IGIHE

Dr Diane Gashumba yagaragarije Abanyarwanda bo muri Norvège umusaruro wo guteza imbere umugore

0 10-03-2024 - saa 22:50, Karirima A. Ngarambe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe, Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Norvège n’inshuti z’u Rwanda bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore witabiriwe n’abasaga 150.

Ibirori byaranzwe no kuganira ku rugendo rwagejeje u Rwanda ku ihame ry’uburinganire, rukaba ari kimwe mu bihugu biza ku isonga mu guteza imbere uburinganire ku Isi.

Ibyo birori byitabiriwe na Ambasaderi Dr Diane Gashumba , uhagarariye u Rwanda mu bihugu by’ u Burayi bw’ Amajyaruguru ndetse n’intumwa zo mu Nteko ishinga amategeko ya Norvège, abayobozi mu karere kabereyemo ibyo birori, ndetse n’ab’ibigo byigenga byo muri ako karere.

Depite Lilly Kristin Langnes uri mu bitabiriye, yavuze ko kubona Abanyarwanda bo muri Norvege uko bahura bakaganira igihugu cyabo byamuteye amarangamutima.

Yavuze kandi ko azi neza ibikomere Umunyarwanda yahuye nabyo muri Jenoside yakorewe abatutsi ariko akaba ashimishwa no kuboa abanyarwanda bahura bishimye baganira iterambere.

Leontine Umugiraneza uyobora abagore mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Norvège, yagaragaje ishimwe rikomeye abagore b’abanyarwanda bafitiye Perezida Paul Kagame, asobanurira abateraniye aho ko kuba Umuyobozi w’igihugu yemera ko igihugu kitatera imbere hari ivangura iryo ariryo ryose, akaba yarabiharaniye, byatumye abagore b’abanyarwanda biyumvamo icyizere.

Yashimiye abagore bagize imbaraga zo komora ibikomere bya bagenzi babo n’ibyabo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, bakemera kurera imfubyi, bamwe bakabikora nabo bakiri bato.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba, yagarutse ku ijambo rya Perezida Paul Kagame ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi w’abagore ku isi tariki ya 8 Werurwe, wagaragaje ko umugore ari inkingi y’iterambere.

Ambasaderi Dr Gashumba yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbere uburinganire binyuze mu nzego zose, hashyirwaho amategeko n’uburyo bwo gusuzuma ko iryo hame ryubahirizwa mu nzego zose.

Ati “Duhora dukurikiranye n’ibihugu ahagarariyemo u Rwanda aribyo biza ku isonga nka Finland, Norvège, Suede na Denmark.”

Yagaragaje ko kuba u Rwanda ruhora ari urwa mbere muri Afurika mu kwimakaza uburinganire ari iby’agaciro, bigashimangira umuhate Perezida Kagame yabishyizemo.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yagaragaje ko kuba mu Rwanda abagore barahawe uburenganzira bungana n’abagabo ku butaka, kuzungura, kwiga, kujya mu nzego zifata ibyemezo, byagize umusaruro ukomeye harimo gushyiraho amategeko arengera umuryango, kandi bizamura ibipimo byi mu nzego nyinshi.

Yatanze ingero z’ibipimo by’abana bagana ishuri, abiga bakagera muri kaminuza byose bigenda bizamuka.

Ambasaderi Dr Diane Gashumba yasoje ashimira cyane abanyarwanda batuye muri Norvège uko bahora bashyize hamwe, bashishikajwe n’ikibateza imbere kigateza imiryango yabo imbere n’u Rwanda, abasaba gukomeza kudapfusha ubusa amahirwe bahabwa n’igihugu cyabo, no kutibagirwa imbaraga zagiye mu kucyubaka.

Ibirori byaranzwe no gusabana, imbyino nyarwanda, hamwe n’itorero ry’urubyiruko.

Inshuti z'u Rwanda hamwe na Ambasaderi Dr Diane Gashumba, mu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore
Dr Diane Gashumba yavuze ko kwimakaza uburinganire mu nzego zose mu Rwanda byatanze umusaruro ufatika
Ibi biriro byaranzwe no gucinya akadiho, hishimirwa ibyo u Rwanda rwagezeho ntawe uhejwe
Abitabiriye basusurukijwe mu mbyino za Kinyarwanda
Akanyamuneza kari kose ku bitabiriye

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza