IGIHE

Congo Brazzaville: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije isabukuru yo kwibohora (Amafoto)

3 21-07-2019 - saa 15:58, IGIHE

Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville ifatanije na Diaspora nyarwanda muri iki gihugu, yizihije isabukuru ya 25 y’umunsi wo Kwibohora.

Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abasaga 250, biganjemo abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, inzego z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga.

Muri uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo, Dr Jean Baptiste Habyalimana, yagarutse ku mateka y’urugamba rwo kwibohora, yerekana aho Ingabo za RPF zavanye igihugu none kikaba gifite icyerekezo kibereye abanyarwanda b’ingeri zose.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda basobanukiwe ko kwibohora nyakuri ari ukurinda no guha agaciro ibyagezweho muri iyi myaka 25, nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Yasobanuye ko umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 bifite ikintu kinini bisobanuye ku banyarwanda mu buryo butatu.

Ambasaderi Habyalimana yasobanuye ko ku tariki ya 4 Nyakanga 1994, jenoside yakorewe abatutsi yahagaritswe mu gihugu cyose, bituma abanyarwanda babohorwa ubutegetsi bubi, bwaranzwe n’amacakubiri, ivangura ndetse n’urwango.

Ingingo ya kabiri ni uko tariki ya 4 Nyakanga 2019, u Rwanda rwizihiza impinduka zabaye mu guha icyerekezo cy’ubumwe n’iterambere u Rwanda n’abanyarwanda.

Ingingo ya gatatu ni uko, uyu munsi u Rwanda rwishimira urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside, urungano rushya rufite indangagaciro na kirazira, rufite intumbero yo kubaka igihugu no kugiteza imbere rukoresheje imbaraga zose.

Ambasaderi Habyalimana yasoje ijambo rye ashimira abitabiriye uyu muhango, anashimira cyane igihugu cya Congo, umubano mwiza gifitanye n’u Rwanda, anashishikariza abandi banyacyubahiro bahagarariye ibihugu bya Afurika guharanira guteza ibihugu byabo imbere cyane cyane, mu kwiîgira, kuko ariyo ntambwe ya mbere yo kwibohora ndetse n’iterambere rishingiye ku bufatanye bw’abanyafurika hagati yabo mbere yo kujya imuhana.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
nnnnnn 2019-07-24 03:51:03

UYUMUGORE KWAREBANA AMAKENGA MENSHI NKUSUYE MUKEBA ARIKANGIKI RAAAAA? ESE AHAGARARIYE IKIHEGIHUGU????

2
Jojn 2019-07-22 19:38:15

Uriya mudame ni doyenne wa corps diplomatique naho uriya mugabo ni Ministre uhagarariye gouvernement naho uriya mudame uri kuri micro ni MC akaba n’umudiplomate kur Ambassade. Ndakeka ngufashije

3
Karangwa Augustin 2019-07-21 15:52:02

Reba nkayo mafoto nabwo tumenye niba uwo mugabo ariwe ambasader, uwo mugore umeze nka MC uwariwe, uwo umeze nkumukongomanikazi uwariwe .nukureba amafoto gusa

Kwamamaza