IGIHE

Abanyarwanda bo muri Denmark bizihije umunsi w’umugore, bagaragaza ko u Rwanda rubatera ishema (Amafoto)

0 10-03-2024 - saa 19:08, Karirima A. Ngarambe

Abanyarwanda batuye muri Denmark bizihije Umunsi mpuzamahanga w’umugore, mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Vejle.

Uyu muhango witabiriwe n’imiryango y’Abanyarwanda yaturutse mu Ntara za Jylland na Fyn.

Mu ijambo rye, ushinzwe uburiganire mu muryango w’Abanyarwanda batuye muri Denmark, Georgette Mujawamariya, yaganirije abitabiriye iyi iki gikorwa ibikubiye mu nsanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2024 ivuga ko “Gushora mu bagore ari ukwihutisha Iterambere’.

Yerekanye iterambere ry’umugore w’Umunyarwanda muri iyi myaka 30 ishize n’uruhare yagize mu iterambere ry’umuryango haba imbere mu gihugu no mu mahanga.

Mujawamariya mu izina rya bagenzi be bo muri Danmark, yashimye ubuyobozi bwiza bwashyizeho uburinganire hagati y’umugore n’umugabo, abagore bakubakwamo icyizere gituma bateza imbere igihugu nta we uhejwe.

Ati “Ibi byose tubikesha cyane Perezida Paul Kagame wadukuye mu mbere aho bari baraduhishe, ubu tukaba tugaragara tukambara tukaberwa,, tugakorana ishema imishinga yacu.”

Yasabye abagore b’abanyarwanda muri Danmark kuzitabira amatora y’abadepite n’ay’Umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

Umunyamakuru Mutesi Scovia yatanze ikiganiro cyerekana ko umugore afite ijambo kandi ko ari mu ngeri zose ahereye mu Itangazamakuru abarizwamo, no mu zindi nzego zifata ibyemezo.

Paul Nkubana uyobora Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Danmark yashimye buri wese wagize uruhare ngo Umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihizwe uko bikwiye muri Vejle.

Ati “Byagaragaye kuko mwaje muri benshi kandi mucyeye, nk’abagore b’abanyarwanda mwaduteye ishema.”

Habayeho umwanya wo kumva ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda k’Umunsi mpuzamahanga w’umugore, ibirori bisozwa n’ubusabane.

Jackiline Hansen wari umuhuzabikorwa mu itegurwa ry'uyu munsi
Hashimwe Guverinoma y'u Rwanda yashyize imbere uburinganire
Uduseke n'imitako ya Kinyarwanda byarifashishijwe muri uyu munsi
Hatanzwe ubutumwa butandukanye bugaruka ku kamaro ko guteza imbere umugore
Abanyarwanda bo muri Denmark bari bitabiriye ku bwinshi

[email protected]

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza