bavuze ko basanga zifite umwimerere kandi zitandukanye n’izindi mbyino zerekanywe n’urundi rubyiruko rwa Afurika.

Umwe mu bayobozi baturutse mu gihugu cya Guinée Conakry yagize ati “Mufite imbyino nziza cyane, mwakoze kuza kuzitwereka, nagize amahirwe yo kuba mu batumiwe”.

Umunyeshuri witwa Rita uturuka muri Guinée Equatoriale nawe yagize ati “Nakunze cyane uburyo mubyina museka”.

Uwitwa Tokey, umunyeshuri uturuka muri Madagascar yagize ati “Nishimiye cyane uburyo mubyina mwitonze, bifite umwimerere, ahubwo ni ukumpa iriya ndirimbo”.

Abitabiriye ibirori banasobanuriwe kandi bimwe mu bihangano biranga ubugeni n’umuco nyarwanda, aho u Rwanda rwamurikiye hakaba hari muhasuwe cyane.

Bamwe mu banyeshuri barimo John uturuka muri Burkina Fasso bavuze ko bagize amatsiko yo gusura u Rwanda ngo barebe n’ibisigaye batabashije kubonera i Settat.

Abateguye uwo munsi nserukiramuco (CESAM), ishami rya Settat, bashimye cyane ubwitange abanyarwanda bagaragaje baturuka impande zose ngo bajye kwifatanya n’abandi mu kwerekana umwihariko n’ubukungu bw’umuco w’u Rwanda na Afurika.

Uhagarariye u Rwanda muri Maroc, Amb. Dr.Mathias Harebamungu, yashimiye aba banyeshuri ku gikorwa cyiza bakoze.

Kuva muri 2004, u Rwanda rwohereza muri Maroc abanyeshuri mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Abanyarwanda bagera muri 50 mu banyeshuri 25 000 biga muri Maroc baturuka mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Mu byo abanyarwanda berekanye harimo ibendera ry’u Rwanda
Berekanye kandi umwihariko w’imbyino za kinyarwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza