IGIHE

Ishyirahamwe RESIRG rikora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ryemewe n’u Bubiligi

0 23-05-2019 - saa 20:21, Karirima A. Ngarambe

U Bubiligi bwahaye ubuzima gatozi ishyirahamwe RESIRG (Réseau International Recherche & Génocide), ryashinzwe n’umunyarwanda Déo Mazina, rigamije gukora no guteza imbere ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RESIRG yatangijwe ku mugaragaro tariki 9 Gashyantare 2013, yitwa RESIR (Réseau Scientifique International pour la Recherche et l’Information sur le Rwanda et sur l’Afrique des Grand Lacs), mu Kinyarwanda ni Urugaga rw’abanyarwanda b’impuguke biyemeje gukora ubushakashatsi ku Rwanda no ku bihugu by’ibiyaga bigari.

RESIRG yabonye ubuzima gatozi inatangazwa mu igazeti ya Leta y’u Bubiligi, tariki ya 13 Gicurasi 2019.

Ni ishyirahamwe ridaharanira inyungu, rigamije gukora no guteza imbere ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuyivuga hose, kwigisha no guharanira ko ibyabaye bitazasubira na rimwe, haba mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

Yiyemeje guharanira kwimakaza umuco wo kubana mu mahoro kubaha ubuzima bwa buri wese, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ariyo yagejeje u Rwanda aharindimuka.

RESIRG kandi yiyemeje kuvugira no kwita ku bacitse ku icumu rya jenoside yokorewe Abatutsi kuko utakwibuka abishwe ngo wibagirwe impfubyi zabo cyangwa abapfakazi basize.

Mu kiganiro na IGIHE, Déo Mazina, uyobora RESIRG, usanzwe ari n’umushakashatsi muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), mu ishami ry’ubuvuzi, yasobanuye byimbitse uko iri shyirahamwe ryagiyeho na bimwe mu bikorwa byaryo.

Gushinga iri shyirahamwe byatewe n’ukuntu babonaga muri za Kaminuza zimwe na zimwe z’ino mu Bubiligi hatangirwa ibiganiro bigoreka amateka y’u Rwanda, bityo hakaba haragombaga kubaho uburyo bwo kubanyomoza no gutanga amakuru nyayo.

Mazina avuga ko nyuma yo kuba umuyobozi Ibuka-Mémoire & Justice-Belgique mu gihe cy’imyaka itatu, yahaye umwanya munini izo nshingano zari zitoroshye bituma gahunda za RESIRG zikorwa gake bishobotse.

Ati “Ariko kandi ubunararibonye navanye mu kuyobora Ibuka-Belgique, buzamfasha no kumenya ahakenewe inkunga mu birebana n’ubushakashatsi kugira ngo twunganire imiryango yindi ivuganira abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatusi”.

Muri uyu mwaka wa 2019 abagize RESIRG biyemeje gushyira ingufu, by’umwihariko mu bikorwa by’ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe Abatutsi n’ingengabitekerezo yayo, gukora ubushakashatsi ku buryo buboneye bwo kwibuka abishwe no gufasha abayirokotse, bityo bayishakira ubuzima gatozi, inatangazwa mu Igazeti ya leta y’u Bubiligi ku itariki ya 13 Gicurasi 2019.

Ibikorwa bya RESIRG mbere y’ubuzima gatozi

Muri iyi myaka ashize, nubwo yari itarabona ubuzima gatozi, RESIRG yakoze ibikorwa binyuranye birimo; gukurikiranira hafi ibiganiro mbwirwaruhame by’intiti zimwe na zimwe zizwiho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nka Pr André Guischaoua, Pr Philippe Rentjens n’abandi nka bo.

Mazina ati “Ariko twibanze cyane cyane ku kumenyekanisha ubushakashatsi bukorwa kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, cyane cyane ubwo mu rwego ruhanitse rwa Kaminuza (thèses de Doctorat) bwagiye bukorwa n’abanyarwanda banyuranye barangije muri za Kaminuza za hano mu Bubiligi, tukabikora tubinyujije mu biganiro mbwirwaruhame”.

Mu 2013, RESIRG yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame kuri politiki ku gusana igihugu hifashishijwe ibijyanye no kwibuka jenoside yakorewe abatutsi binyuze mu ngando.

Icyo kiganiro kikaba cyaratanzwe na Dr Eric Ndushabandi, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ubu akaba ayobora ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane kigamije amahoro mu Rwanda (IRDP).

Iki kiganiro cyakozwe mu rwego rwo kumenyekanisha ubushakashatsi yari yakoze bwamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga mu bya Politiki.

Mu 2014 hakozwe ikiganiro mbwirwaruhame ku bijyanye n’ihahamuka mu gihe cy’icyunamo n’uburyo abantu babyifatamo mu kubatabara.

Iki kiganiro cyatanzwe na Dr Darius Gishoma, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuzima mu rwego rwo gutangaza ubushakashatsi yari amaze gukora bwamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye no kwita kubafashwe n’ihahamuka.

Mu 2015, ikiganiro mbwirwaruhame muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), ku bijyanye n’ingengabitekerezo yiswe “Ideologie Hamitique”, ikiganiro cyatanzwe na Pr Jean Pierre Chrétien, impuguke mu mateka akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Bufaransa (CNRS), afatanyije na Dr Marcel Kabanda, na we w’impuguke mu mateka, akaba anayobora na Ibuka France.

Muri 2016, ikiganiro mbwirwaruhame mu kigo gishinzwe itangazamakuru ry’umuryango w’ibihugu by’i Burayi, Brussels Press Club Europe, ku bijyanye no gusana igihugu nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi.

Iki kiganiro cyatanze na Dr Epimaque Sherti, impuguke mu by’imibereho myiza (Sociologue), kikaba kijyanye n’igitabo yanditse ahabwa impamyabumenyi y’ikirenga mu by’imibereho myiza, muri Kaminuza ya Strasbourg mu Busuwisi mu 2011.

Mu 2017 RESIRG yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ku birebana n’abagore bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe abatutsi.

Iki kiganiro cyatanzwe na Dr Patrick Rwagatare, impuguke mu byo gutera inkunga abahungabanye akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Ubuzima rya Kigali, mu rwego rwo kumenyekanisha ubushakashatsi yari arangije bwamuhesheje impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye no kwita ku bahungabanye.

Muri 2018, hatanzwe ikiganiro mbwirwaruhame mu cyumba cy’inama cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ku bijyanye n’imigenzo yo kwera no kwirabura mu muco nyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe na Dr Augustin Nshimiyimana, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, mu rwego rw’impamyabumenyi y’ikirenga yari amaze kubona mu bijyanye no kwita kubahungabanye.

RESIRG ikaba yiyemeje gukomeza muri uwo murongo wo gutera inkunga no kumenyekanisha ubushakashatsi bukorwa ku bijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi, ariko noneho igashyira n’ingufu ku bijyanye no kurwanya ingengabitekerezo ya jenocide no kwigisha umuco w’amahoro, ubworoherane n’ubwubahane, itibagiwe kuba ijwi ry’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, kuko aribo pfundo ry’ibyo dukora kuri aya mateka.

Kugeza ubu RESIRG ifite icyicaro mu murwa Mukuru Bruxelles mu Bubiligi, bikaba biteganyijwe ko izagira n’andi mashami mu bindi bihugu.

Mu 2013 ubwo Dr Eric Ndushabandi uhagaze ku ifoto yatangaga ikiganiro
Ubwo muri 2016 RESIRG yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame mu kigo gishinzwe itangazamakuru ry’umuryango w’ibihugu by’i burayi Brussels Press Club Europe
Mu 2017 RESIRG yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ku birebana n’abagore bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi
Déo Mazina uyobora iri shyirahamwe RESIRG mu Bubiligi
Mu 2015, RESIRG yakoresheje ikiganiro mbwirwaruhame muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles (ULB), ku bijyanye n’ingengabitekerezo yiswe “Ideologie Hamitique”
Muri 2018, hatanzwe ikiganiro mbwirwaruhame mu cyumba cy’inama cya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ku bijyanye n’imigenzo yo kwera no kwirabura mu muco nyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Iki kiganiro kikaba cyaratanzwe na Dr Augustin Nshimiyimana

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza