Akanyamuneza n’imbamutima muri Rwanda Day ziheruka (Amafoto)

4 9-06-2017 - saa 12:04, IGIHE

Mu masaha ari munsi ya 24, i Bruxelles mu Murwa Mukuru w’u Bubiligi hateganyijwe umunsi w’ibyishimo by’imbonekarimwe ku Banyarwanda baba hirya no hino mu mahanga aho bahura bakaganira ku iterambere ry’u Rwanda, by’umwihariko bakabasha kumva imbonankubone impanuro za Perezida Kagame.

Kuva mu 2010, uyu munsi wasize amateka akomeye mu mpande zose z’isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho wabereye.

Ni ibihe bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.

Rwanda Day mu nyito ku nshuro ya mbere yabaye muri Kanama i Chicago ahari abasaga ibihumbi bine, muri uwo mwaka kandi muri Nzeri itaha i Paris mu Bufaransa aho yitabiriwe n’abasaga 3700.

Umwaka wakuriyeho yabereye muri Leta ya Massachusetts mu Mujyi wa Boston ahari abanyarwanda basaga 3000 aho Perezida Kagame yavugiye ati “ntidukwiye kwemerera uwo ariwe wese kugena ab0 dukwiye kuba.”

Toronto,Londres,Atlanta, Amsterdam na San Francisco nayo yakurikiye indi mijyi igira umugisha wo kwakira uyu munsi udasanzwe.

Kugeza ubu umubare w’abazitabira Rwanda Day mu Bubiligi n’aho izabera ntibiratangazwa, gusa byitezwe ko bizaba ari umunsi udasanzwe kuko ari igihugu gicumbikiye Abanyarwanda bagera ku 35 000, ndetse n’abo mu bihugu bihana imbibi bahize kutazatangwa.

Perezida Kagame ubwo yahuraga n’abanyarwanda baba mu Bubiligi mu Ukuboza 2010

Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda bari i Bruxelles “Abantu batiha agaciro ntibashobora gutera imbere; ibi mbabwira byigeze kubaho mu gihugu cyacu no ku mugabane wacu”
Wari umwanya mwiza wo kuganira ku mateka y’Igihugu, kureba aho kigeze no kureba uruhare rwa buri wese mu iterambere ryacyo

Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011

Perezida Kagame ageza impanuro ku bari i Chicago ku ya 10 na 11 Kamena 2011
Rev. Pastor Jesse Jackson yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Yashimiwe uruhare akomeje kugira mu iterambere ry'u Rwanda
Abakiri bato bagaragaje ko bafite u Rwanda ku mutima
Perezida Kagame asuhuza abari bitabiriye uyu munsi wari ubaye ubwa mbere
Abayobozi batandukanye nabo ntibahatangwa
Abahanzi barimo Masamba (ubanza ibumoso) na Miss Jojo nibo basusurukije uyu munsi
Perezida Kagame aramukanya na Rev. Pastor Jesse Jackson
Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascène yari yasazwe n'ibyishimo
Umwe mu bitabiriye ahobera Perezida Kagame
Perezida Kagame aramutsa abana basusurukije abari bitabiriye uyu munsi

Paris ku ya 11 Nzeri 2011

Perezida Kagame ubwo yageraga i Paris
Abanyarwanda bari baturutse mu nkengero za Paris bitabiriye uyu munsi
Minisitiri Louise Mushikiwabo yakirwa n'abo bari bakumburanye
Akanyamuneza kari kose i Paris
Bakoze urugendo rwo kugaragaza ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Perezida Kagame yashimiwe uruhare rwe mu iterambere ry'urubyiruko
Perezida Kagame ati “ U Rwanda rwa none n’urw’ahazaza ni uruha bose amahirwe angana, atuma abatishoboye badasigara inyuma ahubwo bagira uruhare iterambere ryacu.”
Rwanda Day yabereye i Paris ku itariki ya 11 Nzeli, yitabirwa n’abantu 3700 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo. Insanganyamatsiko ya Rwanda Day yabeye i Paris yagiraga iti “Urungano rufite agaciro. Icyerekezo cy’Iteramabere”
Umuhanzi Kitoko Bibarwa ni umwe mu basusurukije abari bitabiriye uyu munsi
'Rwanda Day' ni umunsi uhuza Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga, kimwe n’inshuti z’u Rwanda bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu, hakabaho kumara amatsiko bamwe mu Banyarwanda baba bamaze igihe kitari gito batagera mu Rwanda babwirwa aho rugeze, bityo buri wese agasuzumira hamwe n’abandi uruhare rwe mu iterambere ryarwo

Boston ku ya 28 na 29 Nzeri 2012

Rwanda Day yabereye i Boston yabaye ku itariki 28 na 29 Nzeli 2012, yari ifite intego igira iti “Agaciro, urugendo rurakomeje
Yabereye mu Mujyi wa Boston uherereye muri Leta ya Massachusset. Yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi bitatu
Perezida Kagame asuhuza abayobozi batandukanye bari bayitabiriye
Yahawe impano y'umupira yanditseho ngo 'Kagame Love'
Perezida Kagame asuhuza Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Prof. Mathilde Mukantabana
Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda basaga ibihumbi bitatu nibo bari bitabiriye uyu munsi
Perezida Kagame yibukije buri wese ko afite inshingano zo kubaka no guteza imbere igihugu, aho gukeka ko hari undi wabimukorera
Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa bari bitabiriye uyu munsi
Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ati “Ntidukwiye kwemerera uwo ari we wese kugena abo dukwiye kuba bo. Tubifitiye ubushobozi, ubushake n’uburenganzira bwo kugena abo dukwiye kuba bo. Twateye intambwe muri iki cyerekezo, kandi bikwiye gukomeza kuko ari byo dukwiye”
Abari bakumburanye, barahuye barahoberana bashira urukumbuzi
Rwanda Day ni umwanya mwiza wo kugaragaza ibikorerwa mu Rwanda

Toronto ku ya 20 Nzeri 2013

Londres ku ya 15 Gicurasi 2013

Umunyamakuru Andrew Mwenda ni umwe mu bakunze kwibira Rwanda Day

Atlanta ku ya 19 na 20 Gicurasi 2014

Perezida Kagame yabahaye impanuro, by’umwihariko aho yasabye ababa mu mahanga gukora bibuka iwabo
Perezida Kagame asuhuza abari bateraniye i Atlanta
Perezida Kagame yagize ati “Mwese ababa hano muri iki gihugu cy’Amerika mujye mwibuka ko muri hano nk’abaje guhaha ubumenyi twashingiraho dukora ibyo ari byo byose byubaka ubuzima bwacu, ari nabyo byubaka igihugu cyacu”
Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame (iburyo) ni umwe mu bari bitabiriye uyu munsi
Perezida Kagame na Madamu basuhutsa bamwe mu bitabiriye iyi Rwanda Day
Rwanda day yabereye i Atlanta mu 2014 yabayemo ibikorwa bitandukanye bitari bisanzwe bikorwa mu yindi minsi y’u Rwanda,birimo nk’umuganura, guhuza abashaka akazi n’abagatanga, inama yahuje abacuruzi n’ibindi
Abakuze baramukanyije urugwiro Perezida Kagame...
Bamwifuriza kuramba...
Perezida Kagame aramutsa umwe mu bana bari bazanywe muri Rwanda Day
Perezida Kagame yasigiye benshi urwibutso
Prof Shyaka Anastase uyobora RGB niwe wari umuhesha w'amagambo

Amsterdam ku ya 3 Ukwakira 2015

Kwitwa Umunyarwanda ntibyasabaga ko uri i San Francisco yivuga
Abari badaherukanye, barahoberanye bashira urukumbuzi
Perezida Kagame yaganiriye n'abanyarwanda bari bitabiriye uyu munsi
Ubwo Perezida Kagame yasuhuzaga abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo ibiganiro
Perezida Kagame agera muri Hotel ya Marriott Marquis ahabereye uyu munsi
Ibyishimo byasaze abari bakumbuye kubona imbonankubone Perezida Kagame
Habaye ibiganiro biganisha ku gusigasira umuco nyarwanda
Abahanzi barimo Teta Diane basusurukije abari bakumbuye umuco nyarwanda
King James nawe yakoze mu nganzo abantu baranyurwa
Inanga ya Sophia Nzayisenga yakumbuje benshi urwa Gasabo
Ba nyampinga nabo ntibatanzwe. Mutoni Balbine ni umwe mu bakobwa 15 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2016 yari ari kumwe na Nyampinga w'u Rwanda wa 2015, Kundwa Doriane
Bari baturutse imihanda yose baje muri uyu munsi w'imbonekarimwe
Perezida Kagame yahawe impano na Nyiranyamibwa Suzanne

Rwanda Cultural Day i San Francisco ku ya 24 Nzeri 2016

Muri iki gikorwa, ab'inkwakuzi basigarana ifoto y'urwibutso
Madamu Jeannette Kagame na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Louise Mushikiwabo, baganira
Perezida Kagame na Madamu bagaragazaga akanyamuneza ku maso
Pasiteri Rick Warren yashimangiye agaciro ahabwa no kuba afite Pasiporo y'u Rwanda
Umuco nyarwanda wamuritswe mu mbyino

Amafoto: Village Urugwiro

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Afano 2017-06-09 12:59:28

ko mutatubwira iyi iri kubera I buruseli( Bruxelles)??
Ibyo byose twarabibonye ntidushaka kongera kubibona. Please keep us updated. Thanks a lot.

2
kazungu 2017-06-09 11:54:07

IGIHE MURI INDASHYIKIRWA MUKUNDA IVIHUGU CYANYU MUZAGERA KURE HASHOBOKA

3
kazungu 2017-06-09 11:53:20

IGIHE MURI INDASHYIKIRWA MUKUNDA IVIHUGU CYANYU MUZAGERA KURE HASHOBOKA

4
Ndumunyarwanda 2017-06-09 07:53:04

Ibi ni byiza cyane Rwose. Our H.E. tumurinyuma.

Kwamamaza