IGIHE

Abanyarwanda bo mu Bubiligi na Luxemburg barabarira ku ntoki iminsi isigaye ngo bitabire Rwanda Day

0 30-09-2019 - saa 14:30, Karirima A. Ngarambe

Mu gihe hasigaye iminsi itanu ngo Abanyarwanda batuye, biga cyangwa bakorera mu mahanga bahurire mu nama nkuru iyobowe na Perezida Paul Kagame imaze kumenyerwa nka Rwanda Day, imyiteguro irakomeje ari nako abenshi bahamya ko itariki nyirizina ikomeje kubatindira.

Mbere gato y’uko itariki ya 5 Ukwakira igera ngo Rwanda Day ibere mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi nk’igihugu kizaturukamo Abanyarwanda benshi, Rugira Amandin, yahamije ko imyiteguro bayigeze kure.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko Abanyarwanda batuye mu Bubiligi na Luxembourg bamaze kwiyandikisha ari benshi ku buryo yizera ko umubare wifuzwa uzaba wagezweho mu minsi isigaye.

Ati “Dukomeje kubashishikariza gukomeza kwiyandikisha kuko mu minsi mike turaba dufunze kwandika kugirango tubashe gutegura urugendo, birumvikana rero ko abatarabikora babikora vuba kugirango akazi karimwo katavuna ababirimo.”

Mu gihe Perezida Kagame agira gahunda zo gusura Intara z’u Rwanda, Abanyarwanda batuye mu mahanga bishimiye ko na bo gahunda nk’iyi yabagezeho, ariyo Rwanda Day. Yitabirwa n’Umukuru w’Igihugu, abayobozi bakuru mu nzego za leta n’izigenga n’abashoramari bo mu Rwanda, bakaganira mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubukungu n’ubumwe bw’u Rwanda mu bice byose by’ibikorwa.

Mu bandi bazitabira Rwanda Day harimo urubyiruko rw’Abanyafurika bamaze kwiyandikisha. Harimo nka Ousman Bah wo muri Guinée, uvuga ko kwitabira Rwanda Day bizamushimisha, kuko yifuza kumva ibitekerezo bya Perezida Paul Kagame, "nk’umunyafurika ufite imishinga kandi ukiri muto.”

Ahmed Liamidi Atindehou ukomoka muri Benin na we ni umwe mu bazitabira Rwanda Day.

Yagize ati "Nzaba ndi i Bonn kuganira na Perezida Paul Kagame, iki ni igihe cyacu nk’urubyiruko rwa Afurika, kugira amahirwe mu bihe byacu tukagira umuyobozi nka Kagame utuvugira twese bibaho gake, ni amahirwe rero ntakwiyima kandi mbishoboye, si njye uzabona hageze tariki ya 5 Ukwakira, namaze kwiyandikisha’.”

Uretse kungurana ibitekerezo, Rwanda Day ni n’umwanya wo kubaza ibibazo Umukuru w’Igihugu, gutanga ibitekerezo n’ibyifuzo nta guca ku ruhande.

Habarurwa ko u Bubiligi butuwe n’abanyarwanda barenga ibihumbi 35. Bashobora kwiyandikisha kuzitabira Rwanda Day banyuze hano.

Ahmed Liamidi Atindehou wo muri Benin yiteguye kuzaba ari i Bonn
Ousman Bah wo muri Guinée uzitabira Rwanda Day
Ambasaderi Rugira mu kiganiro n'umunyamakuru wa IGIHE
Ambasaderi Rugira Amandin ahamya ko Abanyarwanda bategereje cyane itariki ya Rwanda Day
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza