IGIHE

Ambasaderi Ngoga yibukije Abanyarwanda baba muri Kenya ko umuco wabo ukwiye kubahuza

0 10-03-2024 - saa 17:58, Mukahirwa Diane

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Martin Ngoga, yeretse Abanyarwanda baba muri iki gihugu akamaro k’umuco Nyarwanda, abibutsa ko ariwo ugaragaza icyo bari cyo kandi ukabahuza.

Ibi yabigarutseho mu gitaramo gakondo cyiswe ‘Rwandaful Cultural Night’ cyateguwe n’Abanyarwanda baba muri Kenya, cyerakanywemo umuco Nyarwanda mu buryo butandukanye.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu bayobowe na Dr. Butare Innocent, inshuti zabo n’ubuyobozi bwa Kenya. Basusurukijwe n’Itorero Intayoberana.

Ambasaderi Ngoga yavuze umuco Nyarwanda ugaragaraza Abanyarwanda abo aribo kandi ko ibiwugize bibahuza aho bari hose.

Ati “Umuco ugaragaza abo turi bo haba ku giti cyacu n’umuryango mugari muri rusange. Ukubiyemo imigenzo yacu, amahame, imyizerere, indangagaciro n’ubuhanzi. Ibi ni ikiraro gihuza abantu bari hirya no hino n’ibusekuru.”

Yakomeje agira ati “Nk’Abanyarwanda kugira ibirori nk’ibi by’umuco bitwibutsa ibintu byinshi duhuriyeho nk’abantu, n’uburyo dushobora kubyubakiraho tugakomeza ubumwe n’ubwumvikane muri rusange.”

Yakomeje avuga ko ibirori nk’ibi biba bigizwe n’imbyino gakondo, imikino, amafunguro n’ibindi bituma bongera kwibuka uburyo abasekuruza babo babayeho kandi bikanabahuza n’abavandimwe babo bo muri Kenya.

Umuyobozi wungirije wa Diaspora Nyarwanda muri Kenya, Umutoni Nadine, yavuze ko bakora ibirori nk’ibi kugira ngo berekane ibyiza bitandukanye by’u Rwanda.

Ati “Usanga iyo abantu batekereje u Rwanda bibanda cyane ku mateka y’umwijima ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyamara dufite ibintu byinshi byiza byo kwerekana nk’umuco wacu.”

Yakomeje avuga ko kandi haba hagamijwe gukurura abashoramari batandukanye bashobora gushora imari mu Rwanda baturutse muri Kenya.

Ku ruhande rw’Abanyarwanda baba muri Kenya bitabiriye iki gitaramo, bagaragaje ko ibi birori byongeye kubakumbuza iwabo, gusa bishimiye kubona umuco wabo n’ubwo bari kure.

Umunyarwanda wiga muri Kenya, Kabera Ruth, yavuze ko ibi birori byatumye nk’Abanyarwanda bongera kuryoherwa n’ibyiza by’iwabo kandi ko bifuza ko byaba ngarukamwaka.

Ati “Iki gitaramo cya gakondo cyongeye gutuma numva nk’aho ndi mu rugo. Byaduhuje nk’Abanyarwanda bari mu ngeri zitandukanye, navuga ko ibi birori byari amateka.”

“Izi ndirimbo n’imbyino byerekana agaciro abantu baha kuba ari Abanyarwanda. Ndizera ko iki gitaramo kizajya cyiba buri mwaka ku buryo dukomeza kumenya byinshi ku muco wacu no gukomeza kunga ubumwe.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Guverinoma ya Kenya nka Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ibinyabuzima, Dr. Alfred Mutua na Minisitiri w’Urubyiruko, Siporo n’Ubuhanzi, Ababu Namwamba.

Ambasaderi Ngoga (ibumoso) yibukije Abanyarwanda baba muri Kenya ko umuco wabo ukwiye kubahuza
Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Kenya kuba bongeye kubona ibirori gakondo
Abanyarwanda baba muri Kenya n'inshuti zabo bishimiye igitaramo gakondo
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza