IGIHE

Bruges: Hibutswe Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa impuruza ku bajenosideri bakihidegembya

0 5-05-2024 - saa 16:17, Karirima A. Ngarambe

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yatangaje ko bikenewe ko abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bubiligi bose bakurikiranwa bakaburanishwa kuko hari abahoze mu buyobozi, mu Nterahamwe no mu gisirikare bidegembya mu bihugu birimo n’u Bubiligi.

Byagarutsweho kuwa 4 Gicurasi 2024 mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye ubwa mbere mu mujyi wa Bruges wo mu Bubiligi.

Mu ijambo rye, Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana yagaragaje ko mu kwibuka, abantu bagomba kugaragaza ukuri, bakazirikana ubuzima bwaranze abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubudaheranwa bw’abayirokotse n’uburyo bihanganiye ububabare banyuzemo ayo masomo agahora mu bitekerezo by’abantu.

Yagaragaje ko n’ubwo hari ibyo u Bubiligi bwakoze mu gushyikiriza ubutabera abakekwaho ibyaha bya Jenoside, hakiri byinshi byo gukora.

Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994 ariko abayikoze benshi baracyidegembya barimo abari abayobozi, abasirikare n’Interahamwe. Ikirushijeho kuba kibi ni uko abo bantu bakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside aho bahungiye mu bihugu bitandukanye birimo na hano mu Bubiligi, aho bamwe bakomeje kuba mu mutekana .”

André Bucyana yanagarutse kuko hari benshi batorotse ubutabera, bidegembya mu gihe hari ibyaha bagomba gukurikiranwaho.

U Bubiligi ni kimwe mu bihugu byasinye ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana jenoside mu 1948, bituma bugira inshinano yo gukurikirana, kuburanisha cyangwa kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “U Bubiligi bufite inshingano yo gukurikirana no kuburanisha abantu bose bari muri iki gihugu u Rwanda rwashyiriyeho impapuro zo kubata muri yombi kandi kubyemera, si umuhango ahubwo ni inshingano y’umuryango mpuzamahanga...”

Perezida wa IBUKA mu Bubiligi, Ernest Sagaga yagaragaje ko kuba u Bubiligi bwaratangiye kuburanisha imanza z’abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bifasha abaturage bose kumenya ukuri ariko ko hakenewe ko mu mujyi wa Bruges hashyirwa urwibutso ruzaba ikimenyetso cyo guhora bazirikana ko jenoside idakwiye kongera kuba ukundi.

Ati “Dusaba ko urwibutso rwakubakwa aha mu Mujyi wa Bruges. Urwo rwibutso ruzaba ikimenyetso cyo kuzirikana kuri Jenoside kandi rugire uruhare mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ruzanafashe mu bikorwa byo kwibuka no guhererekanya icyo gikorwa ku biragano bizaza.”

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’umujyi wa Bruges, Dirk De Fauw yatangaje ko ari ngombwa kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka kugira ngo birinde ko hazagira ahandi jenoside iba.

Ati “Ni ingenzi ku mujyi wa Bruges gukora igikorwa cyo kwibuka kuko twifuza ko [jenoside] itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose mu Isi. Dushaka kwerekana ko ibikorwa byibasira inyoko muntu bitazongera ukundi.”

Mu ijambo rye Umutangana Yvette, umwe mubateguye iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu Mujyi wa Brugge, yasabye ubuyobozi bw’uyu Mujyi urwibutso rw’a amateka jenoside yakorewe Abatutsi aho abarakotse bazajya bibukira, bashira indabo.

Umutangaba yanashimiye abantarwanda n’inshuti baturutse mu Mijyi itandukanye y’ u Bubiligi ari benshi bakaza kwifatanya kwibuka.

Mu Bubiligi buri mwaka tariki 9 Ukuboza bibuka jenoside zose zabayeho zemejwe n’umuryango mpuzamahanga.

Mu 2020 Umuryango w’Abibumbye wemeje ko tariki ya 7 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo kwibuka no kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ntihazagire ahandi iba ku Isi.

Amafoto agaragaza igikorwa cy’urugendo rwo kwibuka mu mujyi wa Bruges

Amafoto yaranze ibiganiro mu nzu y’ubuyobozi bw’umujyi wa Bruges

Chargé d’Affaires muri ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana
Ernest Sagaga uyobora Ibuka-Belgique
Dirk De Fauw uyobora Umujyi Bruges ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye
Umuhanzi Mariya Yohani wavuye mu Rwanda yatanze ubutumwa bujyanye no kwibuka binyuze mu bihangano bye
Umutangana Yvette, umwe mu bateguye iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Bruges cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda
Majyambere Sosthène watanze ubuhamya

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza