IGIHE

‘Data yifuzaga u Rwanda rwunze ubumwe’-Ikiganiro na Ujeneza, umukobwa wa Ngulinzira

6 15-06-2019 - saa 19:43, Karirima A. Ngarambe

Marie Yolande Ujeneza uzwi ku izina rya Zaha Boo, ndetse akaba ari umukobwa wa Boniface Ngulinzira, wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda kuva muri Mata 1992 kugeza muri Nyakanga 1993, ubwo hashyirwagaho Guverinoma yaguye.

Ni umwanditsi w’ibitabo ndetse aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’, yahishuriye IGIHE byinshi mu bikigize n’impamvu yacyanditse.

IGIHE: Watubwira, ibikubiye muri iki gitabo n’impamvu wacyanditse? ?

Ujeneza Yolande: Nibyo koko igitabo cyagiye hanze mu mpera za Werurwe uyu mwaka. Ni igitabo nanditse imyaka itari mike, ku ikubitiro nta gitekerzeo nari mfite cyo kwandika igitabo, natangiye niyandikira amapaji make, akubiyemo inzika n’umujinya byari bindi ku mutima cyane, uko ibika nashyiraga mu nyandiko byagiye bikura bitanga koko umurongo wavamwo igitabo.

Guhera ubwo nafashe icyemezo cyo gukuramo igitabo, yemwe mpimba n’amazina y’abazakivugwamo (Fiction).

Mbere yo gutangira ni bazaga nti ese abandi bantu bajya bibaza nk’ibi nibaza ku mateka yacu, ese abandi bajya bibuka kubaho, bakunda ubuzima nkanjye...?

Hashize imyaka itatu nshatse abandi bantu ngo bagisome bambwire niba na bo babona ari bizima ibyo nanditse.

Kwandika kuri njye n’ibintu nkora nkunze (passion). Ikindi navuga ni uko nandika ngo bimfashe kandi bifashe n’abandi, binamfasha kuba nkomeye nyuma y’amateka naciyemwo. Kuko ibyo ntekereza ntibimperamo mbishyira ku rupapuro ni nko kwivura muri make, bikampa amahoro muri njye nanjye nkayaha abandi kandi mu bworohorane.

Iki gitabo ‘De l’autre côté de l’Ecran, SIMBI’, kirimwo amateka y’umudamu ukiri muto witwa Aude, mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari mu Bubiligi, aho yakiriye telephone imubwira amarorerwa y’ubwicanyi bwarimo buba mu Rwanda, aribwo yashatse gufasha umwisengeneza witwa Simbi akamufata nk’umwana we yabyaye, Simbi akigera mu Bubiligi yatangiye kugira ubuzima, nubwo yari amaze kubura benshi bo mu muryango we.

Mu gitabo cyanjye usangamo n’inkuru y’urukundo kuko Simbi yaje guhura n’umugabo baza gukundana.

Hakaba rero utubano nibaza twinshi dukubiye muri iki gitabo, ngira nti :ese koko iyo umuntu aciye mu mateka ya jenoside nk’ayo twaciyemwo arongera akagira urukundo koko, ese umuntu ashobora kongera kubaho agatera imbere, ese umuntu yakongera kwigirira icyizere, agakunda, akubaka urugo nkaho bitabaye?.

Nibajije rero ukuntu tubaho nyuma n’uburyo tubibanamo n’abandi muri make, ibi bikaba ari ryo zingiro ry’igitabo cyanjye.

Ni igitabo kandi kigaruka ku rukundo rw’ahantu, natanga nk’urugero kuko Simbi yajyaga akunda gutembera ahantu heza bita Grand Place de Bruxelles, akajya ahicara hakamunezeza ariko akanahibariza byinshi.

Aha hantu hitwa Grand Place de Bruxelles, ni ahantu hafite amateka y’urugamba rukaze, hakunze kuraswa harasenywa kenshi ariko harongera harubakwa haba heza hagumana ubwiza, nibwo Simbi avuze ati: ubwo aha hantu hahuye n’ibibazo hakabaharongeye kugira ubwiza n’uburanga nanjye ntacyambuza kubaho neza nkigirira icyizere nkabaho.

Ni igitabo kandi usangamo ibisigo byinshi (poème ) bigenda bica hagati y’izindi nyandiko kuko hari amagambo umuntu atabasha kuvuga uko ari uretse kuzimiza ukayacisha mu bisigo. Mbese ukabasha kuvuga agahomamunwa kabaye mu Rwanda.

IGIHE: Ese igitabo cyawe buriya si amateka yawe uvugamo?

Ujeneza Yolande: Oya si amateka yanjye ahubwo, kuko abavugwamo ni abo nahimbye, mvugamo uturere, ariko kandi sinari kubibasha ntifashishije amateka naciyemo muri jenoside yakorewe Abatutsi nabayemo kuva itangira kugera irangiye, byamfashije gushyira amagambo mu mwanya wayo.

Ubu rero ntekereza ko amateka ya Simbi na Aude, nayanditse mu buryo rusange ahubwo nanyanditse mu buryo bw’ukuri bwimbitse ku buryo buri muntu wabaye mu mateka amwe na bo yiyumvamo, mu gice kimwe cyangwa ikindi.

Iki gitabo cya Ujeneza kiboneha hano

Ujeneza yahisemo kuba umwanditsi w'ibitabo

IGIHE: Ko uvugana ikiniga ni ukubera iki?

Ujeneza Yolande: Nibyo koko iki gitabo ibyo mvugamwo bintera ikiniga kubera ko ni igitabo kivuga inzira yo gukira ibikomere, natangiye kucyandika muri 2013, nyuma y’imyaka urebye icyenda nyuma Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe nari nkiri cyane muri ako kababaro kenshi.

Njye nakoresheje ubu buryo bwo kwandika nsa nutishyira muri mateka nandika, ariko bikakurusha nyine kuremera.

Nyuma yo kucyandika numvise kandi nduhutse nubwo atari ubuhamya bwanjye nyirizina.

Aho twari twihishe muri jenoside yakorewe Abatutsi njye n’umuryango wanjye twavuze ko nituramuka tubayeho tuzavuga ibyo twabonye mu buryo ubwo aribwo bwose bushobora kubyumvikanisha.

Ni nayo ntambara yanjye ya buri munsi kubwira isi ko habayeho jenoside yakorewe Abatutsi mbikora mu buryo butandukanye nubwo nakoresheje nandika igitabo.

Ujeneza avuga ko Se Ngulinzira yaharaniraga u Rwanda rwunze Ubumwe

IGIHE: Uravuga ko wihishe muri jenoside yakorewe Abatutsi, kandi wari umwana wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ngulinzira ni ukubera iki?

Ujeneza: Nibyo koko Data yari umunyapolitiki ukomeye, wari kuzaba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’inzibacyuho kuko jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atakiri Minisitiri ahubwo yari umwarimu usanzwe muri Kaminuza y’u Rwanda (UNR).

Ikibazo cyo kwihisha njye sinjya nyibaza kuko mvuka mu muryango w’abantu bigenga mu bitekerezo batumvikanaga nta Leta ya Habyarimana yari iy’abahezanguni.

Nyuma yaho rero Habyarimana yemereye amashyaka menshi nibwo Data Ngulinzira yaruhutse kwa kuvuga icyatekereza kwa kubaho utaniganwa ijambo, ati ngiye kubikoresha icyo gihe kandi yakoraga mu Biro bikuru bya Perezida wa Repubulika, ariko bimaze kumenyekana ko ari kwiyegeranya n’abandi ngo bashyinge ishyaka Perezida Habyarimana yahise amwirukana mu kazi.

Ikindi umuryango wanjye wahise ushyirwa mu majwi n’ibitangazamakuru byose mu gihugu, nta munsi washoboraga kwira batatwanditse kandi nabi, ko ngo turi Abatutsi bacengeye ingoma ya Habyarimana na bagenzi be, ko Papa yemeye gushyikirana n’Inkotanyi.

Nyuma rero Papa yaje kuba Minisitiri w’inzibacyuho mu gihe cy’imishyikirano ya Arusha, aho rero koko habayeho ko ducunaguzwa dutukwa ducibwa mu maso, bakatubwira ko bazatwica n’ibindi.

Ubwo rero jenoside yabaga Papa ntiyarakiri Minisitiri ahubwo yarigishaga muri kaminuza nk’uko nabivuze kare muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko kubera ko twari dufite ibibazo byinshi baduhaye abasirikare ba Loni bo kuturinda, babonye bikomeye baduha iminota 10 ngo duhunge urugo rwacu twarimo kuko bari batangiye kwica abatavuga rumwe na Leta ya Habyarimana, nibwo twahise tujya muri ETO Kicukiro.

Tuba aho igihe cyose cya jenoside muri Kigali, kugeza tariki 4 Nyakanga 1994, kuko ntitwari kubona aho duca, ubu nyine ayo mezi atatu ndibuka neza nkumva ibyabaga nk’aho ari ejo.

Ubwo nari kumwe na Mama na barumuna banjye babiri, musaza wacu kuko yari umuhungu yaciye indi nzira yarashakishwaga cyane.

Ndibuka ko muri jenoside twari tuzi neza ibibi birimo biba kuko Data yari umuntu ureba kure yari yaratubwiye ati aya masezerano ya Arusha natagenda neza umuriro uzagurumana mu Rwanda. Twari kumwe na Mama utubyara wari warabaye hafi cyane Papa.

IGIHE: Wari ufite imyaka ingahe?

Ujeneza: Njye icyo gihe nari mfite imyaka 13, ni imyaka umwana atibagirwa ibyo abona ariko kandi ni imyaka wibaza byinshi kuko ntuba ubyumva neza, ni ikintu ntazibagirwa kuko nibwo niciwe Data.

IGIHE: Wibuka ubuto bwawe uko wabaye umwana wa Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga muri kiriya gihe Papa wawe wahoraga mu ngendo? Mwabagaho mute?

Ujeneza: Ni bintu bishimishije ariko na none ntitwibagirwe ko twari mu bihe bikomeye mu mpinduka za politiki mu Rwanda, ndibuka ko hari igihe nitabaga telefone zitubwira ko turi abanzi b’igihugu dukwiye kwicwa.

Ariko rero mu rugo twari umuryango usanzwe, ubaho bisanzwe, papa iyo yabonaga umwanya atashye mbere ya saa sita z’ijoro yasangaga twamusigiye amakayi yacu akarebamo imikoro baduhaye agakosora ibyo tugomba. Ndibuka ko saa sita iyo yazaga yihuta yasabaga ko umushoferi we bamugaburira kuko atari kubona umwanya wo kujya iwe mu rugo, utuntu nk’utwo tukwereka ko twabagaho bisanzwe.

Mama yari yaratwigishije kwandurura aho twaririye, nubwo twabaga dufite umukozi ugomba kubikora ariko yatwigishaga byose. Mu gihe aho twari dutuye mu kiminisitiri wasangaga abandi bana babikorerwa byose.

Papa kandi yari yaraduhaye uburere bwo kuvuga ukuri mu gihe bibaye ngombwa, akatuganiriza ibya politiki.

IGIHE: Wumva uzakora Politiki?

Ujeneza: Nkunda rwose njye numva nakomeza kuba umwanditsi w’ibitabo nibyo nkunda kwandika kugira ngo mfungure ibiganiro kandi ntume n’abandi batekereza, bagura, twagura itekerezo.

IGIHE: N’iki kindi wibukiraho Papa wawe ?

Ujeneza: Nibuka ko Papa mu ngendo ze ajya mu kazi Arusha yahuye n’umuhanzi w’umunyarwanda Kamaliza, akamuha Kasete, iyo kasete yayizanye mu rugo tukajya tuyumva ariko byari mu bihe kumva izo ndirimbo ubundi bitashobokaga, ibyo byose byanyeretse uko Data yarateye. Yavugaga ko yifuza kubona u Rwanda rwunze ubumwe bw’abanyarwanda bose.

Ubwo Ujeneza yaganiraga n'umunyamakuru wa IGIHE mu Bubiligi Karirima Ngarambe Aimable

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
karasira Reverien 2019-06-21 19:13:48

uyu mukobwa wa Mr Ngurinzira imana ikomeze imufashe we n’umuryango we wose abasigaye , mubyo yasabwaga gukora yarabikoze nubwo yakoraga muri presidansi ya Habyarimana ariko ntiyariye indimi yemeye kuvugisha ukuri kwibyo yarazi ndetse bituma abizira ntiyemeye kw’asama ngo agotomere amaraso y’abatutsi nkuko abandi bemeye kuyanywa bagashishikara

2
Rutembesa Radjabu 2019-06-21 18:54:55

familia ya Mr ngurinzira Boniface mpoleni sana ,mwendeleye na mwoyo wa kupenda nchi yetu , kwa sababu baba wenu alitenda yenye anaotakiwa kutenda akafanya mjikumu yake vizuri ipasavyo kwahiyo nasisi tutaombea familia yake kwa muenye ezi mungu ayendereye kuwajalia uzima Amen

3
rutareka alex 2019-06-21 18:39:29

mukomeze mwihangane wowe n’umuryango wawe ababashije gusigara ubu se musaza wawe ariho nawe yararokotse

4
Isaac 2019-06-16 02:41:19

Very courageous lady.

5
Kagara 2019-06-16 00:45:34

Mr Ngulinzira yari umuntu w’umugabo naramwemeraga cyane. Wabubuze umubyeyi wawe natwe twabuze umuyobozi wari ufite ibitekerezo byiza. Uzakomeze kugera ikirenge mu cye ushilike ubute, ubwoba uhagarare nawe kimwe nawe uvugire abarengana kuko yangaga akarengane.Ndibuka Disikuru yavuze avuye mu masezerano ya Arusha abwira kinani.Sinzi niba iyo liberté d’expression izongera kurangwa mu Rwanda. Imana ikomeze igukomeze.Vive Abagabo nka Ngulinzira Boniface.

6
Oranda 2019-06-15 23:33:26

Yo uriya mugabo sinarimuzi ariko hafi aha nabonye imbwirwaruhame ye yo numva rwose yari umugabo w intwari kandi yari na mwiza inyuma disi,ndabona n umwana we basa rwose nawe ni mwiza.

Kwamamaza