IGIHE

Abanyarwanda baba mu mahanga bagaragaje ingaruka zo kudasura ibimenyetso bibitse amateka ya Jenoside

0 5-03-2024 - saa 10:59, Mugisha Christian

Ange Bella Kabano, ni umubyeyi w’Umunyarwanda utuye mu Budage, akaba n’uhagarariye abagore bo muri diaspora Nyarwanda yo muri icyo gihugu. Yavuye mu Rwanda akiri muto. Kuri we abona ko kudasura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zibitse amateka y’ukuri kw’ibyabaye mu Rwanda mu 1994, ari imwe mpamvu ituma abantu bagiye bavukira mu bindi bihugu bijandika mu bikorwa byo kuyipfobya.

Kabano yagaragaje ko abataravukiye mu Rwanda basuye izi nzibutso, babona ukuri kw’ibyabaye ku buryo ntaho bahera bayihakana cyangwa ngo bayipfobye.

Ibi uyu mubyeyi yabitangaje kuri uyu wa Mbere ku ya 04 Werurwe 2024, ubwo we n’itsinda ayoboye ry’abagore bakomoka mu Rwanda batuye mu Budage, basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Iki ni kimwe mu bikorwa byinshi bateganya gukora mu ruzinduka rw’iminsi irindwi, aho bazasura ibikorwa na Minisiteri zitandukanye, hagamijwe kumenya gahunda z’inzego zitandukanye mu Rwanda n’uko abagore barukomokamo baba mu mahanga bagira uruhare muri zo, no mu iterambere ry’igihugu muri rusange.

Nyuma yo kuganirizwa amateka yaranze u Rwanda mu 1994 no gusura ibice bitandukanye bigize uru rwibutso, Kabano yavuze ko ababa hanze bahura n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byahura n’uko nabo batazi amateka yabo, bikaba byabagiraho izindi naguruka.

Ati “Twaje ku isoko kugira ngo tugire ishusho ya nyayo, kugira ngo natwe tumenye ukuri, uko kuri tugutoze abana bacu nabo bagutoze abana babo gutyo gutyo, kugira ngo amateka atazibagirana kandi kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba.”

Uru rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwasuwe rurimo imva 14 zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 250 bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994, yagiye ikurwa hirya no hino mu bice bya Kigali mu bihe bitandukanye.

Umuyobozi wa Komite Ngenzuzi y’Abagore bo muri Diaspora yo mu Budage, Ngarambe Liliane, na we ugize iri tsinda, yavuze ko benshi muri bo baza mu Rwanda buri mwaka, mu rwego rwo kwiyibutsa amateka ngo hato batazayibagirwa.

Ati “Iyo tuje hano bisa nko kuza ku isoko yo kuvoma ibyishimo no kureba aho u Rwanda rugeze n’uruhare twagira mu iterambere ryarwo, kuko iyo umuntu ataza bisa nk’aho watakaye. Nasaba n’abandi gutaha mu gihugu gifite ubumwe kitigeze kigira mbere, kandi banigishe abana babo babarinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Jeanne Ndatirwa, yavuze ko mu bindi bihugu hataba gahunda nyinshi zo kubaka ubumwe mu Banyarwanda babayo bigatuma ingengabitekerezo ya Jenoside ikwira henshi mu buryo bworoshye.

Ati “Kuba aba bagore baje ari nabo bafite inshingano zo kwigisha abana bacu baba hanze, bizatuma babona amakuru y’ukuri n’uko bakiyubakamo ubumwe no guhangana n’abagoreka amateka y’u Rwanda. Abana bacu bamenye amateka yacu bizabafasha ubwabo n’igihugu kuko imbaraga zakoreshwaga mu guhangana n’abapfobya Jenoside, zizashyirwa mu kubaka igihugu mu bundi buryo.”

Biteganyijwe ko iri tsinda rizasura minisiteri zitandukanye zirimo iy’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga Minafet, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minubumwe, n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, ndetse banasure imishinga n’ibikorwa binyuranye hirya no hino mu gihugu.

Ubwo iri tsinda ry'abagore bagize Diaspora Nyarwanda yo mu Budage bageraga ku Rwibutso
Iri tsinda ryabanje kwerekwa filime mbaramakuru y'amateka y'ibyabaye mu 1994
Agahinda kari kose ku maso y'abo ubwo barebaga amafoto y'inzirakaregane zazize uko zavutse
Ubwo basobanurirwaga bimwe mu bice bigize uru Rwibutso rwa Kigali
Jeanne Ndatirwa, ubwo yandikaga mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Kigali, hafashwe ifoto rusange
Hafashwe umwanya wo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Amafoto: Moses Niyonzima

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza