Abanyarwanda n’inshuti zabo mu Busuwisi bizihije umunsi wo kwibohora

1 11-07-2017 - saa 08:07, IGIHE

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye mu Busuwisi, tariki ya 8 Nyakanga 2017 bahuriye mu Mujyi wa Genève mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abanyarwanda n’inshuti zabo b’ingeri zose kandi baturutse imihanda yose yo mu Busuwisi, byabimburiwe n’indirimbo yubahiriza igihugu, yakurikiwe n’ijambo rya Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi.

Mu ijambo yagejeje ku mbaga yari yitabiriye ibi birori, Ambasaderi Ngarambe yibanze ku gusobanura inzira u Rwanda rwanyuzemo hagati y’icyiswe ubwigenge muri 1962 no kwibohora muri Nyakanga 1994.

Amb. Ngarambe yasobanuriye abitabiriye igitaramo ukuntu u Rwanda rwahawe icyiswe ubwigenge n’abakoloni, ariko mu by’ukuri umugambi wabo wari uwo gukomereza ubutegetsi bwabo mu banyarwanda babakoreraga, batitaye ku nyungu z’u Rwanda.

Yakomeje avuga ko abo banyarwanda gito aribo bimitse ingoma yagenderaga cyane cyane ku ngengabitekerezo ya jenoside yari igamije kurimbura abatutsi; bakomeje umurongo w’icyiswe ‘revolution’ muri 1959 maze kwica abatutsi no kudahana abicanyi bigirwa umuco; ubwo butegetsi nibwo bwahejeje abanyarwanda ishyanga bubambura uburenganzira bwo kuba mu Rwanda no kuba abanyarwanda, bwimakaza ivangura, itonesha, ruswa, n’igitugu.

Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko iyo miyoborere mibi n’ingaruka zabyo ari byo byatumye bamwe mu banyarwanda bashinga umuryango FPR Inkotanyi wari ufite umugambi wo kubaka u Rwanda rusangiwe n’abanyarwanda bose nta vangura, ruyobowe muri demokarasi nyakuri.

Nyuma y’uko inzira zose z’imishyikirano zinaniranye, Umuryango FPR Inkotanyi wiyemeje kubohora igihugu hifashishijwe imbaraga z’ingabo zawo za APR zari ziyobowe na Gen Major Paul Kagame, ubu akaba ari Perezida wa Repubulika.

Urugamba rwo kubohora u Rwanda APR yatangije muri 1990 rwahindutse urwo guhagarika jenoside mbere ya byose, nyuma yaho ingabo z’ingoma y’igitugu zitangije gahunda mbisha yo gutsemba abatutsi muri Mata 1994, ndetse zikanica abandi banyarwanda batari bashyigikiye uwo mugambi.

Ambasaderi Dr. François Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi, aha impanuro abitabiriye ibi birori

Ambasaderi Ngarambe yagaragaje ko intsinzi ya APR muri Nyakanga 1994 ariyo ntandaro yo kwibohora k’u Rwanda; ndetse ko ariyo yabaye imbarutso y’urugendo ruganisha abanyarwanda ku bwigenge busesuye; nyuma yo kubohora igihugu hakurikiyeho kugisana, komora ibikomere, guhumuriza no gusana imitima y’abarokotse jenoside, kugarura ituze n’umutekano mu gihugu, gusana ibikorwa remezo no kubaka inzego zigize ubuyobozi bw’igihugu, ndetse no kuzahura ubukungu.

Yasobanuye ko urugamba rwo kwibohora rweze imbuto z’amahoro n’umutekano ‘twese twishimiye’, ubutabera n’uburinganire bwa bose, gusubiza agaciro n’uburenganzira busesuye abagore n’urubyiruko, kunga abanyarwanda no gusana ubumwe bwahunganijwe na jenoside, imiyoborere myiza irwanya ruswa n’akarengane, ibikorwa by’ubukungu biganisha ku iterambere rirambye kandi risangiwe na bose.

Yashimangiye ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho byose nyuma y’imyaka 23 ‘tubikesha ubuyobozi bureba kure burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame’.

Ambasaderi Ngarambe yosoje akangurira buri wese kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, anakangurira buri wese kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama uyu mwaka.

Ati “ Muzatore neza, muzihitiremo ingirakamaro, uwo mubona mu bakandida ko ariwe wavamo umukuru w’igihugu ufite ububasha n’ubushobzi bwo gutuma ibyo u Rwanda rwagezeho nyuma yo kwibohora bisigasigwa; muzatore uwo mubona ko yayoborera abanyarwanda mu murongo wo gukomeza kwiha agaciro, gutera imbere no guhorana icyizere cy’ejo hazaza heza kurusha.”

Ijambo rya Ambasaderi ryakurikiwe n’ubusabane ndetse n’igitaramo cyarangiye mu rukerera, kirangwa n’urugwiro rwinshi no kwishimira intsinzi y’abanyarwanda bose.

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Joker 2017-07-11 02:07:00

Burya disi no mu Busuwisi habayo abanyrwanda bakennye. Reba ukuntu uyu mwana w’umukobwa yambaye ipantalo y’ubushwambagara bw’uburere. Nimumufashe!

Kwamamaza