IGIHE

Abanyarwanda batuye muri Amerika biyemeje gukundisha abana babo umuco nyarwanda (Amafoto)

0 2-12-2024 - saa 09:15, IGIHE

Ababyeyi b’Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bieyemeje gukomeza gushyigikira abana babo mu gusigasira umuco gakondo, nk’uko ari wo musingi w’umuco w’igihugu cyabo.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu, mu gitaramo cyiswe “Inkera,” cyateguwe n’Abanyarwanda batuye muri Maryland, Virginia, na Washington, DC, aho abana berekanye impano zitandukanye zirimo kubyina, guca imigani, no gusaakuza.

Kagabo Mitali Alain, umwe mu babyeyi akaba n’umutoza w’aba bana, avuga ko intego yo kubigisha umuco nyarwanda yatanze umusaruro mwiza nubwo yatangiye abana batabyumva neza.

Yagize ati “Iki gihugu kubera gifite abantu baturuka impande zose z’isi, imico yarivanze urebye nta muco uhamye uhari. Rero twe nk’ababyeyi twavuze tuti reka tubere abana urugero, turebe ukuntu twabayobora mu nzira nziza tubigishe indangagaciro za Kinyarwanda. Twatangiye turi bake, ndabyibuka twatangiye ubona abana batabishaka byagiye biza buhorobuhoro batangira kubibona nk’aho ari uguhura nk’umuryango ku buryo buri wese yitaga mugenzi we mubyara we bagenda babishima”

Yongeraho ko banafite gahunda yo kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane cyane ku bana bagikoresha amagambo make, ku buryo umwaka utaha bazaba bazi nibura gukoresha amagambo y’ibanze mu buzima bwa buri munsi.

Ati “Vuba aha twatangiye kubigisha Ikinyarwanda, twagiye tubagabanya mu byiciro bitewe n’urwego bavugaho Ikinyarwanda kuko harimo n’abatazi na gike, intego yacu ni ukugira ngo mu kwa Gatandatu umwaka utaha byibuze umwana azabashe kuganira iby’ingenzi”.

Iki gitaramo cyasusurukijwe n’itorero "Ibirezi n’Amasonga" rigizwe n’abana b’Abanyarwanda batuye muri Amerika.

Dylan Cyuzuzo na Keza Oriane Bahunde, bamwe mu bana bitabiriye iki gikorwa, bashimangiye akamaro k’iyi gahunda.

Dylan ati "Maze kwiga ko Abanyarwanda turi abantu beza kandi tugomba kurata umuco wacu tukerekana uburyo umuco ufite akamaro kuri twese kuko utwigisha aho dukomoka ndetse n’ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda kugirango tuvugana n’ababyeyi na ba sogokuru”

Keza Oriane Bahunde na we avuga ko iyi gahunda yabafashije kwiga umuco nyarwanda no gukomeza guhagararira igihugu neza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye cyane ababyeyi batekereje iki gikorwa.

Ati ““Ibi ni ukubera ababyeyi babo kandi nabo bakaba batembera mu guhugu bagakurikirana amakuru y’ibihabera. Ababyeyi benshi bari ahangaha bakunda igihugu cyabo, basura igihugu cyabo bakareba iby’abana b’i Rwanda bakora bakabihuza n’ibyo bifuza hano kuko umubyeyi wese aba yifuza ko umwana amumenya, ntabwo wamenya umubyeyi wawe utazi aho aturuka n’umuco we”

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko iyi gahunda izakomeza gukwirakwizwa mu yindi miryango y’Abanyarwanda batuye muri Amerika.

Kugeza ubu, habarurwa imiryango 31 y’Abanyarwanda muri Amerika, yiteguye gukomeza kubaka umuco no kuwutoza abakiri bato.

Iki gitaramo cyabaye icyitegererezo mu kwerekana uburyo umuco nyarwanda ushobora kubungabungwa no mu mahanga, kandi gishimangira ko ubumwe n’indangagaciro z’Abanyarwanda bikomeza guharanirwa aho bari hose.

Aba bana bagize igihe cyo kubazanya ibisakuzo
Abana baciye imigani nyarwanda
Umuyobozi wungirije Ambasaderi Mukantabana, Arthur Asiimwe yabyinanye n'aba bana
Ambasaderi Mukantabana yashimiye ababyeyi gutoza abana babo umuco nyarwanda
Ababyeyi bishimiye urwego abana babo bagezeho
Abanyarwanda batuye muri Amerika bavuga bazakomeza kwigisha abana ibyiza by'igihugu cyabo
Raoul Muyenzi umwe mu batangije iki gikorwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza