IGIHE

Akari ku mutima w’Abanyarwanda bitabiriye imurikabikorwa ry’ubuhinzi i Paris

0 25-02-2024 - saa 23:21, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda bitabiriye imurikabikorwa ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi batangaje ko bishimiye ko abanyamahanga bari kugura ku bwinshi ibicuruzwa byabo ndetse bari kunguka ubumenyi buzatuma bakora ibicuruzwa biri ku rwego mpuzamahanga.

Imurikabikorwa rya ‘Salon International de l’Agriculture’ ryatangijwe ku wa Gatandatu tariki 24 Gashyantare 2024.

Uwimana ufite ikigo cy’ubucuruzi cya ‘Three and Farms’ gicuruza ibijyanye n’ubuki n’ibikomoka ku nzuki yabwiye IGIHE ko abanyamahanga bari kwishmira ibicuruzwa byabo cyane ko ari ubuki bw’umwimerere.

Ati “Abanyamahanga ni bo twabashije kubona benshi bitabiriye ibicuruzwa byacu barabikunda ariko ubuki bwa Nikeez hari ubwoko bubiri, ubuturuka mu ishyamba n’ubuturuka mu nturusu, kandi bwose babanje kubwitabira kuko babanza kumva icyanga cyabwo bakabukunda bagahita bagura.”

Ibi abihuriyeho na Niyondorera Gerishom wajyanye muri iri murikabikorwa ubuki bw’umwimerere, amavuta akoze muri avoka ndetse n’inzoga ikoze mu bitoki.

Uyu musore yabwiye IGIHE ko bashaka kugaragaza ko mu Rwanda hatari ubukerarugendo na serivisi gusa, ahubwo hari n’ibindi bicuruzwa kandi bifite icyanga.

Ati “Turi kubona abakiliya benshi babyishimiye, bari kubaza ibicuruzwa byinshi byo mu Rwanda, bashaka kumenya no kumva icyanga cy’ibyo dufite birenze kuri serivisi. Iyo uvuze u Rwanda abenshi buva ubukerarugendo, ikawa na serivisi ariko kugeza ubu dufite ibicuruzwa byinshi kandi turishimye.”

Uwimana yavuze ko byaba byiza Abanyarwanda baba i Burayi bitabiriye kugura ibicuruzwa biri muri iri murikabikorwa na bo bakumva uko ibikomoka mu gihugu cyabo bimeze.

Ati “Ikintu twifuza ni uko Abanyarwanda baba muri diaspora nibadusure cyane, dukumbuye kubabona banatwara iby’iwabo byaba byiza kurushaho.”

Aba bacuruzi bose bashimira RDB, NAEB na Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa yabafashije kwitabira ibi bikorwa mpuzamahanga bituma bunguka ubumenyi bakanamenya urwego rw’ibintu bikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Muri iri murikabikorwa harimo ibigo 18 bihagarariye u Rwanda, byikubye kabiri ibyari byitabiriye umwaka ushize.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, François Nkulikiyimfura yavuze ko abahageze hari ubumenyi barahura cyane cyane ubwo gutunganya ibicuruzwa n’ibyerekere ubuziranenge.

Ati “Hari inyigisho nyinshi tugomba kuhakura zirimo ibijyanye no gutunganya ibicuruzwa, ubuziranenge bw’ibicuruzwa ducuruza, no kwereka Abanyarwanda uko bashobora kuzuza ibipimo by’ubuziranenge by’Abafaransa kuko kugira ngo ubashe kwinjira ku isoko ry’Abafaransa hari ibyo ubanza kuzuza bijyanye n’ubuziranenge, isuku no gufunga ibicuruzwa.”

Iri murika ryatangiye bwa mbere mu 1964, ryitabirwa n’abahinzi n’aborozi bagera ku bihumbi 300. Mu 1975 bariyongereye baba ibihumbi 500. Mu 2019 bari bamaze kugera kuri miliyoni eshatu ushyizemo n’abarikurikiraniye kuri internet.

Mu 2018 ryitabiriwe imbonankubone n’abagera kuri 672.568.

Nyuma y’icyorezo cya Covid 19, ryongeye gufungurwa mu 2022 ryitabirwa n’abantu barenga ibihumbi 502.

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza