Amasaha arasiganwa amasigamana…Inkwakuzi mu nzira zerekeza Ghent muri Rwanda Day

7 10-06-2017 - saa 10:04, Jessica Rutayisire, Philbert Girinema

Mu byerekezo byose by’Isi by’u Bubiligi, abanyarwanda ni urujya n’uruza berekeza mu Mujyi wa Ghent ahagiye kubera Rwanda Day ku nshuro ya mbere mu mateka y’iki gihugu.

By’umwihariko, Perezida Kagame yaherukaga guhurira n’Abanyarwanda muri uyu mujyi mu 2010 mu munsi nawo utagira uko usa aho yaganiriye n’abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’u Burayi ku mateka yaranze igihugu n’iterambere rikwiriye urw’imisozi igihumbi.

Kuva Rwanda Day yabaho, u Bubiligi bubaye kimwe mu bihugu byagize umugisha wo kuyakira. Mu bice bitandukanye, abanyarwanda bafashe imodoka berekeza mu Mujyi wa Ghent uri mu birometero 53 uvuye i Bruxelles. Babukereye bitwaje amabendera n’ibindi birango bigaragaza ko ari abanyarwanda

Kuri gahunda biteganyijwe ko Abanyarwanda batangira kugera kuri Flanders Expo aho uyu munsi uri bubere ku isaha ya saa tanu akaba ari nabwo ibikorwa byo kwandika abitabiriye biri butangire.

Muri uwo mwanya, muri Flanders Expo isanzwe iberamo ibitaramo n’imikino imwe n’imwe nkaho mu 2015 habereye umukino wa nyuma w’igikombe cya Davis Cup, abantu baraba basusurutswa n’Umunyarwandakazi Flora Nyirimbabazi [Dj Princess Flor].

Ahagana saa munani, itorero ribyina gakondo ndetse n’abahanzi barimo Jali, Inki, Soul T barakomerezaho basusurutsa abitabiriye uyu munsi. Biteganyijwe ko ahagana saa 16:30 aribwo Perezida Kagame aza kugera muri Flanders Expo, ijambo ry’umunsi akarigeza ku Banyarwanda bitabiriye uyu munsi n’abari mu mpande zose z’isi bari bukurikire iki gikorwa saa 17:00.

Nyuma y’impanuro z’Umukuru w’Igihugu hateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo kuganira ndetse no gusabana aho abandi bahanzi barimo King James na Teta Diane baza gususurutsa abitabiriye uyu munsi.

Ku bari mu Rwanda n’abandi batitabiriye uyu munsi, IGIHE turahababereye aho tuza kubagezaho uko byifashe umunota ku wundi mu nkuru n’amafoto. Ni mu gihe kandi iki gikorwa kiza gutambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Umunyarwandakazi Flora Nyirimbabazi [Dj Princess Flor] ni umwe mu baza gususurutsa abaraba bari muri Flanders Expo
Abanyarwanda bahagurutse muri iki gitondo berekeza mu Mujyi wa Ghent
Kuva i Bruxelles kugera mu Mujyi wa Ghent hari intera y'ibirometero bisaga gato 50
Akanyamuneza ni kose ku bari mu nzira bitabiriye Rwanda Day
Abaturutse mu Mijyi ya Genève, Paris, Londres n'ahandi nabo berekeje Ghent / Ifoto: Twitter

Abaturutse mu Mujyi wa Liège berekeje Ghent

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Liège nabo bafashe imodoka berekeza kuri Flanders Expo ahagiye kubera Rwanda Day
Ibyishimo ni byose mu nzira berekeza Ghent
Kuva i Liège ujya i Ghent harimo intera y'ibirometero bisaga 150
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda bakoze uru rugendo bitegura kwakira Perezida Kagame
Ibendera ry'u Rwanda riri hose mu Bubiligi

Izindi nkuru wasoma:

-  Imiterere ya ‘Ghent’, Umujyi ugiye kwakira Rwanda Day ya mbere mu Bubiligi

-  Abanyarwanda bagera ku 4000 bategerejwe kuri ‘Flanders Expo’, ahagiye kubera Rwanda Day

Amafoto: Jessica Rutayisire - IGIHE -Bruxelles

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ivete 2017-06-10 22:43:14

USA ni ryari ? Muzatubwire twitegure

2
olivier 2017-06-10 11:00:47

nyakubahwa ndagukundaaa!!!!!amariraniyoseee njyesimenya aho amarira ava mubyeyiwacu ooooooooyyyyyeeee!!!!!!!!!!!

3
Edison 2017-06-10 07:50:04

Nibyiza nibyokwishimirwa urwanda rugeze heza

4
bigabo 2017-06-10 06:43:36

Yego nshuti mureke abirirwa bamoka nka ya ntare iziritse; muhatubere kandi imana ikomeze ibarinde mudusuhurize umusaza muti: abasigaye mu rwa Gasabo bari amahoro

5
Mukakazigaba Elevanie 2017-06-10 04:57:36

Niwe muyobozi nyawe.Umuyobozi wahaye agaciro abanyarwanda.

6
[email protected] 2017-06-10 04:09:53

jiselle

7
Ndizeye Pacifique 2017-06-10 03:38:32

Mukomere mukomere ibyizarwase gukunda igihungu cyakubyaye mugire ibihe byiza muraberewe pee

Kwamamaza