IGIHE

Diaspora Nyarwanda muri Australia yamaganye ibiherutse gutangazwa ko ari ‘maneko z’u Rwanda’

4 15-09-2019 - saa 08:36, IGIHE

Abagize Diaspora Nyarwanda muri Australia, bamaganye inkuru y’ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, ABC News, yavugaga ko ari ba maneko bakorera Guverinoma y’u Rwanda, bagamije kuburizamo ibitekerezo by’impunzi zitavuga rumwe na yo.

Iyi nkuru y’umunyamakuru Amy Greenbank, yasohotse ku wa 24 Kanama 2019. Yavugaga ko Abanyarwanda bo muri Australia ari ba maneko ndetse uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, ku wa 29 Gicurasi, rwari rugamije gucecekesha za mpunzi zakoze ubwicanyi muri Pariki ya Bwindi.

Dr Sezibera yagiye muri Australia atumiwe na ADC (Australian Devos Connections mu cyiswe ‘Australian Leadership Retreat’ iba buri mwaka igahuza abashoramari bakomeye n’ibigo bikomeye na za kaminuza n’abayobozi ba za guverinoma cyangwa ababaye bo, ngo avuge ijambo nyamukuru.

Mu butumwa bwe yakanguriye abashoramari ba Australia bazitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (CHOGM), kuza kureba amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.

Ikindi iyi nkuru ya ABC ivuga ko Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia ufite icyicaro i Singapore ngo yafatiye imbunda ku gakanu umwe muri abo Banyarwanda ngo bahigwa na Leta y’u Rwanda.

ABC News kandi yavuze ko Abanyarwanda bo muri Diaspora yo muri Australia, batoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda baba muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Australia, Karekezi Emmanuel, yabwiye IGIHE ko ibi ari ibinyoma bikwirakwiza n’abo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC ya Kayumba Nyamwasa ndetse n’indi iri mu cyitwa P5.

Abari ku isonga ry’uyu mugambi mubisha akaba ari Paul Rusesabagina wo mu ishyaka MRCD; Condo Gervais wo muri RNC n’abandi batumirwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, baba muri Australia nka Mubarak Kalisa na Amiel Nubaha. Uyu ni na we wagize uruhare rugaragara mu itumirwa ry’abo bagabo no gutegura umuhango wo Kwibuka ku wa 6 Mata, wahuje abafobya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Queensland Parliament House.

Mu kubatumira ni naho bakusanyirije amafaranga yo gufasha imitwe y’iterabwoba nka FLN.

Agaruka ku ibaruwa Diaspora Nyarwanda yandikiye igitangazamakuru ABC News, ku wa 10 Nzeri 2019, aho bakibwiye ko cyahawe ibinyoma n’abantu barwanya u Rwanda ngo babeshyere Abanyarwanda baba muri Australia n’igihugu muri rusange bakaba baribasiye cyane Ngoga Célestin akaba ari n’umuhuzabikorwa wa Diaspora ya Australia n’abandi benshi.

Ati “Twasabye uriya munyamakuru kwandika ibindi bibeshyuza atabikora tukazamujyana mu rwego rugenzura abanyamakuru muri Australia. Impamvu ni uko yanditse ibinyoma, akwiye kuvuguruza, imvugo zifutamye kandi zuzuye kubogama.”

Icyakora kugeza uyu munsi ntabwo iki gitangazamakuru kiranyomoza ibyo cyatangaje cyangwa ngo gisabe imbabazi.

Mu ibaruwa ya Diaspora Nyarwanda, igaruka ku witwa Kalisa Mubarak wavuganye na ABC News, isobanura ko ‘azwi neza cyane nk’umunyabyaha ndetse mbere yo kujya muri Australia aho yabaga muri Afurika y’Epfo, yari umwe mu bagize umutwe w’iterabwoba wa RNC, uyobowe na Kayumba Nyamwasa’.

Mbere yo kujya muri Australia yabaga mu nzu imwe na mwishywa wa Patrick Karegeya, witwa David Batenga, ndetse akaba yari umutangabuhamya mu rubanza rw’abaketsweho kurasa Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo.

Ibaruwa igira iti “Nubwo yiyita umutangabuhamya mu iraswa rya Kayumba, hari amakuru ko Kalisa Mubarak, ahubwo yari mu mugambi w’abagambanye kumwica kubera amakimbirane yari muri RNC, nyuma yo kwizezwa amafaranga menshi. Nyuma yo kubona ko umugambi umupfubanye yirukankiye kuri Polisi ya Afurika y’Epfo yiyita umutangabuhamya.”

Ivuga kandi ko Kalisa ari umunyabyaha ugerageza kwigira umwere abinyujije mu kuvuga ko ahigwa na Guverinoma y’u Rwanda, aho akwirakwiza amajwi n’amashusho hirya no hino ku maradiyo n’abandi henshi ayishinja gukora ibyaha muri Afurika y’Epfo, u Burayi none ubu ageze muri Australia.

Mu nkuru ya ABC News, Kalisa avuga ko yaje kohererezwa ubutumwa bwo kuri telefoni igendanwa na nimero yo mu mahanga itagaragaza umwirondoro.

Diaspora Nyarwanda ivuga ko ibi bigamije gutera impuhwe ngo arebe ko yabona ubufasha bw’amafaranga. Iti “Izina rye iyo urishyize muri Google ubona ko ari uwagize uruhare muri Jenoside wahunze, bikaba biteye ikimwaro kubona itangazamakuru rya Australia, rimwita uwihisha kubera ubwoba bw’ubuzima bwe.’’

Karekezi avuga ko abakoresha ibi bitangazamakuru ari abagerageza gusebya leta n’Abanyarwanda bari muri Australia kuko usanga banababuza kujya mu Rwanda, bavuga ngo barazana uburozi n’ibindi.

Yakomeje avuga ko ikinyoma Mubarak na bagenzi be bacuze kidashinga kuko bitumvikana uko ambasaderi yavuye Singapore atwaye imbunda akayihitisha ku bashinzwe kugenzura imipaka akayinjirana muri Australia maze akayitunga ku ijosi ry’uwabitangaje bikarangirira aho ntiyitabaze polisi ngo iyimwambure.

Australia kandi irasa n’iyabaye indiri y’abafite imigambi mibisha ku Rwanda hari n’abakekwa gukora amahano muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakidegembya.

Buri mwaka batumira abo bita abashyitsi babo barimo Rusesabagina Paul, Condo Gervais, David Himbara, Serge Ndayizeye na Padiri Nahimana Thomas bagakusanya inkunga yo gushyira muri ibyo bikorwa byabo bigamije guhungabanya igihugu.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda muri Australia, Karekezi Emmanuel, yasobanuye iby'ikinyamakuru cyashatse guharabika Abanyarwanda baba muri iki gihugu
Amiel Nubaha (ibumoso) wicaranye na Condo Gervais. Ni we Perezida wa Rwandan Association of Queensland ni na we watumije abakusanyije imisanzu bahaye FLN, P5 na RNC
Mubarak Kalisa (ufite camera) ari nyuma ya Rusesabagina
Amiel Nubaha ari kumwe na Rusesabagina
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Kanyana 2019-09-16 01:07:11

Mbanje kugusuhuza cyane abanyamakuru ba igihe. Com. Mutugezaho inkuru nziza cyane kandi mufite ubunyamwuga. Rwose murakora cyane kandi neza. Ibyabantu rero baba hanze yurwanda nibirerebire! Harabarwanya reta nabatayirwanya ariko bose kimwe! Uziko muri Zambia na Malawi iyo umuntu agiye kwitaba foni asohokana ikirahure? Mbese abantu abantu baratinyana cyane kandi ni kubantu bose. Rwose urukundo ni rwogere mubantu kandi gusenga murikigihe birimo ubucuruzi niyo mpamvu muriyiminsi urukundo rwagananutse. Rwose ntimunyumve nabi gusa urukundo nirwogere kwisi. Murakoze

2
bimawuwa 2019-09-15 16:11:47

sha abo bari kure cyane nta kibazo banteye bazaguma muri kugeza igihe bazajya bikura muri uwo mugambi wo gushaka gutera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano wu Rwanda

3
Nkunzurwanda 2 2019-09-15 10:42:40

Bzahere muryo bungera ntakindi. Nibagumye bavuge aya Ndongo Urwanda narwo rugumye rutere intambwe

4
Frank 2019-09-15 02:31:14

IZOMBWA ZIRWANYA URWANDA MUZIHORERE ZIFUZA KUDUTEZA AMAHANGA ARIKO NTACYO ZIZAGERAHO

Kwamamaza