Ambasaderi Harebamungu yashimye ingabo za Senegal zari muri MINUAR muri Jenoside

0 11-04-2017 - saa 16:07, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri Senegal bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanashimwa ingabo z’iki gihugu zari mu Rwanda zagerageje kurokora abicwaga.

Kuwa 7 Mata 2017, umuhango wo wo kwibuka witabiriwe na, Minisitiri w’umuco, Mbagnick Ndiaye, wari uhagarariye Leta ya Senegal, ba Ambasaderi, intumwa z’abahagarariye ibihugu byabo n’ abahagarariye imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu.

Iki gikorwa cyabayemo umugoroba wo kwibuka warimo abantu barenga 500.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Dr. Mathias Harebamungu, yasabye abari aho guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 bafata mu mugongo abacitse ku icumu.

Mu butumwa bwe, Dr Harebamungu yashimye ubutwari bw’Abanyasenegali banze gukura ingabo zabo zabaga muri MINUAR igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, zirimo Cpt Mbaye Diagne wanaguye mu butumwa Loni mu Rwanda mu 1994, MINUAR.

Ambasaderi yagaye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byanga gufata abagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi n’iyo ibimenyetso simusiga byaba bihari, ariko abibutsa ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi, ‘ nta gihugu na kimwe, nubwo cyaba gikeka ko cyaba igihangange gute, gifite ubushobizi na buto bwo gusibanganya ibimemyetso!’

Mu izina rya Leta ya Senegal, Minisitiri Mbagnick Ndiaye, yavuze ko u Rwanda na Senegal bifitanye umubano ukomeye kandi ko Capitaine MbayeDiagne ari imwe mu nkingi zawo.

Yabijeje ko igihugu cye kizakomeza gufata u Rwanda mu mugongo no kurwanya Jenoside.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda baba muri Senegal (ACRS), Dr. Philonilla Uwamariya Thiam, yashimangiye ko iyicwa n’ihohoterwa ry’Abatutsi byatangiye muri 1959, ingengabitekerezi ya Jenoside irakura kugeza muri 1994.

Yakomje avuga ko nyuma y’inzira y’inzitane yanyuzemo ku kuva ku buhunzi no kubura igihugu, ariko ubu ashimishwa n’uko ubu ari Umunyarwandakazi wemye utakigira ipfunwe, kuko yashubijwe ubunyagihugu bwe, igihugu gishya kandi cyubashywe.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Dr. Mathias Harebamungu yacanye urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda n'inshuti zabo muri Senegal bitabiriye ari benshi umuhango wo kwibuka


[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza