IGIHE

Denmark: Hibutswe ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi hamaganwa ingengabitekerezo yayo

2 24-05-2019 - saa 20:33, Karirima A. Ngarambe

Mu gihe hakomeje ibikorwa byo kwibuka, Abanyarwanda baba mu bice bya Jylland na Fyn muri Denmark, bifatanyije n’inshuti zabo mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aka karere gaherereye mu burengerazuba bw’inyanja ya Ruguru (Mer du Nord) gakikijwe n’amazi impande zose ariko abanyarwanda bahatuye biyemeje kwerekana ukuri ku mateka yagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi.

Uretse iki gikorwa, aka karere gaharanira kwerekana isura y’u Rwanda rw’uyu munsi ku buryo bwimbitse binyuze mu bikorwa bitandukanye, kugira ngo abahahungiye bashaka kugoreka amateka bibwira ko ari kure y’u Rwanda bitamenyekana, batamazwe.

Ibi bikorwa bikaba bitegurwa cyane n’abagize Umuryango nyarwanda mu karere ka Jylland na Fyn, uyobowe na Jackline Hansen.

Mu ijambo rye Jackline Hansen, yagarutse birambuye ku mpamvu yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, agira ati “Ni ukugira ngo abatwakiriye bamenye amateka kandi na bo ababere urugero kuko ntitwifuza ko ibyabaye iwacu byagira ahandi biba ku Isi.”

Yakomeje agira ati “Ikindi dufite abana baduturukaho tugomba gusigira umurage wo kubaka no gukunda igihugu nta kurebana mu ndorerwamo y’uturere n’amako nk’uko twe bakuru twabikuriyemo”.

Nk’uko bimenyerewe, ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka aho abarwitabiriye baciye mu mihanda nyabagendwa y’uwo mujyi batuyemo, bibuka inzira abicwaga bakoraga bwa nyuma bajya kwicwa.

Herekanywe filimi ndangamateka ivuga ku buhamya bwa Samuel Dusengiyumva, Indirimbo ya Patrick Makuza n’ikiganiro ku mpamvu ‘ingengabitekererezo ya Jenoside ari mbi, ibabaza abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, ikadindiza abayigiramo uruhare kuko baba bahemukira abababaturukaho, nta cyiza cyayivamo’.

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi byabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka
Hatanzwe ibiganiro byo kwamagana ingengabitekerezo ya Jenoside
Jackline Hansen uyobora umuryango nyarwanda muri Jylland na Fyn atanga ikiganiro

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
mafara 2019-05-24 14:17:31

I salute that little girl who holding the RWANDAN .
Hobe ndakuramukije.

2
Rutaro 2019-05-24 13:38:46

Jackline Hansen uyobora umuryango nyarwanda muri Jylland na Fyn atanga ikiganiro. Iri zina koko ashobora kuzaribwira abanyarwanda yaje mu Rwanda bakaryumva neza? Abanyarwanda ariko bamenye gucengera hose nabyo ni byiza.

Kwamamaza