Amb. Kamanzi yashyikirije Perezida wa Ghana impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda

0 2-06-2017 - saa 23:34, IGIHE

Ambasaderi Stanislas Kamanzi yashyikirije Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, kuri uyu wa 2 Kamena 2017.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Ghana, Amb. Kamanzi yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida wa Ghana.

Amb. Kamanzi yashyikirije Perezida wa Ghana, intashyo za Perezida Paul Kagame, amugaragariza ubushake bwo gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Yamugaragarije ko u Rwanda rwishimira imikoranire iri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “U Rwanda rurashimira cyane Guverinoma ya Ghana yakiriye ingendo z’indege y’u Rwanda, RwandAir, yatangiye kugera i Accra kuva kuwa 2 Kamena 2013. Izo ngendo zikaba zishingiye ku amasezerano y’ubufatanye mu by’ikirere yasinywe hagati n’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko ingendo za RwandAir zoroheje ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, bikazanongera ubucuruzi n’abashoramari baturuka mu bihugu byonbi.

Muri urwo rwego, Amb. Kamanzi yavuze ko mu 2014 Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwasinyanye n’Urwego rushinzwe ubucuruzi muri Ghana amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ishoramari mu buhinzi bwa kijyambere, ubukerarugendo, inganda zikora imyenda, Ishoramari mu bwubatsi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yashimangiye ko Ghana n’u Rwanda bifite byinshi byakorana, kandi ibihugu byombi bifite ubushake bwo guharanira imibereho myiza y’abaturage babyo.

Kubw’ibyo, Amb. Kamanzi yavuze ko Ambasade y’u Rwanda izakorana na Ghana mu gusinya andi masezerano atandukanye atarashyirwaho umukono.

Mu bindi, Amb. Kamanzi yabwiye Perezida wa Ghana ko Perezida Kagame amushimira byimazeyo ubufasha yamuhaye ubwo yakoraga ku nshingano yahawe z’amavugurura muri Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, nawe yashimiye Perezida Kagame n’Abanyarwanda.

Amb. Stanislas Kamanzi yakiriwe na Perezida wa Ghana ari kumwe n’Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Nigeria, Francois Nkuriyingoma.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana azaba afite icyicaro Abuja muri Nigeria.

Ambasaderi w'u Rwanda, Stanislas Kamanzi yakirwa muri Ghana
Ambasaderi Stanislas Kamanzi yashyikirije Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, yakiriye Ambasaderi w'u Rwanda Stanislas Kamanzi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza